AMAFOTO: Umugore w’ikizungerezi yashakanye n’umugabo ufite ubumuga bitera benshi gucika ururondogoro.

Ubukwe bw’umugore w’ikizungerezi washakanye n’umugabo ufite ubumuga bwateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga, aho bibazaga niba ari urukundo cyangwa ari amafaranga amukurikiyeho.

Ni ubukwe bw’umunyamabanga wungirije w’ishyaka rya Chama Cha Mapinduzi (CCM) ryo muri Tanzania, washakanye n’umugore w’ikizungerezi bigatera benshi gucika ururondogoro.

Uyu mugabo witwa Petro Itozya Magoti, ubwo imihango y’ubukwe bwe yajyaga hanze, amateleviziyo na amaradiyo yo ku isi yaravuze karahava.

Ubukwe bwitabiriwe n’abayobozi bakuru bo muri Tanzaniya ndetse n’ibyamamare bikomeye byo muri Tanzania, ndetse ni ubwo bukwe bwiswe “Ubukwe bw’igihugu” bitewe n’ukuntu ibitangazamakuru byinshi byabivuze.

Petro Itozya Magoti, nyuma yo kuryoherwa n’urukundo yabonye mu buzima bwe, yerekeje ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo agaragaze uburyo yishimiye kubona umukobwa amukunda.

Ati: “Gukundwa cyane n’umuntu biguha imbaraga mu gihe gukunda umuntu biguha ubutwari.”

“Nzi inshuro wagiye ubinyuramo mu rukundo rwacu. Ntugahangayike mugore wanjye mwiza. Nzakomeza kugukunda kugeza ubuzima bwanjye burangiye. TWANDITSWE AMATEKA. Tuzi aho twavuye n’aho turi uyu munsi. Umurwayi arya ibyeze. NDAGUKUNDA CYANE MUGORE WANGE JOYCE, ”

Nyuma yo gutangaza amashusho yavuye mu bukwe, abantu batangiye gucika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga.

Benshi bibajije niba uyu mugore yarongowe n’umunya-politiki kubera urukundo rw’ukuri cyangwa niba yarabikoze kugira ngo yungukire ku cyamamare.

Abantu batangajwe cyane n’uburebure bugaragara hagati y’umugeni n’umukwe; abandi benshi bishimiye abo bashakanye kubera ukuntu basaga neza, mu gihe abandi bashinjaga umugeni ko ashobora kuba agiye kurya umutungo w’uwo mugabo.

Bimwe mu bitekerezo byatanzwe ku mbuga nkoranyambaga.

Uwitwa Thelovedwords yaranditse ati: “ Ndasenga abe amukunda by’ukuri kuko umugabo asa nkumukunda cyane. Ndasenga cyane ibi byiyumviro ntibizarangire”.

[kwamamaza]

pde_847 we yaranditse ati; Birababaje kubona abantu benshi babona ko yamurongoye kubera amafaranga. Ni umudamu mwiza cyane kandi uzi ubwenge, ku buryo yashoboraga kubona umukunzi udafite ubumuga. Abantu bamwe bifuza kwishyira mu mwanya wabo kandi urukundo ntacyo rukurikiza”.

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*