spot_img

Imbere ya Ruto perezida Tchisekedi yongeye gushinja u Rwanda gutera igihugu cye.

- Advertisement -

Kuri uyu wa mbere perezida William Ruto wa Kenya yagiriye uruzinduko mu mujyi wa Kinshasa muri RDCongo, muri uru ruzinduko Ruto yabonanye na mugenzi we wa Congo bwana Felix Tchisekedi.

Uru ruzinduko rwa William Ruto ruje nyuma yaho ibiganiro byari guhuza leta ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro kuri uyu wa kabiri bisubitswe. Nyuma y’ibiganiro byahuje Tchisekedi na Ruto mu kiganiro bahaye abanyamakuru, aba bakuru b’ibihugu bavuze ko ibiganiro byabo byibanze ahanini ku bijyanye no kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.

- Advertisement -

Ahagaze iruhande rwa perezida Ruto bwana Felix Tchisekedi wa Congo yasubiyemo ndetse ashimangira ibyo amaze iminsi avuga ko igihugu gituranyi cy’u Rwanda cyagabye ibitero ku gihugu cye. Yakomeje kandi ashimira Ruto ko kuva ageze ku butegetsi mu kwezi kwa cyenda yakomeje kugaragaza gufasha Congo kugarura amahoro muriki gihugu. Felix ati: “nshaka kumushimira (Ruto) ku gushyigikira igihugu cyacu, kuva ageze ku butegetsi bw’igihugu cye, perezida Ruto yerekanye ko afite ishyaka ryo gufasha igihugu cyacu kugaruka mu nzira y’amahoro. Amahoro tumaze imyaka 20 dushakisha ariko tutarayageraho”

- Advertisement -

Kuri ubu Kenya ni kimwe mu bihugu byamaze kohereza ingabo muri Congo mu gufasha kugarura amahoro, icyakora nanubu ntiharagaragazwa uburyo ubwo butumwa buzakorwamo cyane cyane ibijyanye no kurwana n’iyo mitwe yitwaje intwaro nka M23 arinayo ihangayikishije Congo.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles