spot_img

Nanubu u Rwanda ntiruhuza na Amerika ku kibazo cya Congo na M23.

- Advertisement -

Kuri uyu wa mbere nibwo Antony Blinken minisitiri wa America ushinzwe ububanyi n’amahanga yavuze ko yagiranye ikiganiro na Paul Kagame perezida w’u Rwanda kuri telephone. Yavuze ko muriki kiganiro yongeye gusaba Kagame ko u Rwanda rwahagarika ubufasha ruha M23.

Kuri twitter Blinken yagize ati: “nagiranye ikiganiro gishobora gutanga umusaruro na perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu rwego rwo gushimangira ko hakenewe amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa Congo” “America irashishikariza u Rwanda gukurikiza ibyemeranyijweho i Luanda birimo no guhagarika ubufasha bw’u Rwanda kuri M23”

- Advertisement -

Nyamara nubwo America ivuga ibi umutwe wa M23 wo wahakanye kenshi uvuga ko nta bufasha na bumwe u Rwanda ruha uwo mutwe. Major Willy Ngoma uvugira uwo mutwe aherutse gutangaza ko nta n’urushinge leta y’u Rwanda iha M23 nk’ubufasha. Ku rundi ruhande u Rwanda narwo rwamaganiye kure ibyo ruvuga ko nta bufasha na bumwe ruha M23.

- Advertisement -

Nyuma yuko Blinken yanditse ibi, Vincent Biruta ari nawe minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda nawe yahise ashyira ubutumwa burebure kuri twitter. Biruta yasubije mugenzi we Blinken ko yagiranye ibiganiro byiza na Kagame ariko ko nanubu hakiriho kudahuza hagati y’impande zombi kuriki kibazo. Biruta ati: “uburyo amahanga ari gukoresha butari bwo kandi burimo kuyoba bukomeje guhuhura ikibazo. Umuti urambye w’ikibazo ukwiye gushakirwa ‘ku bateza ikibazo’

Kubwa Biruta avuga ko ikibazo cya nyacyo ari ukudakora neza kwa leta ya Congo ndetse n’inzego zayo ndetse nubufasha iyo leta iha umutwe wa FDLR umutwe bizwiko urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Nyamara ku rundi ruhande yaba leta ya RDCongo na FDLR nabo bahakana ibi bivugwa n’u Rwanda.

Biruta yakomeje ashimangira ko M23 idakwiye na rimwe guhuzwa n’u Rwanda ndetse ko M23 atari ikibazo u Rwanda rukwiye gukemura, yongeyeho kandi ko ikibazo cya Congo kandi gikomezwa no kwivanga guturuka I mahanga. Biruta yashimangiye avuga ko impungenge ku mutekano w’u Rwanda zigomba gukemurwa mu buryo bwose.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles