spot_img

Abarenga 500 byatangajwe ko baburiye ubuzima mu rugendo rutagatifu i Maka.

- Advertisement -

Ni amakuru yatanzwe n’abategetsi b’ibihugu bitandukanye ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo, aya makuru avuga ko byibuze abantu 550 batakarije ubuzima mu mujyi wa Maka (Mecca) muri Arabia Sawudite mu rugendo rutagatifu rw’aba Islam rwari rumaze iminsi itanu.

Ibiro by’amakuru by’Abanyamerika AP bivugwa ko abantu hafi ya bose bapfuye bahitanywe n’ubushyuhe bukabije ndetse n’umubyigano ukomeye waruri ahabereye urwo rugendo ruzwi nka Hajj. AP itangaza ko urutonde ifite rw’abapfuye ruriho abantu 550, ndetse n’umwe mu baganga bakiriye abagize ibibazo yemeza ko koko urwo rutonde arirwo. Icyakora biranavugwa ko aba bantu bashobora kurenga bakagera kuri 600, gusa ubutegetsi bwa Arabia Sawudite yabereyemo uru rugendo ntacyo baratangaza.

- Advertisement -

Icyakora uru rugendo sibwo bwa mbere rwisasiye inkumbi kuko na mbere abantu bagiye barugwamo, gusa ahamenyekanye cyane ni nko mu 1990 ubwo abantu 1426 bahasigaga ubuzima ndetse no muri 2015 abagera ku 2400 nabo baguye I Maka kubera umubyigano ukabije w’abitabiriye Hajj.
Uyu mwaka bivugwa ko aba islam barenga miliyoni bitabiriye uru rugendo baturutse mu bihugu 22, bizwi ko umu islam wese ukomeye mu kwemera ndetse afite ubushobozi ategetswe nibura gukora uru rugendo rimwe mu buzima bwe

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles