Abantu benshi barota bari kuguruka ariko ntibamenye icyo bisobanuye. Bimenye hano.

Ese nawe ujya wibona mu nzozi uri kuguruka mu kirere? Ese iyo biri kuba ntabwoba bigutera cyangwa wumva ari ibisanzwe? Benshi bajya bibaza niba mwene izi nzozi ntakibazo cyangwa ingaruka zigira ku buzima. Gusa reka nkubwire ko kurota uguruka bitandukanye cyane no kurota uri guhubuka (guhanantuka) ahantu runaka nko hejuru y’inzu. Kurota uguruka rero ni inzozi benshi bahura nazo ndetse zigira ubusobanuro bunyuranye ariko bufite aho buhuriye.

Niyo mpamvu kuriyi nshuro turi burebe kuruhande rw’abemera ijambo ry’Imana ndetse n’uruhande rw’abemera siyansi, maze bose turebe icyo bavuga kurizi nzozi.
Abashakashatsi bo bavuga ko kurota uguruka burya ahanini biba bishingiye ku buzima bwawe ubamo buri munsi, iyo urose uguruka bo bemeza ko ari ikimenyetso cyuko uri gusohoka mu bibazo uba umaranye iminsi, gutsinda urugamba runaka uba umaze iminsi urwana, cyangwa se ukaba hari ibibazo by’ubuzima ufite ariko utabizi. Niyo mpamvu nugira izi nzozi uzihutire kureba mu Nguni zawe zose z’ubuzima umenye mu by’ukuri icyo zihishe.

Kurundi ruhande hari abemera ijambo ry’Imana babona inzozi nka bumwe mu buryo bwo kwerekwa, aba bavuga ko bwa mbere na mbere ushobora kurota uguruka bitewe n’ibibazo byo gusinzira usanganywe, hari abantu kandi ngo bahura nizi nzozi biturutse ku muriro mwinshi bafite mu mubiri wabo. Aba bemera ukwerekwa n’ijambo ry’Imana bo bibanda ku kuba iyo urose uguruka hari imitwaro yari ikuremereye ngo Imana igukuriyeho, aba kandi nabo bemeza ko ngo ari ikimenyetso cyo gutsinda urugamba cyangwa se gutambuka ibyari bikuzitiye.

[kwamamaza]

Nutangira kurota umuntu kukwirukankana mukanya gato ukabona uramucitse uragurutse mu kirere, abandi ugasigara ubareba hasi burya ngo nikimenyetso cyiza kikwereka ko ucitse urugamba, cyangwa se urutsinze ukaba usigaye ubohotse. Ntibisobanuye ko kuguruka uba wabaye inyamaswa iguruka, ahubwo kuguruka ni ikimenyetso cy’ubwisanzure.

VIDEO WAREBA