spot_img

Irebere impamvu zikomeye zituma uhora wakubiswe buri gihe nta gafaranga. Ese wari ubizi?

- Advertisement -

Kuri iki gihe usanga abantu benshi cyane cyane urubyiruko bahora bibaza bati ese nzagafata ryari, nkuko mu mvugo yiki gihe babivuga, biba bishatse kuvuga ko umuntu akora umunsi ku wundi ariko ntagere ku iterambere cyangwa akabona ntari kugera ku byo yifuza. Hari n’igihe umuntu aba akora cyane bishoboka ariko bikarangira no kwigondera ibintu nkenerwa bya buri munsi bibaye ikibazo gikomeye.

Iyo bimeze uku usanga bamwe batangira kuvuga ko barozwe kudatunga amafaranga (inyatsi) abandi bati banza ari karande yo mu miryango, nyamara siko biri buri wese aba afite amahirwe yo kuba yakira ahubwo ugasanga haribyo abantu benshi batajya bitaho. Kuriyi nshuro tugiye kubereka bimwe mu bituma abantu benshi bahora babereye aho, nyamara ugasanga ibi bikemutse gacye gacye mu gihe cya vuba umuntu yaba amaze kubona amafaranga amunyuze.

- Advertisement -

Dore zimwe mu mpamvu zigukenesha:

  • Nta ngengo y’imari ugira (budget):

Gushyiraho ingengo y’imari akenshi usanga hakubiyemo ibyo umuntu azatakazaho amafaranga cyane cyane buri kwezi. Kimwe rero mu bintu bikenesha abantu benshi ni iyi ngingo, bisobanuye ko utazi ibyo ukeneye ndetse nibyo udakeneye. Bituma rero utanamenya uko uzakoresha amafaranga, ninayo mpamvu ku mpera ya byose utamenya aho amafaranga yawe yarengeye kuko rimwe na rimwe ugura ibidakenewe. Uburyo bwiza rero bwo kwigwizaho amafaranga nuko ukwiye kubanza ugatondeka ibyo ukeneye byonyine maze ukaba aribyo ugura gusa. Ibi bizatuma amafaranga yawe agenda mu gihe gikenewe bityo umenye nayo ugomba gusigarana.

- Advertisement -
  • Kwigereranya n’abakurusha ubushobozi:

Abantu usanga batanganya ubushobozi, bamwe baba ari abakire bari imbere, abandi bafite ibigereranyije hagati na hagati, ndetse abandi bari inyuma, niyo mpamvu buri wese ku rwego rwe, aba akwiye kwimenya ndetse akamenya inzira agendamo iyariyo bityo akamenya naho agomba kugarukira. Niyo mpamvu nujya no gupanga uko ubaho ujye ureba ibiri ku rwego rwawe ntukagendere kubya mugenzi wawe mutinjiza ibingana. Ugasanga niba ugiye kunywa ukajya muri bwa bubari buhenze kuko undi muntu runaka nawe ariho anywera, ibyo bizagukenesha ubuzima bwawe bwose.

  • Ukunda kunezeza rubanda:

Kuba umuntu mwiza bitandukanye no kwikiriza buri kintu abantu bagusabye, ukwiye no kwiga kuvuga Oya bigendeye mu nyungu zawe. Umuntu iyo agusabye ikintu ukakimuha nta kuzuyaza, aba abonye uburyo bwiza bwo kugusaba nibindi byinshi mu gihe cya vuba cyangwa gitinze. Niyo mpamvu ukwiye kwiga guhakana kugira ngo abantu batazabifata nk’akamenyero ukazajya uhora ubakemurira ibibazo nyamara ibyawe bigihari byose, si ngombwa guhora wikiriza kuri burikintu kitagufitiye akamaro.

  • Nta ntego ugira:

Burya umuntu ufite gahunda ifatika aba anafite intego zibyo agomba kugeraho mu gihe runaka. Udafite intego zifatika burya biba binagoye kumenya icyo ugamije mu buzima bwawe. Ibi rero bizatuma uhora wijujutira ko ntacyo ugeraho kandi utazi neza ko biterwa ko nawe ubwawe utazi icyo ukeneye mu buzima bwawe. Ukwiye gushyiraho intego zinyuranye zaba iz’igihe gito ndetse n’iz’igihe kirekire, uhereye ku gupanga imigendekere y’akazi ka buri munsi.
Ibi tuvuze nubihuza ibyo ukora ndetse ukabihuza n’umuhate wawe mu buzima bwa buri munsi bizakugeza ku bukire.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles