Abagore 48 bakuyemo amakariso yabo imbere ya Pasiteri.

Undi mupasiteri ukiri muto wo mu mujyi wa Lusaka mu gihugu cya Zambia yaciye ibintu hirya no hino nyuma yo gusaba abakobwa bashaka cyane abagabo basengera mu itorero rye kuzana amakariso yabo akabasengera bakababona bitarenze amezi 5.

Mu nama yahuje uyu mupasiteri n’abagore 84 basengera mu itorero rye, nibwo uyu mupasiteri yasabye abakobwa batarashaka ko bazana aya makariso bambaye akabasengera.

Uyu pasiteri witwa Kelvin M Bwalya uzwi nka Prophet Straight One wo mu itorero ryitwa Direct Word, yasabye aba bagore bo mu itorero rye kuzana amakariso bambaye akabasengera bakabona abagabo.

Nta kuzuyaza, abagore 48 bahise bamuha amakariso bari bambaye arayasengera arongera ahita ayabasubiza ndetse abasezeranya ko mu mezi 5 bose bazaba babonye abagabo.

Pasiteri Kelvin M Bwalya yihanangirije aba bagore ko ntawe ugomba gushyira hanze iri banga kugeza amezi 6 ashize.

Icyakora, umwe mu bagore bari muri iri teraniro yahisemo gushyira hanze ibyavugiwe muri iyi nama byose ku mbuga nkoranyambaga.

Mu ukuboza umwaka ushize, umupasiteri w’ahitwa Ndola muri Zambia yakoze agashya asaba abagore babuze abagabo n’abatabyara ko bagura amakariso yasizwe amavuta akabakorera ibitangaza.

[kwamamaza]

Abagore biganjemo abakire bahise batanguranwa kugura aya makariso yasizwe amavuta. Polisi yahise itera uyu mupasiteri imubuza gukomeza gutuburira abantu nyamara ngo ubu bujura bwahagaze abagore 90 bamaze kuyagura

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*