spot_img

Umugabo yaguye igihumure akimara kumenya ko inzu yishyurira ubukode bimugoye ari iy’umugore we. Ari wowe wakora iki?

- Advertisement -

Bamwe bakimara kumva iyi nkuru bahise bavuga bati: “bizafata amamiliyoni y’imyaka kugira ngo abagabo bazabashe gusobanukirwa umugore icyo aricyo”

Babivuze bakimara kumva amakuru ko umugabo yamaze iminsi itatu yaraguye igihumure “coma” bikaba byaramubayeho nyuma yuko avumbuye ko umugore we babana ariwe nyir’inzu bamaze imyaka 10 bakodesha. Amakuru avuga ko umugore yubatse iyi nzu gusa ntibizwi niba yarayubatse mbere yuko babana ariko uko bimeze kose ntiyigeze amenyesha umugabo we ko afite inzu.

- Advertisement -

Icyababaje uyu mugabo kurushaho ngo ni ukuntu buri myaka ibiri ubukode bw’iyo nzu bwazamukaga, buri myaka ibiri bakamuzanira ariko ntamenye nyir’inzu ngo amubaze impamvu ahora amupandisha. Byageze aho rero umugabo yumva atagishoboye kwihangana nibwo yatangiraga gukora iperereza ngo amenye nyirinzu uhora umuzamura.

Iperereza rye rero ngo ryaratinze ariko rigira icyo rifata maze aza kuvumbura ko amafaranga yose amaze imyaka 10 yishyura bamuzamura buri kanya, yayishyuraga umugore we atabizi.

- Advertisement -

Umugabo ati: “nakodesheje inzu maze mpita nimukiramo n’umuryango wange, hashize imyaka ibiri gusa, ubukode bwarazamutse sinabyitaho bitewe nuko iyo nzu nari nayikunze ndetse yari iri ahantu heza. Nyuma y’indi myaka ibiri ubukode bwarongeye burazamuka ariko sinamenya nyirinzu uhora azamura ubukode atamvugishije.”

Umugabo yakomeje avuga ko ku nshuro ya kabiri umugabo kwishyura ubukode byamugoye ariko akomeza kugerageza ndetse bigeze aho umugore yemera kumuguriza amafaranga yo kwishyura ariko basezerana ko azayamusubiza ndetse umugabo arabyemera, umugabo yasigaye ashima Imana ko afite umugore w’umukozi kandi utekereza kure akemera kuguriza umugabo ngo yishyure.

Gusa ntibyarangiye aho kuko mu yindi myaka ibiri ubukode bwarongeye burazamuka, umugabo yagerageje guhura na nyirinzu ngo bagirane ibiganiro ariko abakomisiyoneri bamubera ibamba bavuga ko adashobora kuboneka.

Umugabo ariko ntiyarekeye aho yikoreye iperereza ku giti cye bucece maze bwanyuma aza kuvumbura ko inzu arimo nk’umupangayi ari iy’umugore we ndetse ko ari nawe wajyaga amupandisha umunsi ku wundi.

Aha rero niho yahise yitura hasi agwa igihumure.
Ariko se bikubayeho wowe wakora iki?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles