spot_img

MAKERERE: Umunyeshuri ari kugurisha amavuta adasanzwe afasha abanyeshuri gutsinda ibizami.

- Advertisement -

Umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatatu muri kaminuza ya Makerere muri Uganda, yakoze agashya maze atangira kugurisha amavuta avuga ko abazayagura bizabafasha gutsinda ibizamini bisoza igihembwe, ndetse bakaba barabitangiye.

Uyu munyeshuri wiga mu ishami rya politike utatangajwe izina akaba yatangaje ko aya mavuga ayagurisha ibihumbi 20 by’amashilingi ya Uganda (hafi ibihumbi 7000 rwf), uyaguze bayamusiga ku gahanga maze bigatuma ahita agira ubwenge bw’ikirenga.

- Advertisement -

Umwe mu banyeshuri wayaguze yagize ati: “njye mumpe ijerekani yuzuye yaya mavuta, bitewe nuko mu mutwe wange ntakintu kirimo nkeneye amavuta menshi ngo anzanire ubwenge bwinshi, niyo mpamvu natumije ijerekani yuzuye”

- Advertisement -

Kurundi ruhande ariko abanyeshuri bagiriwe inama yo kudaha agaciro ibi kuko gutsinda ibizamini bidashingira ku kwisiga amavuta ahubwo byose bituruka ku gukurikira amasomo ndetse no kuyasubira kenshi bityo ugafata byinshi. Cyane cyane ku rwego rwa kaminuza biba bisaba ko abanyeshuri bishyira hamwe bagasobanurirana bityo uwumva byinshi akabisangiza n’abandi kurusha uko umunyeshuri yakwiringira ko azatsinda biturutse ku kwisiga amavuta.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles