Ibi byagezweho nyuma yuko u Burundi bwohereje itsinda ry’abarundi ba mbere bagiye gukora akazi kanyuranye muribyo bihugu by’abarabu. Ni amasezerano yo kohereza abakozi muribyo bihugu yakozwe hagati ya leta y’u Burundi na Arabia Saudite. Umuyobozi ushinzwe ibibazo by’abarundi baba hanze y’igihugu yatangaje ko muri Arabia Saudite honyine kuri ubu hari imyaka irenga ibihumbi 75 yagenewe abakozi b’abarundi gusa.
Amashyirahamwe agera kuri 17 mu Burundi niyo afite kugeza uburenganzira bwo gukora ibikorwa bijyanye no kohereza abarundi muribi bihugu ndetse abakuriye aya mashyirahamwe bashimangira ko burikintu cyose cyatunganyijwe ku buryo nta numwe muri aba bagiye cyangwa se nundi uzagenda uzahura n’ikibazo cy’imibereho mibi cyangwa kubangamirwa nikindi kintu.
Amasezerano nkaya ibihugu bya Africa bikunda kuyasinyana n’ibihugu by’abarabu, ariko ayamenyekanye mbere muri aka karere nayo Uganda yasinye mu myaka yashize ndetse ubu abagande benshi bakaba baramaze kubona akazi mubihugu bya Arabia Saudite, Oman, Qatar ndetse n’ibindi bihugu binyuranye byo mu kigobe.