Amakuru avuga ko uyu musore waruri kwimenyereza umwuga w’ubwarimu mu kigo cy’ishuri giherereye mu mujyi wa Ashanti muri Ghana, byavumbuwe ko yateye inda abana bagera kuri 24 yigishaga muri ubwo buryo bwo kwimenyereza.
Nkaho bidahagije uwo musore udasanzwe byaje no kumenyekana kandi ko abarimu bane bamutwitiye ariko by’umwahariko n’umuyobozi w’ikigo (directrice) nawe akaba yari yaramaze gutwara inda yuwo musore.
Abantu batangiye kudashira amakenga uwo musore ubwo babonaga afitanye umubano udasanzwe n’umuyobozi wicyo kigo, uko bakomezaga kumwibazaho niko amakuru yagiye agera hanze maze hamenyekana amakuru ya nyayo y’abantu amaze gutera inda bakabakaba 30 kuricyo kigo cy’ishuri maze abantu bagwa mu kantu.
Uwo musore yahise atabwa muri yombi ngo akurikiranwe ariko nanone hibazwa icyo uwo musore yakoresheje ngo abashe kugera kuri abo bantu bose ndetse abatere inda ntanumwe uvuyemo.