spot_img

Uyu mugabo uhamya ko yize amashuri menshi kurusha abandi mu gihugu avuga ko udufaranga ahembwa ari urubwa.

- Advertisement -

Inzego z’ubutegetsi ndetse n’abasesenguzi mubya politiki bavuga ko uyu mugabo afite impamyabumenyi (diplome) zigera kuri 24 yakuye muri za kaminuza zitandukanye ku isi.

Profeseri Fred Ogola aherutse gutangaza ko ariwe muntu wa mbere mu gihugu cya Kenya wize amashuri menshi kurusha abandi, gusa avuga ko nubwo afite izi mpamyabumenyi zose, nanubu ngo bataraha agaciro ubu bumenyi bwe, kuko we ngo ababazwa nuko umushahara we utagera no kuri miliyoni imwe. Ogora ati: “Reka twibaze, iyo nza kuba ndi mu kindi gihugu giha agaciro ibyo nagezeho, nakabaye mpembwa ibihumbi bitagera no ku ijana nk’umushahara?

- Advertisement -

Aganira n’umunyamakuru uyu mugabo yavuze ko afite impamyabumenyi zinyuranye kandi zose yazikoreye ndetse akazibona kuko azikwiye. Ati: “mfite impamyabumenyi y’ikirenga muri filozofiya (PhD), nkagira metirize (masters) ebyiri, nkagira lisanse (Bachelor’s Degree) eshanu ndetse nkagira nizindi mpamyabumenyi kuruhande zinyuranye zigera kuri 16. Sukugira Impapuro gusa kandi ukwiye kongeraho ko nanazikuye mu mashuri akomeye ku isi

- Advertisement -

Uyu afite Doctorat yakuye mu gihugu cya Espanye mu mujyi wa Barcelona, harizo yakuye muri kaminuza ya Africa y’uburasirazuba, muri Uganda, mu Butaliyani, hari kandi impapuro zerekana ko yasoje amasomo anyuranye harimo nkiyo yahawe na Bank y’isi, ndetse no muri America. Ubushakashatsi bw’ikigo cy’ibarurishamibare muri Kenya bwerekanye ko abanya Kenya byibura bangana na 3.5 ku ijana by’abaturage bose bicyo gihugu aribo bakandagiye byibuze muri kaminuza.

Ibi rero biha amahirwe menshi Fred Ogola kuba koko ariwe munya Kenya ufite amashuri menshi mu gihugu kuko bigoranye cyane kubona umuntu ufite lisanse zirenga umunani mu byiciro bitandukanye.

Ese wowe wumva ubonye ubushobozi wakwiga amashuri angahe?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles