spot_img

Bitunguranye Messi nawe agiye kujya gukina muri Arabia Saudite.

- Advertisement -

Umubyeyi ubyara Lionel Messi ariwe Jorge Messi ndetse akaba arinawe uhagarariye umuhungu we mu mategeko (agent) biravugwa ko yaba amaze iminsi mu mujyi wa Riyadh umurwa mukuru wa Arabia Saudite, bitangazwa ko uyu ari mu biganiro n’ikipe ya Al Hilal mukeba ukomeye wa Al Nassr ya Cristiano, ibi biganiro rero ngo bigamije gukora ibishoboka byose uyu Jorge Messi akemeza umuhungu we Lionel Messi kuza gukinira Al Hilal, Messi aramutse yemeye kuza ngo azakubirwa kabiri umushahara Cristiano yahawe muri Al Nassr.

Kuva Messi yatwara igikombe cy’isi na Argentine ye kuwa 18 Ukuboza umwaka ushize, yongeye gukandagira mu kibuga kuwa gatatu mu ikipe ye ya PSG ndetse anatsinda igitego nyuma yuko PSG yari imaze itsindwa Messi adahari. Nubwo rero ari gutsindira PSG nanubu ntibizwi niba azaguma mu bufaransa yaramazemo umwaka cyangwa se niba ari kwishakira indi kipe. Ubusanzwe amasezerano Messi yasinye muri PSG biteganyijwe ko azarangira mukwezi kwa 6 uyu mwaka, hari hashize iminsi bivuzwe ko azaguma muriyi kipe ndetse yabibasezeranyije ariko kuva hajemo ikipe zo muri Arabia Saudite imvugo ishobora guhinduka igihe cyose.

- Advertisement -

Al Hilal ngo yiteguye kwishyura Messi miliyoni 300 z’amadorali buri mwaka kugira ngo yemere kuyikinira, amakuru kandi avuga ko Messi ngo yaba yiteguye kuvugana n’ikipe iyariyo yose, hatitawe ko yari yarabwiye PSG ko ahari uwundi mwaka ugiye kuza. Ubusanzwe iyi kipe ishaka Messi ntabwo yemerewe kugura abakinnyi, ariko ishaka ko Messi ayisinyira maze akazaza gukina mu kwezi kwa karindwi ubwo bazaba bamaze kwemererwa kongeramo abakinnyi.

Biramutse bibaye byaba ari inkuru nshya y’umwaka ndetse byaba byongeye kubyutsa uguhangana gukomeye hagati ya Messi na Cristiano dore ko noneho baba basubiye gukina muri shampiona imwe, ibintu abantu bataherukaga. Ronaldo aherutse gusinyira Al Nassr bituma aba umukinnyi wa mbere ku isi ugiye kuzajya ahembwa menshi miliyoni $200 ku mwaka, ariko bigaragara ko Messi naramuka yemeye azahita anyura kuwahoze ari mukeba we.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles