spot_img

Abasengera mu rusengero rwa Shitani bamaze gushyiraho ivuriro rifasha abagore gukuramo inda.

- Advertisement -

Ubuyobozi bw’uru rusengero rwa shitani bwatangaje ko bwamaze gushyiraho ikigo (ivuriro) rifasha abantu gukuramo inda ryiswe “Satanic Abortion Clinic” kandi iryo vuriro rikazajya rikorera kuri internet, bivuze ko buri wese azabasha kuryivurizamo aho yaba ari hose.

Bavuga ko iri vuriro rizajya ritanga serivisi z’ubuzima zinyuranye, bagapima, bagatanga gahunda yo guhura na muganga mukuru ndetse bakabasha no kwandikira imiti buri wese waje kwivuza. Bavuga ko buri wese wifuza gukuramo inda bazajya bamwandikira imiti yose ndetse n’inzira zifashishwa mu gukuramo inda, bavuga ko ari mu buryo bwo gufasha abayoboke gushyira mubikorwa umuhango wo gukuramo inda, uyu ukaba ari umwe muyikorwa mu gihe bateranye.

- Advertisement -

Aba bavuga bazanye iri vuriro mu rwego rwo gufasha abajyaga bashaka gukuramo inda bakabura uko babigenza biturutse ku kuba bitemewe bitewe naho baherereye. Impamvu bemeza ko ibi bizoroha bavuga ko ibintu bikorewe kuri internet byihuta cyane kandi bikaba ari ibanga rya nyiri kubikora gusa. Aba bavuga ko bafite abayoboke barenga ibihumbi 700 bavuga ko iryo vuriro ryabo ari rya mbere ku isi rishyizweho rikora iyo serivisi kandi rigashyirwaho n’idini.

Abazitabira kwivuriza kuriri vuriro bazajya bishyura imiti baguze muri farumasi gusa ariko izindi serivisi zose bazajya bazihererwa ubuntu, bavuga ko ubu batangiranye abaganga batanu gusa ariko ko bateganya kongera umubare wabo ndetse bakongera naho bakorera. Aba bavuga ko amategeko adasobanutse muri leta zimwe na zimwe za America zabujije abantu uburenganzira bwabo bwo guhitamo niba babyara cyangwa bakuramo inda ugasanga abahatira kubyara kabone niyo baba batabishaka.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles