spot_img

Abasifuzi bari mu mazi abira nyuma yo gutanga iminota irenga 40 y’inyongera.

- Advertisement -

Aba basifuzi bagera kuri batandatu ubu bamaze guhagarikwa nyuma yuko mu mukino basifuye abakipe yakinnye iminota 42 y’inyongera, ibi bikaba byarabereye muri shampiona y’icyiciro cya mbere muri Bolivia. Ubusanzwe amategeko mashya ya FIFA yatangiye kubahirizwa mu gikombe cy’isi yatumye haba impinduka mu gutanga iminota y’inyongera.

Ibi byatumye abasifuzi mu gikombe cy’isi cy’umwaka ushize muri Qatar bategekwa ko buri munota wose wapfuye ubusa baba bagomba kuwongeraho, cyane cyane ya minota abakinnyi batakaza ku bushake kugira umukino urangire vuba. Ibi FIFA yabikoze igamije kugabanya no guca umuco w’abakinnyi barya iminota y’umukino bahimba imvune zitabayeho cyangwa se abazamu bafata umupira bakiryamira.

- Advertisement -

Icyakora aya mabwiriza mashya yatumye amabara muri Amerika yepfo mu gihugu cya Bolivia ubwo ikipe ya Atletico Palmaflor yakinaga na Blooming. Ni nyuma yuko iyi kipe ya Atletico yarimaze kwinjiza igitego cya 2 ku munota wa 82 ndetse bigaragara ko umukino bagiye kuwutahana mu mahoro. Gusa ibintu byatangiye guhindura isura ubwo Blooming ishyuraga igitego kimwe muri bibiri yari yatsinzwe , byatwaye iminota 17 yose abasifuzi bari kuri VAR ngo barebe ko nta kurarira kwabayeho gusa biza kurangira igitego cyemejwe.

Byari byitezwe ko iyo minota hagati ya 17 na 20 ariyo iri bwongerweho ariko abakinnyi baza kwisanga bakinnye iyirenga 30, icyo gihe abakinnyi babiri ba Blooming bari bamaze guhabwa amakarita y’umutuku, nkaho bidahagije Blooming yahise inatsinda igitego cya 2 cyo kwishyura maze bisubira irudubi, barakomeje barakina, maze ku munota wa 38 w’inyongera Atletico itsinda igitego cya gatatu, nyuma y’iminota 5 umusifuzi wo hagati nibwo yahushye mu ifirimbi yemeza ko umukino udasanzwe urangiye ariko baje kwisanga bakinnye iminota 132.

- Advertisement -

Nubwo bari bamaze gutahana amanota ariko umuyobozi wa Atletico Palmaflor ntabwo yishimiye ibyakozwe n’abasifuzi, kuko yahise avuga ko nubwo bishimiye intsinzi ariko batishimiye imisifurire yabaye muri uwo mukino iteye kwibazwaho. Yasabye ko imyitwarire yabo basifuzi ikwiye kurebwaho byihariye cyane cyane kubyo kongeraho iminota itabaho, ndetse ashimangira ko byagaragaye ko bashakaga gutsindisha ikipe ye.

Abo ku ruhande rwa Blooming nabo baje nyuma kuvuga ko aribwo bwa mbere babonye umukino aho amakipe akina ibice bitatu mu gihe ubusanzwe ari ibice bibiri by’umukino. Kuva ubwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Bolivia ryahise rihagarika umusifuzi wayoboye uwo mukino ndetse na bagenzi be batanu bari bafatanyije, ubu bakaba bari gukorwaho iperereza.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles