Abaturage benshi cyane bigiriye kumucanga batitaye ku ngamba za leta zo kurwanya Covid-19.

Ugendeye ku mabwiriza ya leta mu gihugu cy’ubwongereza ubundi nta muntu numwe wagakwiye kuva murugo ngo asohoke, kereka iyo ufite impamvu ifatika kandi isobanutse ituma wasohoka. Kumenya neza ko ibi bikomeye nuko na police yahawe uburenganzira bwo guta muri yombi buri wese wabirenzeho.

Amabwiriza avuga ko umuntu ufashwe bwa mbere yasohotse nta burenganzira afite agomba gucibwa amande y’amapound 200, mu gihe yafatwa indi nshuro agomba gucibwa ayikubye kenshi dore ko ashobora no kugera ku bihumbi 6400.

Nyamara ibi byose abaturage babirenzeho ndetse babirenza amaso ahubwo barasohoka bigira kumucanga kwifatira akayaga ndetse no kuryoshya, nyamara minisitiri w’intebe w’iki gihugu yari yasabye imbabazi abaturage ko badakwiye gusohoka na rimwe nyuma yuko abapfuye bageze kuri 560 mu munsi umwe.

Mu murwa mukuru abaturage benshi bagaragaye buzuye mu mihanda bitemberera nkaho nta cyabaye, abaturage benshi bafotowe bava kwihahira ndetse umubare munini bigaragara ko bamaze kurambirwa ibintu bya Covid-19 nubwo iri guhitana bamwe. Abaturage kugira ngo basohoke kuri ubu mu Bwongereza kereka bafite impamvu ifatika, buri muntu yemerewe kujya mu myitozo ngororamubiri ari kumwe nundi umwe, ariko nabwo ntibarenge agace batuyemo. Aba bantu ntibizwi neza niba bose baturuka muri aka gace bahuriyemo, gusa bibaye mu gihe ubwongereza buri kubona abantu benshi bashya bari kwandura ndetse hakaba haherutse no kuvumburwa virusi nshya ya corona.

[kwamamaza]

VIDEO WAREBA