spot_img

Byasaba iki ngo u Rwanda rugushe imvura muriyi mpeshyi ku buryo abahinzi bahinga badategereje umuhindo?

- Advertisement -

Hari ibintu byinshi ushobora kumva ukagira ngo ni inzozi abandi bakabifata nko gukabya inkuru nogushyushya imitwe y’abantu. Nk’ubu abantu bamwe kubumvisha ko imvura igwa Imana itabishatse byakugora, nyamara aka gasigaye ari akazi koroshye cyane mu bihugu bimwe na bimwe.

Kuriyi nshuro tugiye kukwerekana byinshi kuri iri koranabuhanga ryamenyekanye cyane rizwi nka “cloud seeding” aho igihugu gishobora kubona imvura hifashishijwe ikoranabuhanga.

- Advertisement -

Ubusanzwe ibicu bitanga imvura ni udutonyanga duto cyane tw’amazi cyangwa uduce duto tw’urubura ariko tutaboneshwa amaso, utu duce tuba turi mu kirere tubaho iyo amazi ari ku isi cyangwa se urubura byashongeshejwe n’ubushyuhe bigahinduka umwuka maze bikazamuka mu kirere, abize ubumenyi bw’isi babizi nka “vaporisation” ibi bicu iyo bimaze kwikusanya nyuma y’igihe runaka nibyo byongera kwiteranya bikaza gushonga bikamanuka ari amazi ariyo mvura tubona.

Ibi bicu rero bitabayeho imvura ntiyabaho. Iyo ibicu bitaraba byinshi kuburyo buhagaije ni hahandi ushobora kubona imvura itinze kugwa, kuri ubu rero haje ikoranabuhanga ryitwa “cloud seeding” iri koranabuhanga ryo kugusha imvura igihe abantu bashakiye ubu ryiganje cyane mu bihugu bikomeye nk’Ubushinwa na leta zunze ubumwe za America.

- Advertisement -

Cloud seeding ni ikoranabuhanga ryifashisha ibinyabutabire bizwi nka Silver Iodide, iyi miti indege zijya kuyisandaza mu kirere maze ubwinshi bw’ibicu bitanga imvura bukiyongera kuburyo mu masaha macye imvura itangira kugwa mu gace byakorewemo.

Uretse kuba iri koranabuhanga rishobora mu gufasha kugusha imvura aho yabuze, aba bazungu banifashisha iri koranabuhanga mu kugusha urubura mu bihugu byabo, cyane cyane iyo rwatangiye kugabanuka. Abahanga muri iri koranabuhanga bemeza ko kugusha imvura mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa, bishobora gutwara miliyoni 1.25 by’amadorali, ni ukuvuga arenga miliyari imwe miliyoni 500 amafaranga y’u Rwanda. Ese uyu waba ari umushinga mwiza?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles