spot_img

Abacyecuru n’abasaza b’abazungu ubu ni imari ishyushye ku rubyiruko rwa Africa. Uyu mwuga wateye imbere ute?

- Advertisement -

Ubusanzwe iyo bavuze umwuga wo kwicuruza (uburaya) usanga benshi bahita bumva abakobwa bahagaze ku muhanda bategereje abagabo ngo baze bacaguremo uwo bashaka bagende baryamane maze umugabo yishyure birangirire aho. Gusa ibi siko bikimeze muriyi isi ya none kuko ibintu byahinduye isura.

Uburaya bwavuye mu bakobwa no mu bagore bwambukiranya no mu basore n’abagabo, si kenshi cyane ushobora kumva abasore bahagaze ku mihanda bigurisha ahubwo ibi bikorwa mu buryo bushya aho usanga abasore b’abanya Africa bigurisha ku bacyecuru b’abanyamahanga cyane cyane abazungu, ibi kandi ntibirangirira ku basore gusa kuko n’inkumi zo muri Africa zahurumbiye abasaza b’abazungu cyane ndetse benshi byamaze kubakiza.

- Advertisement -

Ibihugu nka Kenya na Gambia ku mugabane wa Africa byamaze kuba ikimenyabose ku isi, ariko cyane cyane muri ibi bihugu usanga abacyecuru b’abazungu baza kuhashaka abasore umuntu yakwita imashini z’imibonano mpuzabitsina. Icyakora nubwo tuvuze ibyo bihugu sibyo byonyine kuko ibihugu hafi ya byose bya Africa yirabura byamaze kwandura iyi virusi yo kwicuruza mu bazungu bageze mu zabukuru.

- Advertisement -

Kuki abazungu bakuzwe n’abany’ Africa bakiri bato? 

Nkuko bisanzwe abanyafrica benshi usanga bibwira ko abazungu bagira amafaranga menshi, ibi ninako bikunda kugenda cyane kuko abazungu benshi batemberera muri Africa bahasiga amafaranga menshi. Bitewe nuko mu bihugu by’uburayi na America kenshi usanga higanje imico inyuranye irimo ubutinganyi bukabije ndetse na za gatanya za hato na hato, imibonano mpuzabitsina cyane cyane mu bakuze usanga ari inzozi kuribo kuko bigorana ko babona uwo bayikorana. Ku mugabane wa Africa rero aho usanga urubyiruko rwinshi rutagira icyo rukora abenshi kubabwira ibyerekeye imibonano mpuzabitsina uba ubashyize igorora, noneho byakwiyongeraho ko harimo n’amafaranga biba byamaze koroha kwigarurira urubyiruko rwa Africa. Uko umuzungu cyangwa umuzungukazi rero aje akabona ibyishimo yari yarabuze iwabo, arushaho kugenda abyamamaza mubo yasize bityo nabo bagahita bagira amatsiko yo kuza gushaka ibyo byishimo baba bamaze igihe barabuze.

Uku rero niko akazi ko kwigurisha kaje guhinduka umwuga ukomeye kuri bamwe ndetse bakaza no kurenga imipaka kugeza naho ibihugu bimwe na bimwe byabaye kimenyabose ku isi, nk’ibifite abasore n’abakobwa biteguye kugurisha imibiri yabo ariko bakabona amafaranga mu buryo bwose.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles