Uyu mugabo nubwo amaze kwigira hejuru mu myaka, yarahiye arirenga ko mu buzima bwe bwose atazigera yiteza umukobwa mubi yewe avuga ko nibinaba ngombwa azakomeza akagumiraho indi myaka myinshi, aho kugira ngo azakundane n’umukobwa mubi.
Kevin Machinist w’imyaka 42, avuga ayo ariyo mahitamo ye mu buzima, ndetse ko hari n’abandi basore n’abagabo bameze nka we, bafite imyumvire nk’iye. Avuga ko mu buzima bwe agomba gukundana n’umukobwa mwiza, ufite umusatsi muremure, kandi ufite igikundiro gikurura bose.
Kevin ati: “ndabizi ko ntari umusore mwiza cyane, ariko nanone nzi neza ko mfite byinshi byatuma abakobwa beza baza bansanga. Icyakora ndabizi ko bitajya byorohera abantu nka njye baba bashaka abakobwa beza bo ku rwego rwo hejuru” uyu mugabo ukunda kwifotora ari kumwe nimbwa ye, amaze imyaka itatu atagira umukunzi ariko mbere yaho yigeze kuba amufite.
Mu mwaka ushize haruwo bahuriye kuri internet ndetse bari bagiye gukundana ariko nyuma biza kwanga. Yemeza ko nubwo bigoranye kubona umukobwa mwiza umeze nkuko aba abishaka, ariko atazigera na rimwe akora ikosa ryo kwiteza aba kabiri cyangwa gatatu mu bwiza, kuri we agomba gukundana n’umukobwa uri ku rwego rwa mbere. Ku giti cye kandi ngo ntakunda gukundana n’umuntu bakubitanye by’impanuka.
Nka kwa kundi umuntu ajya mu kabari cyangwa mu tubyiniro agahurirayo n’umuntu bagakundana we ntiyabikora na cyane ko avuga ko amaze imyaka myinshi atanywa inzoga, bityo ntanubwo ajya mu tubari rero. Ikindi kandi ntakunda cyane imbuga zihuza abantu, rero abantu bakomeza bamubwira ko bizamugora kubona umukunzi kuko aho benshi basigaye babakura we, atahakozwa.
Uyu mugabo avuga ko abo yashimye akabandikira batajya bamusubiza, ariko kandi abamwandikira nawe, ngo baba badahuje nibyo ashaka. Gusa kuri we uku kugorana kubona umukunzi ngo ntibimukanga ndetse ntibizatuma yiteza abantu baciriritse mu buzima bwe bwose.