spot_img

Isi irashaje koko, Miss wa Argentine n’uwa Puerto Rico nyuma yo guhanganira ikamba bahise bashyingiranwa. Aba bakobwa bababaje benshi.

- Advertisement -

Aba bakobwa Mariana Varela na Fabiola Valentin bari baserukiye ibihugu byabo bya Argentine na Puerto Rico mu rwego rwa ba Miss nk’abakobwa bari batsindiye amakamba mu bihugu byabo. Aba rero baherutse gushyira hanze amashusho asobanura neza ibijyanye n’umubano wabo watumye biyemeza gushyingiranwa nubwo bose ari abakobwa beza kandi ari ibyamamare.

Aya mashusho atangira harimo amafoto anyuranye y’ibihe banyuzemo bombi, nk’ahantu hamwe na hamwe basohokeye, amafoto y’impeta zabo ndetse n’ay’ubukwe bwabo. Bisozwa n’amafoto aberekana bombi bambaye imyenda y’umweru bari kwishimira ko bagiye kubana akaramata muri Puerto Rico. Aba kandi banditse bavuga ko nyuma y’igihe kinini bakundana mu ibanga rikomeye biyemeje kubishyira hanze bakora ubukwe ndetse bakabyereka isi yose. Abakobwa bandi banyuranye bahuriye mu marushanwa yaba miss ku rwego rw’isi babandikiye ubutumwa bubifuriza ishya n’ihirwe.

- Advertisement -

Aba bombi bahuriye mu irushanwa ry’ubwiza muri 2020, nyuma yiryo rushanwa aba bahise bafatiraho bakomeza kuba inshuti ariko abantu bakajya bakeka ko ari iby’abakobwa bisanzwe byo gukururana kuko ntawigeze akeka ko ari abatinganyi.

Bamwe mu bagabo babonye ubu bukwe basigaye barira ayo kwarika bibaza uburyo abakobwa beza nkabo babiri bashobora gupfusha ubusa ubwiza bahawe bakiyemeza gushyingiranwa. Ntihatangajwe niba aba bombi bari bamaze igihe kinini ari abatinganyi gusa bizwiko bombi bamaze igihe kinini bakorana n’amakompanyi akomeye y’ubwiza ndetse no kwerekana imideli.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles