spot_img

Uburusiya buravuga ko bumaze gutegura ibisasu byayo bya kirimbuzi, Ku buryo bibaye ngombwa byaraswa.

- Advertisement -

Uwahoze ari perezida w’uburusiya Dmitry Medvedev ndetse akaba n’inshuti ikomeye ya perezida Vladimir Putin yavuze ko ibihugu byo muburengerazuba bikwiye kwitwararika bikomeye ku ntambara ya Ukraine. Yavuze ko gutsindwa k’Uburusiya muri Ukraine nta kabuza byahita bitangiza intambara kirimbuzi ya nikleyeri kandi ko azi neza ko ntawuyifuza.

Medvedev: “twese turabizi, gutsindwa mu ntambara ku gihugu gitunze ibisasu kirimbuzi, bivuze gutangiza intambara kirimbuzi nta kabuza” uyu mugabo wahoze ari perezida, yabaye na minisitiri w’intebe w’Uburusiya ndetse ubu akaba ari mu kanama ngishwanama mu by’umutekano ka perezida Putin. Ibi akaba yabyanditse ku rubuga rwa telegram rukunda gukoreshwa cyane n’abarusiya.

- Advertisement -

Yakomeje agira ati: “nta gihugu na kimwe gitunze kirimbuzi cyari cyatsindwa kurugamba” avuga ko ibihugu bya NATO ndetse nundi wese ufatanyije nabyo, bagomba gutekereza kabiri kubufasha bwose bateganya guha Ukraine dore ko kuri uyu wa gatanu nubundi bari buteranire m’Ubudage bakiga ku bufasha bushya bagomba gufashisha Ukraine. Ibiro by’umukuru w’igihugu mu Burusiya bizwi nka kremlin byasamiye hejuru aya magambo ya Medvedev bivugako ukobyamera kose Uburusiya bufite intego zabwo kandi ziri ntakuka.

- Advertisement -

Mu itegeko ry’Uburusiya, bavuga ko mugihe igihugu cyaba gisumbirijwe cyangwa bigaragara ko kubaho kw’igihugu cyabo kuri mu kangaratete, bagomba guhita bakoresha intwaro kirimbuzi mu rwego rwo kurinda ubusugire bw’igihugu. Twabibutsa ko Uburusiya ubu buhagaze kumwanya w’imbere mu bihugu bitunze intwaro nyinshi kirimbuzi aho bukurikiwe na America ndetse ibi bihugu uko ari bibiri bikaba byikubiye ibirenga 90 ku ijana by’ibisasu byose biri ku isi.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles