spot_img

Hagiye gukorwa iperereza ku basirikare boherejwe muri Mozambique bagaragaye batwika imirambo.

- Advertisement -

Ubuyobozi bw’ingabo zo mu karere zagiye guhangana n’ibyihebe mu gihugu cya Mozambique, bugiye gutangira iperereza ryimbitse nyuma y’amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga yerekana abasirikare bajugunya umurambo mu kibatsi cy’umuriro maze bakawutwika.

Igisirikare cya afrika y’epfo (SANDF) by’umwihariko bavuga ko bagiye gukora iryo perereza cyane ku mashusho agaragaza ko hari umusirikare wabo uri muribyo bikorwa bigayitse, ibi byasohotse mu nyandiko y’igisirikare cya afrika yepfo, inafite abasirikare muri Mozambique.

- Advertisement -

Aya mashusho agaragaza aba basirikare bajugunya umurambo mukibatsi cy’umuriro mu gihe kandi hari nundi waruri gushya. Muraya mashusho undi musirikare utaramenyekanye aho akomoka agaragara amena ibisukika mu muriro bikekwa ko ari lisansi, ndetse abandi kuruhande barimo nuwambaye ibirango bya gisirikare bya Afurika y’epfo bari gufata amashusho bakoresheje telephone. SANDF kandi ikomeza ivuga ko bikekwa ko iki gikorwa kigayitse cyabaye hagati mu kwezi kwa 11 mu mwaka ushize.

Afrika yepfo ivuga ko byanze bikunze abagaragaye muri aya mashusho nibamenyekana amazina bazagezwa imbere y’inkiko, ishyaka ritavuka rumwe n’ubutegetsi muriki gihugu ryarakaye bikomeye rivuga ko iki gikorwa gikojeje igihugu cyabo isoni ndetse kirimo ibikorwa bihonyora amategeko mpuzamahanga arimo ko umurambo w’ikiremwamuntu ugomba kubungabungwa kabone niyo yaba ari uw’umwanzi muhuriye ku rugamba.

- Advertisement -

Intara ya cabo Delgado muri Mozambique kuva muri 2017 yibasiwe nibyihebe byaba jihadiste, kuva icyo gihe iyo ntambara yayogoje ako gace kuko imibare ivuga ko byibuze abantu 4500 bayiguyemo harimo abasivili bakabakaba ibihumbi 2000, ndetse abarenga miliyoni imwe bakaba barataye ibyabo bagahunga. Ibyo rero byatumye umutwe w’ingabo ugizwe n’abasirikare n’abapolisi bakabakaba 3000 boherezwa muri ako gace gahana imbibi na Tanzania ndetse bikaba byaratumye ibitero bigabanuka nubwo hagikorwa udutero shuma ariko ntitubuza abaturage kugaruka mu byabo.

Twabibutsa ko zimwe mu ngabo ziri muri Mozambique harimo niz’u Rwanda ndetse n’izumuryango uhuriweho nibihugu byo mu majyepfo ya Africa uzwi nka ‘SADEC’

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles