Mu minsi ishize nibwo Tchisekedi yumvikanye avuga ko mu kwezi kwa gatandatu azirukana ingabo za Africa y’uburasirazuba biturutse ku kuba zarananiwe gukora ibyo abanye-Congo bari bazitegerejeho, byo kurwana na M23.
Iyo mvugo ya Tchisekedi yatumye abenshi bamushyigikiye bamwenyura ariko abandi basigara bavuga bati reka turebe aho bizaherera. Kuri ubu inama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango wa EAC Congo nayo ibarizwamo yaberaga I Bujumbura byarangiye yemeje ko izo ngabo zuwo muryango ziri muri Congo zongererwa igihe cy’amezi atatu.
Ubwo yari muri Botswana mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatanu perezida Tchisekedi yashinje izi ngabo za EAC ko babibona neza ko hari umubano wihariye zifitanye n’umutwe wa M23. Izi ngabo zongerewe igihe mu gihe manda y’umwaka zari zifite yari kurangira uyu munsi tariki 01 Kamena. Icyo gihe Tchisekedi we yavugaga ko nibikomeza uko byari bimeze bazaherekeza izi ngaho mu cyubahiro zigasubira iwabo.
Nubwo izo ngabo ariko zongerewe igihe ariko mu nshingano zose zahawe nta hantu na hamwe humvikanye ko uwo mutwe uzajya kurasana na M23 nkuko abanye-Congo babyifuza. Zimwe mu nshingano izo ngabo zahawe harimo kurinda abasivile no gufasha gusubiza mu byabo abari barahunze, gufasha ingabo zikora ubugenzuzi za Monusco, gukora kuburyo imitwe yitwaje intwaro idakandagira mu bice M23 yavuyemo ndetse no gucyura imitwe yitwaje intwaro mu mahanga.
Icyakora iyi nama yanzuye ko uburyo bumwe burambye bwo kugarura amahoro muri Congo ari inzira y’ibiganiro bihuza impande zose zirebwa n’ikibazo.