Abantu barenga 50 bapfiriye rimwe mu gitero cyagabwe ku musigiti.

Abayobozi bavuga ko igitero cy’ubwiyahuzi cyagabwe ku musigiti wo mu mujyi wa Kunduz wo muri Afuganisitani cyahitanye byibuze abantu 50.

N’igitero cyahitanye abantu benshi kuva ingabo z’Amerika zivuye muri Afuganisitani, Imirambo y’abapfuye yagaragaye yatatanye imbere y’umusigiti wa Said Abad, ukoreshwa n’umuryango w’abayisilamu b’abashiya.

Abandi bantu barenga 100 bakomerekeye muri iryo turika ry’igisasu cyaturikiye mu mujyi wo mu majyaruguru.

Umutwe wa Islamic State wavuze ko uri inyuma y’icyo gitero. Abahezanguni b’Abisilamu b’Abasuni bibasiye Abashiya babona ko ari abahakanyi.

Zalmai Alokzai, umucuruzi waho wihutiye kujya mu bitaro kugira ngo arebe niba abaganga bakeneye amaraso, yavuze ko babonye akajagari nyuma y’igitero.

Yatangarije ibiro ntaramakuru AFP ati: “Ambulanse zasubiye aho byabereye kugira ngo zitware abapfuye”.

Abashinzwe umutekano baho bavuzwe babwiye Tolo News ko abantu barenga 300 bari bitabiriye amasengesho ubwo icyo gitero cyabaga.

Hari ubwoba bwinshi cyane ko abapfuye bashobora kuza kwiyongera, bakava kuri 50 nk’uko byatangajwe bakiyongera.

Umuryango w’abibumbye wavuze ko igisasu cyaturitse ku wa gatanu ari “igitero cya gatatu cyahitanye abantu muri iki cyumweru bigaragara ko cyibasiye ikigo cy’idini“.

Ibindi bitero byabaye ko harimo icyabaye ku cyumweru hafi y’umusigiti mu murwa mukuru Kabul cyahitanye abantu benshi, ndetse n’igitero cyagabwe kuri medrese (ikigo cy’uburezi) mu mujyi wa Khost mu burasirazuba, nk’uko umuryango w’abibumbye ubitangaza.

Hagati aho, Amerika yavuze ko  bazagirana ibiganiro bya mbere ku giti cyabo n’abayobozi b’abatalibani kuva Amerika yava muri Afuganisitani.

[kwamamaza]

Umuvugizi w’ishami rya Leta yavuze ko mu minsi ibiri y’inama Amerika izahatira abatalibani kubahiriza uburenganzira bw’umugore, gushyiraho guverinoma ihuriweho no kwemerera inzego z’ubutabazi kuba zakora.

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*