spot_img

MBEGA UBWOBA: Uyu mugabo yatwitse inzu ihagaze za miliyoni ubwo yashakaga kwica igitagangurirwa.

- Advertisement -

Buri muntu burya agira ikintu atinya, gishobora kuba ari ikintu kinini cyangwa akantu gato gusa uko kingana kose iyo ukibonye mu nzu cyangwa mu cyumba cyawe ntiwongera kugira amahoro.

Ninako byagendekeye uyu mugabo utuye ahitwa Fresno muri california muri Amerika, uyu yatangiye atwika umuriro muto agamije kwica igitagangurirwa agitwitse ariko ntibyaje kumugendekera neza kuko byarangiye atwitse inzu yose, niba icyo yashakaga kwica nacyo cyarabigendeyemo ntawubizi.

- Advertisement -

Ntibizwi niba uyu mugabo yaragerageje ubundi buryo mbere yuko agerageza umuriro gusa ibyaribyo ntibyagenze uko yabiteguye kuko ntiyigeze akeka ko igitagangurirwa cyatuma inzu yose ibigenderamo.
Icyakora abazimya umuriro bavuga ko ntamuntu wigeze aburira ubuzima cyangwa akomereke kubera uyu muriro ndetse bagerageje kuzimya hatarangirika byinshi nubwo amashusho agaragaza ko hari ibizasanwa.

Ese wowe niki utinya kurusha ibindi kuburyo wakoresha igishoboka cyose ukakirwanya?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles