spot_img
Ahabanza Blog

Ikarabiya, ipasi, umutaka w’ikirindi n’ibindi twese twumviseho. Izi mari zarengeye he, Ese nawe waba warigeze uzishakishaho? Habagamo iki? 

0

Burya buri gisekuru kigira ibyacyo, ariko hari bimwe biza umuntu akayoberwa aho byavuye ndetse buri wese ugasanga afite amakuru ariko wamubaza aho yayakuye akaba atabasha kuhasobanura. Uku niko amakuru y’imari zihenze kandi zitaboneka yakwiriye mu bantu bose ariko hatazwi uwayazanye ari nde?

Mu myaka ya za 2009 na 2010 kuzamura niho hatangiye kumvikana amakuru y’abantu bashakishaga imari zizwi na bacye, izo mari zigiye zinyuranye ariko hari izamenyekanye kurusha. Aha harimo amacupa manini yitwa ikarabiya yazagamo inzoga zihenze kuva I burayi, aya macupa kandi koko yabaga ari umwihariko kuko munsi yabaga afite rukuruzi (magnet), harimo ipasi za kera zabaga ziriho umutwe w’intare, harimo kandi umutaka muremure wabaga ufite ikirindi cy’icyuma, icupa rya Primus rya kera ryabaga ririho inzoka, ni urutonde rurerure rw’ibikoresho bya kera byabaga bishakishwa. Ariko igitangaje nuko ari imari washoboraga gushaka wanayibona ntubone umuguzi kuko buri wese yabaga agendana amakuru nkayo ariko atazi mu by’ukuri inkomoko yayo makuru ndetse atazi n’umukiliya nyakuri w’izo mari.

Aya ni amakuru kandi washoboraga gusanga mu gihugu hose ndetse ukaba wakubitana n’umuntu akubaza ibijyanye nizo mari ari kuzishaka wareba neza ugasanga nawe waruri kuzishaka.

Izi mari zabagamo iki? 

Ikarabiya, ipasi, umutaka, icupa nizindi mari zashakishwaga icyo gihe byavugwaga ko zabaga zikoranye amabuye y’agaciro asanzwe ahenze, nk’ikarabiya byavugwaga ko yabaga irimo ibuye ry’agaciro rya Mercure risanzwe rihenze cyane, kimwe nuyu mutaka byavugwaga ngo mu kirindi cyawo habaga harimo Mercure naho. Ni mugihe mu ipasi byavugwaga ko harimo zahabu. Aya ni amakuru tutigeze tubasha kugenzura niba koko aya mabuye yarabaga arimo.

 

 

Aya makuru yasakaye igihugu cyose ndetse bamwe mu bahigi b’ubutunzi (treasure hunters) bashoramo amafaranga n’abakozi benshi biringiye kuzabona ibi bikoresho bakabigurisha ama miliyoni atagira umubare. Gusa uko iminsi yaje guhita indi igataha byagaragaye ko hari abatekamutwe bahimbaga aya makuru maze bakayakwiza mu baturage.

Wakwibaza uti babigenzaga gute? 

Aba batekamutwe bakoraga amatsinda magari maze bakagabana imirimo, itsinda rimwe ryabanzaga kuzenguruka mu baturage maze bakababwira ko izo mari zikenewe bakababwira izarizo ndetse n’ibizigize, iyo bamenyaga neza ko amakuru yamaze gucengera mu bo babaga bashaka gucuruza utwabo, hahitaga hakurikiraho itsinda ry’abandi bantu bazengurutsaga andi makuru mu baturage buri umwe murabo batekamutwe akagenda avuga ko afite igikoresho mu rugo yabuze icyo akoresha cyangwa akabikubwira mu bundi ariko bikarangira agushije ku kuba afite ikintu murugo wowe ukeneye ariko akakwereka ko asa naho atazi agaciro kacyo ndetse wowe ugatanguranwa umubaza amafaranga agishakamo ingano yayo, byabaga bimeze nkaho umufatiranye ugatangira kwipanda amafaranga umuha.

Urugero akakubwira ati mfite ipasi ya kera ariko sinkiyikoresha ngiye kwigurira iy’umuriro, nawe uti ese wayinyihereye undi ati oya nzayigumana ijye inyibutsa ibyahise, ugakomeza uti nguhe angahe, bikagenda uko bikarangira agukuyemo nk’ibihumbi 100, ukayigura wazashaka ba bantu bazikeneye ugaheba ipasi ikagupfana ubusa ndetse ntuzigere wongera kumva abayikeneye na rimwe.

Ubu butekamutwe bwageze ku bantu benshi ndetse bamwe bahahombera amafaranga menshi kuko bayatangaga bizeye ko izi mari bazazigurisha amafaranga atagira ingano nkuko byavugwaga. Hari n’abatangaga amafaranga nta mari babonye ahubwo babikoraga bijejwe ko bagiye kuzibazanira.

Wowe izindi mari wibuka ni izihe?

Uyu mugabo ibyo yariye byatumye igitsina gihinduka igufa. Irebere nawe…

0

Iyi si ibaho ibintu byinshi cyane, ariko hari inkuru nyinshi umuntu yumva agatungurwa cyane. Uyu mugabo yerekeje kwa muganga agiye kwivuza imvune ariko ibyo yabonye ni agahumamunwa.
Hari muri 2019 ubwo uyu mugabo utarashatse ko batangaza amazina ye ku karubanda yagiye kureba muganga, ni nyuma yuko yari amaze kugwa ariko akumva ntamerewe neza agakeka ko yavunitse, gusa uyu yaguye mu kantu ubwo muganga yamutangarizaga ko ubugabo bwe buri kugenda buhinduka igufwa.

Uyu mugabo w’imyaka 63 yagannye ibitaro mu mujyi wa New York uyu we yumvaga ko byanze bikunze agiye kwisuzumisha byimbitse maze akamenya icyo yabaye kuko ivi rye ry’ibumoso ryari riri kumurya cyane, ni nyuma yuko yari yaguye hasi kuko yari asanzwe yicumba inkoni. Uyu bitewe nuko yari abizi neza ko atigeze agusha umutwe hasi cyangwa se n’ikindi gice cyatuma amererwa nabi, yaje kumva mu ivi hamurya nibwo yaganaga kwa muganga birangira ageze mu cyumba cy’indembe.

Akigera kwa muganga dogiteri yabanje kureba mu cyuma ibice by’itako ryuwo mugabo ngo arebe ko yaba yagizemo imvune ikaba ariyo itera uburibwe mu ivi, gusa icyuma cya x-ray cyo cyagaragaje ibitandukanye cyane ndetse bitangaje kurusha uko buri wese yabikeka. Uyu mugabo wigeze kwivuza ubusinzi cyane yisanze afite uburwayi budasanzwe ariko kandi bubaye gacye cyane ku isi, ni uburwayi bwitwa “Penile Ossification” ubu ni uburwayi buza mu gitsina cy’umugabo cyose kigahinduka igufwa, ibi ahanini biterwa nuko imyunyu ya calcium iza muriki gice ikumiramo ndetse ikaba myinshi maze bikarangira igitsina cyose gihindutse igufwa.

Kuva ubuganga bwabaho mu mateka y’isi, ubu burwayi bumaze kugaragara mu bantu 40 gusa, icyakora uyu mugabo ngo ntakindi kibazo byamuteye ariko biri kugenda bikura umunsi ku wundi. Nta bundi burwayi kandi bamusanganye ndetse nta n’umuti bigeze bamuha, ubu umugabo araho ategereje ibizamubaho.

Niho hantu habi ku isi, nta muntu n’umwe ushobora kuhamara iminota itanu. Irebere ibitangaje

0

Iyi si dutuye ni nini kuburyo ifite amayobera menshi yayobeye n’abahanga mu bya siyansi. Hari agace ku isi kananiye abantu bose ku buryo byamaze kwemezwa ko ari agace kabi cyane ku kiremwamuntu ndetse bikaba bizwi ko uramutse uhahagaze iminota itanu gusa wahita upfa.

Icyakora nubwo biri uko hari n’ibibi byinshi biba ku isi ariko ugasanga byaturutse ku bikorwa bya muntu rimwe na rimwe ibikorwa bidafite nicyo bimariye isi. Ibi ndabivuga kubera ko burya ikoranabuhanga rya mbere riba ku isi akenshi ribanza guca mu gisirikare ari nayo mpamvu usanga ibigendanye n’intwaro aribyo bintu bitera imbere ku isi buri kanya kurusha ibindi byose. Iyo bavuze intwaro kirimbuzi ntukagire ngo ni ugukabya inkuru, ahubwo ni ukuri ni ibintu biriho, izi ntwaro zizwi nka nikleyeri zitwa kirimbuzi ariko zikaba kirimbuzi neza iyo zikoreshejwe, iyo habayeho guturika.

Kuwa 26 Mata 1986 mu mujyi wa Chernobyl muri Ukraine habayeho guturika mu ruganda rumwe mu zatunganyaga ingufu za nikleyeri ngo zibyazwe amashanyarazi, uko guturika kwaturutse ku gakosa gato cyane katumye uruganda rwose ruhita rusenyuka ndetse abantu 30 ako kanya bahise bapfa. Byibuze iyo abo bantu baza gupfa bikarangirira aho ntacyo byari kuba bitwaye cyane, nyamara siko byagenze ahubwo nyuma yo guturika imirasire ikaze (radiations) yakwirakwiye mu kirere kitari icya Ukraine gusa, ahubwo byageze no mu bindi bihugu nka Sweden, Russia, na Belarus, ibyo byatumye ikirere cyandura cyane ndetse n’abantu bose bari batuye muri ako gace uruganda rwarimo bagenda bapfa gacye gacye bitewe niyo mirasire.

Uko kwandura kw’ikirere kwanateye uburwayi bukomeye abandi bantu benshi bagiye bapfa nyuma y’imyaka runaka mu bihe bitandukanye. Ingaruka zuko guturika zatwaye leta miliyoni zirenga 700 z’amadolari ngo ibintu bisubizwe mu buryo ariko hari ibyari byarenze umurongo, nko kuba ako gace uruganda rwarimo katarongeye guturwa n’ikinyabuzima icyaricyo cyose kuva ku bimera, inyamaswa, ndetse n’abantu kugeza n’ubu. Sibyo gusa, mu ruganda rwagati aho iturika ryabereye, hari ibinyabutabire bya Uranium byahise bishonga ariko biza kuvamo ikibumbe kinini kiruma, ntabwo cyumye ngo gituze ahubwo uko iminsi ishira kuva icyo gihe kigenda kiba uburozi bukaze ndetse kirekura n’ubundi imirasire ikaze kandi yangiza vuba.

Aka gace rero karimo iki kibumbe niko gafatwa nk’aka mbere kabi mu mibereho ya muntu. Bitewe niyo mirasire uhamaze iminota itanu gusa waba wamaze kubura ubuzima.

Niba ugitunze CD (DVD) iwawe vubaha ushobora kuzazigurisha akayabo kuko ubu ziri gushakishwa cyane.

0

Muri iki gihe bisigaye bigoranye ko wabona abantu babyigana bajya gushakisha amafilime ku muhanda nkuko byaba bimeze mu myaka 10-15 ishize. Imbuga zizwi cyane nka Netflix, Prime cyangwa Disney Plus mu zatwibagije amateka twanyuzemo muriyo myaka kuko ubu wifashishije telefone, mudasobwa cyangwa television yawe ujya kuri izi mbuga ugasangaho filime zose yaba iza vuba niza kera, ibi kandi byanatumye abana bari kubyiruka ubu batamenya ibintu nka CD, na Cassette akamaro byari bidufitiye mu myaka yashize.

 

Icyakora nubwo ari uko bimeze ngo ntakibura akamaro, kuriyi nshuro niba nawe warahereye kera uri umufana wa za filime ukaba warabitse ama CDs menshi, imwe murizo ishobora kuguhindurira ubuzima ubu tuvugana. Ndabizi uri kwibaza uti iyo CD ni iyihe, kuri ubu hari filime iri gushakishwa ikaba yarabuze kuri za mbuga zose twavuze haruguru ndetse ikaba nta studio ikibarizwamo, yewe nta n’urubuga rwa youtube ruyifite, bikaba bikekwa ko rero hari umuntu runaka waba uyifite kuri CD, uwo muntu ukiyifite ari nzima akaba ariwe uzatsindira izi cash.

Iyi nta yindi ni filime yasohotse mu mwaka wa 2000 yakinwe n’uwitwa Danny Boyle, iyo filime ikaba yitwa “28 Days Later” ku bantu bakunze kureba filime z’ibyikango, iyo filime barayizi neza cyane kuko yerekeranye na za zombie.

Uramutse uyifite yaba kuri DVD cyangwa Blu-Ray umenyeko uryamiye ikirombe wakabaye ubyaza umusaruro ndetse aka kanya wajya ku mbuga za Netflix ugahita uyigurisha.

RAYON SPORTS: Byagenze bite ngo izina rikomeye cyane mu gihugu ribure umuntu uribyaza umusaruro ufatika?

0

Abafana bayo kenshi uzumva bavuga ko mu bantu batanu bari hamwe byibuze abatari munsi ya batatu baba ari abafana ba Rayon Sports. Biragoye ko wajya mu rugo urwarirwo rwose mu rwanda ngo uburemo umuntu ufana iyi kipe yageze aho ikabatizwa Gikundiro bitewe nuko ikundwa n’umubare munini.

Rayon Sports ikipe imaze imyaka irenga 50 ibayeho ni izina ryagiye rikomera umunsi kuwundi ndetse ibibaye byose yaba ibyiza n’ibibi bikayisiga ihagaze. Icyakora hari ikintu cyayiherekeje imyaka yayo hafi ya yose, ubushobozi bucye. Iyi kipe yagiye iyoborwa n’abantu batandukanye, bamwe bakayisigira ibigwi abandi bakayisiga ahabi kurusha uko bayisanze, ikintu abo bantu bose bagiye bahuriraho muriyi kipe ni ubushobozi bucye mu bigendanye n’amafaranga.

Hageragejwe ibintu byose bishoboka ariko kugira ngo iyi kipe igere ku rwego rw’amakipe yiyubatse mu bushobozi na nubu byaragoranye cyane. Icyakora ikibazo cy’ubushobozi cyasaga n’ikibagiranye mu myaka nk’itatu ishize kuva Uwayezu Jean Fidele yatangira kuyobora iyi kipe, kugeza muri uyu mwaka ahagana nko mu kwezi kwa karindwi ubwo hatangiraga kuboneka imbogamizi mu kugura abakinnyi.

Byarazamutse kugeza muri uku kwezi kwa cyenda ubwo umukinnyi Haruna Niyonzima byatangazwaga ko yatandukanye n’iyi kipe atayikiniye umukino n’umwe byose bikavugwa ko byaturutse ku bushobozi bucye.

Ikibazo cy’ubushobozi si Rayon Sports igifite yonyine, icyakora niyo ivugwa cyane bigendanye n’igikundiro ifite ndetse bigatuma n’uvuga wese avuga kuriyi kipe. Ariko se Izina nka Rayon Sports muribi bihe by’ubucuruzi buri hejuru ni gute ryabuze umuntu waribyaza umusaruro kuburyo iba ikipe ikomeye muri Afurika kandi nuwarushoyemo akunguka bifatika?

Usanga bamwe bavuga bati ni gute ikipe ifite abafana benshi ibura ubushobozi, nyamara ntibishoboka ko burya abafana batunga ikipe kuko n’amakipe akomeye ku isi nka Barcelona, Juventus n’andi makipe akomeye yagiye agongwa n’ikibazo nk’iki kandi abarirwa ama miliyari y’abafana ku isi hose. Ibi bivuze neza ko bitakunda ko abafana bonyine batunga ikipe kandi ikabaho neza.

Ibihugu nka Tanzania bimaze gutera imbere mu mupira amakipe akomeye aba afite ibigo bikomeye biyashyigikiye kuburyo ikipe idashobora kubura ubushobozi bw’amafaranga. Ese mu by’ukuri abanyarwanda baba bakennye ku buryo izina nka Rayon Sports ryabura umuntu urifata rikaba ryamufasha no mu bucuruzi kandi akaba yakwigarurira n’abakunzi b’iyi kipe?

Indege zose zigiye kuvaho, Injira mu mashini idasanzwe igiye gusimbura indege tugendamo.

Ni kenshi uzumva umuntu mu rugendo runaka mu mahanga bikamufata iminsi ibiri cyangwa itatu bitewe n’indege yazanye nayo. Ibi kandi ninako bijyana n’umunaniro kuko nkiyo uvuye mu bihugu bya Amerika cyangwa Canada ugenda urugendo rutari munsi y’iminsi ibiri byibuze kugira ngo ugere mu Rwanda.

Iki kibazo kigiye kuvaho burundu kuko abashinwa bakivugutiye umuti usharira cyane. Mu gihugu cy’Ubushinwa abashakashatsi mu ikoranabuhanga batangaje ko bagiye gukora indege idasanzwe yo gutwara abagenzi, ni indege izaba ifite umuvuduko udasanzwe kuko izaba igenda nk’igisasu cya Missile, bavuga ko izaba ikubye inshuro esheshatu umuvuduko w’indege yabayeho ku isi y’ikimenyabose yitwa “Concorde” iyi ikaba ariyo ndege izwi y’abagenzi yihutaga mu mateka y’isi, ariko ikaba yaraje guhagarikwa muri za 2000.

Iyi ndege nshya rero y’abashinwa izaba yitwa “Nanqiang No1.” kugira ngo wumve neza ubuhangange bwayo nuko iyi izaba ifite ubushobozi bwo kugenda ahariho hose ku isi, mu gihe kitarenze amasaha abiri gusa. Bivuze neza ko nihaguruka mu Bushinwa nawe ugahaguruka Kigali ugiye I Butare iyi ndege izajya igera i Kigali wowe utaragera mu mujyi wa Huye. Umushinga w’iyi ndege idasanzwe ubu wamaze gukorerwa amagerageza muri za laboratwari mu mujyi wa Fujian mu Bushinwa ndetse bikaba biteganyijwe ko nta gihindutse mu myaka 10 iri imbere, indege ya mbere y’ubu bwoko izaba yageze hanze. Habanje gukorwa akadege gatoya k’ubu bwoko ndetse amagerageza bagakoreye akaba yaragenze neza yose, kuburyo bateganya ko mu mwaka utaha wa 2025, aka gatoya kazafata urugendo kagatwara abantu.

Biteganyijwe ko iyi ndege izaba igendera ku muvuduko usanzwe uba ku bisasu bya missile (Mach 6) uyu akaba ari umuvuduko ukabakaba kilometero 7500 ku isaha, nibiba impamo na ya masaha abiri kuva Beijing mu bushinwa uza Kigali mu Rwanda azageramo kuko habarirwa kilometero 9000 hagati y’ibyo bihugu.

Injira neza mu mayobera akomeye, Ni nde wakoze ifaranga riruta ayandi ku isi? Na nubu byibazwa na benshi ariko ababona ibisubizo ni bacye. Sobanukirwa…

0

Ku itariki ya 03 Mutarama 2009 nibwo bwa mbere habayeho gucukura (mining) kwa mbere kw’ifaranga ubu ryifuzwa na benshi ku isi. Ni ugucukura benshi batari baziko kuzagira akamaro kuko ni n’akazi kari kaje ariko hatazwi icyo kazamara mu minsi izaza.

Bitcoin ubu yabaye umwami w’ifaranga ryaba irifatika (paper money) ndetse n’iridafatika (cryptocurrency) uku gucukura kwa mbere kwabayeho kwakozwe n’umuntu nanubu utazwi isura ndetse n’imyirondoro nyakuri ariko we yiyitaga “Satoshi Nakamoto”.

Kuva icyo gihe kugeza nubu Satoshi Nakamoto ni izina ryabaye ikimenyabose ariko bamwe batekereza ko ari umuntu umwe cyangwa se bikaba ari itsinda ry’abantu nanubu bataramenyekana biyise iryo zina, iryo zina rero niba nawe urizi niryo riri inyuma y’iremwa ry’ifaranga rikomeye ku isi ryitwa Bitcoin rikaba rikorera kuri internet ariko rihenze kuburyo buri hejuru cyane. Kugira ngo ubyumve neza nuko ubu Bitcoin imwe ihagaze agaciro k’amadolari ibihumbi 57,205 (aya asaga miliyoni 80 mu mafaranga y’u Rwanda) ngaho ibaze nawe ifaranga ringana ariko uwarishyizeho akaba atazwi kugeza n’uyu munsi.

Icyakora mbere yuko habaho iremwa rya Bitcoin izina Satoshi Nakamoto ryari rizwi ariko nabwo rizwi n’abantu gusa bari abahanga kuri mudasobwa (developers, hackers) iri zina ryamenyekanye cyane ubwo uwo muntu urikoresha yashyiraga kuri internet ikimeze nk’itangazo kiswe white paper ndetse akakiganiraho n’abahanga bakoreshaga ikoranabuhanga icyo gihe, iryo tangazo ryavugaga ko Bitcoin aribwo buryo bugiye kuza ku isi, bukaba ari uburyo bushya bugiye kuzajya bukoresha mu bucuruzi ubwaribwo bwose ndetse no kwishyurana ariko hakoreshejwe ikoranabuhanga ni inyandiko yagiye hanze kuwa 31 Ukwakira 2008 urwandiko ruti: “Ubu buryo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga buzaba butandukanye n’ubusanzwe kuko uzajya wikorera ubucuruzi na mugenzi wawe mwishyurane hatajemo ibigo by’imari (banks).

Byari bisobanuye neza ko ari ifaranga ritazaba rigenzurwa nuwariwe wese ahubwo urifite ariwe uzajya aryigenzurira gusa. Iyo nyandiko rero urebye niyo mbanzirizamushinga wa mbere w’iremwa rya Bitcoin, kuva ubwo Satoshi nibwo yabaye ikimenyabose nubwo yavuze byafatwaga nk’amahamba kuko byari bigoye gusobanura ko habaho ifaranga ritari mu biganza bya leta iyariyo yose.

Icyakora nubwo uwakoze bitcoin akiri amayobera ifaranga yakoze ryo si amayobera, kuko ibyo yavugaga byaje kubaho. Bitcoin ubu ni ifaranga witungira nta leta yaritesha agaciro uko yishakiye ndetse urifite niwe ugena uburyo bwo kurikoresha nta nkomyi. Umuntu wa mbere wakoze ubucuruzi akoresheje Bitcoin yabukoze kuwa 22 Gicurasi 2010 aho umugabo yatanze Bitcoin ibihumbi 10 bakamuha Pizza 2 zihagaze amadolari 41, uwo munsi wahise ujya mu mateka witwa umunsi wa Pizza za Bitcoin “Bitcoin Pizza day” nibwo bwa mbere hari habayeho ubucuruzi ubwaribwo bwose bwifashishije ifaranga ridafatika (cryptocurrency).

Ariko se ni bande bakekwa bashobora kuba barimo Satoshi Nakamoto?

Nyuma y’imyaka rwa rwandiko rugiye hanze uwakoreshaga aya mazina ya Nakamoto Satoshi yahise abivamo ibya Bitcoin, ndetse icyo gihe kuwa 23 Mata 2011, yandikiye mugenzi we email akaba ari uwo bafatanyaga gushyira ku murongo (developing) bitcoin amubwira ko we yigiriye gukora ibindi ibya Bitcoin yabivuyemo, icyakora yashimangiye ko ahazaza ha Bitcoin ari heza ndetse iri mu maboko meza. Kuva icyo gihe ntabwo Satoshi yongeye kugaragara kuri internet ndetse nta muntu numwe wigeze avuga ko bongeye kuvugana sibyo gusa kuko hanakozwe ubushakashatsi ngo harebwe email ya nyuma yanditse aho yaje ituruka ariko ntanumwe wigeze ahamenya.

Mu mateka yose ya bitcoin nta kintu kigeze cyayobeye benshi nk’umuntu wayikoze, iryo zina gusa niryo ryamenyekanye ariko nta sura, nta mwirondoro wundi, nta hantu runaka yabaga cyangwa ibindi. Hari abantu bavuga ko Satoshi Nakamoto ari akabyiniriro k’itsinda ry’abahanga kuri mudasobwa, ariko abandi bagakeka ko Satoshi ari umuntu umwe mu muryango w’aba yakuza baba mu bwongereza hari n’abavuga ko ari umugore wigize umugabo.

 

Ariko uko imyaka igenda ihita hari abakekwa ko haba harimo umwe akaba ariwe Satoshi nyakuri, abandi bakavuga ko ahubwo abo bakekwa ariryo tsinda ryiyise Satoshi ryatunganyije Bitcoin.

Abo bantu ni bande? 

Dorian Nakamoto

Muri 2014 umunyamakuru Leah M Goodman yanditse inkuru yashikuye imitima y’abantu yavugaga ngo ngiye kubabwira bamwe mu bari inyuma y’ifaranga rya bitcoin. Ntawundi yari agiye kuvuga ni umugabo n’ubundi wihebeye ibya mudasobwa ufite ibisekuru mu buyapani ariko akaba yibera muri Amerika ariwe Dorian Prentice Satoshi Nakamoto. Icyo gihe uyu mugabo yari afite imyaka 64, icyakora ubwo bakoranaga ikiganiro nuyu munyamakuru Dorian yatangaje ko ntahantu na hamwe ahuriye na Bitcoin ndetse ntanicyo ayiziho kijyanye n’iremwa ryayo, nyuma babandi cyangwa wawundi wiyise Satoshi Nakamoto wa bitcoin wa nyawe yanditse avuga ko ntaho ahuriye na Dorian.

Craig wright

Bitandukanye n’abandi wasangaga bakekwa ko baba aribo bashinze bitcoin uyu munya Australia Craig Wright we ubwe yitangarije ko ariwe nyiri Bitcoin. Gusa abantu ntibashyizwe bagiye gukora ubushakashatsi bwinshi ariko nyuma biza gutahurwa ko uyu mugabo abeshya ntaho ahuriye n’ishingwa rya bitcoin nubwo nawe asanzwe ari umuhanga mubya mudasobwa.

Nick Szabo

Kimwe mu byatumye Nick Szabo nawe aza ku rutonde rw’abakekwa nuko neza neza nawe afite byinshi yakoze mbere bisa na bitcoin, kuva mu 1996 yashyize hanze inyandiko zivuga ko bizatinda hakazaho uburyo bw’imyishyurire butameze nk’ubusanzwe aho umuntu ariwe uzajya acunga umutungo we leta itabyitambitsemo ndetse bidasabye ibigo by’imari. Muri 2008 mbere gato y’ishingwa rya Bitcoin nabwo yashyize hanze izindi nyandiko zijya kumera uku. Sibyo gusa kuko Szabo na Satoshi burigihe mu mvugo no mu nyandiko zabo bibandaga ku muntu bafatiraho icyitegererezo umuhanga mubukungu Carl Menger. Gusa Nick Szabo nawe yaje kwamaganira kure ibyavugwaga yemeza ko ntaho ahuriye na Satoshi Nakamoto.

 

Nubwo abakekwa ari benshi, gusa kugeza nuyu munsi ntiharamenyekana umuntu wa nyawe washinze bitcoin, ndetse we n’itsinda ryamufashaga nibo bonyine bafite imikorere ya bitcoin, ni ifaraga rizamuka umunsi kuwundi kugeza naho mu bihugu bimwe na bimwe ama bank yashyizeho uburyo bwo kugura no kugurisha bitcoin. Icyakora abantu benshi bakangurirwa gukoresha bitcoin mu bushishozi bukomeye kuko nubwo ari ifaranga uba wigengaho ariko ari n’ifaranga utashingira muburyo bwose kuko igihe cyose ushobora kwisanga ibyo warufite byagiye bitewe nuko nta hantu hazwi wabariza.

Kugira ngo ubyumve neza bitewe nuko Bitcoin ari amafaranga uba ufite kuri internet gusa, ugize ibyago ibisambo byo kuri internet hackers bikakwinirira bikakwiba waba ubuze byose kandi ibi biraba kenshi. Ikindi kirenzeho nuko bamwe batajya bizera neza ko koko bitcoin hatazwi nyirayo, ahubwo bamwe bagashimangira ko ari igihugu runaka kigamije gutwara abantu ubutunzi mu gihe runaka bazabishakira kuko ubu uwo wakwiba bitcoin wese ntaho yajya kurega

Nakoze ikosa rimwe gusa nemera gukorana N’abanyafurika, Gusa iryo kosa ntirizasubira.

0

Ni inkuru y’agahinda kandi iteye impungenge kuri Africa ndetse ni ku banyafurika bose, ni amagambo akomeye yavuzwe n’umusaza Sepp Blatter ukomoka mu Busuwisi, uyu akaba yarahoze ayobora FIFA.
Sepp Blatter yabaye perezida wa Munani wa FIFA ndetse yayiyoboye igihe kinini kuko yahereye mu 1998 kugeza 2015. kuri ubu ari mu bihano aho atemerewe kugaragara mu bikorwa byose bya football ku isi.

Uyu avuga ko mu gihe cyose yamaze ayobora FIFA abona ikintu kimwee yakoze nk’ikosa cyanatumye adakomeza kuyobora FIFA ari ukwemera ubusabe bw’abanyafurika akazana igikombe cy’isi kuri uyu mugabane. Ni bwo bwa mbere byari bibaye ko iki gikombe kiruta ibindi kibera ku mugabane utajya wemerwa n’abazungu. Uretse igikombe cy’isi cy’abakuru muri rusange hagati ya 2009 na 2010 umugabane wa Africa wakiriye ibikombe by’isi byose uko ari bitatu.

Aha harimo Nigeria yakiriye igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17, Misiri yakiriye igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 19, ndetse na Afrika y’epfo by’agahebuzo yakiriye igikombe cy’isi cy’abakuru cyaje gutwarwa na Espanye nayo yari igitsindiye bwa mbere.

Uyu mwanzuro rero wo guha umugabane wa Afurika ibi bikombe byombi ngo byaremye urwangano rukomeye hagati ye n’abazungu ariko nanone n’ubwo uyu mwanzuro bamwe bawubona nk’ikosa rikomeye yakoze, kuri we ngo niryo kosa mu buzima bwe rimuteye ishema kuba yararikoze. Ati “ntewe ishema no kuba narakoze mwene iryo kosa” “nubwo byaremye urwango hagati yange n’abasanzwe banga umugabane wa Afurika ndetse n’abanyafurika ndetse bigatuma batangira kudukoraho amaperereza adafashije, bagatangira kudukoraho icengezamatwara batwangisha abatuye isi gusa ntacyo nicuza mubyo nakoze kuko byari bikwiye”

Uyu musaza w’ikimenyabose ku isi, yakomeje avuga ko ibintu byaje guhuhuka ubwo yashyiragaho umushinga wiswe “one goal organization” uyu ukaba wari umushinga mwiza warugamije gufasha ibihugu bya Afurika kubaka ibikorwaremezo by’umupira w’amaguru dore ko ibihugu hafi ya byose kuri uyu mugabane ntabyo bagiraga, ibi rero ngo byarakaje cyane abazungu cyane cyane abanyaburayi na America kuko batajya bifuza na rimwe iterambere rya afrika mu nzego zose, gusa ngo niryo kosa yakoze mu buzima bwe atazigera yifuza ubuzima bwe bwose, ibi nukubera ko nubwo abanzi be babibara nk’ikosa ariko we ngo n’igikorwa yakoze atazi neza ko harundi uzigera agikora kandi akagikora muburyo bukwiye ndetse bukenewe cyane.

Blatter avuga ko umugabane wa Afurika utazigera wakira ikindi gikombe cy’isi mu bihe bya vuba byose bitewe n’urwango abazungu bagirira Afurika kandi muburyo bw’ibanga, icyakora yizera ko kuba abanyafrika baba babifitemo ubushake bizatinda bikaba ariko atari vuba aha rwose. Yavuze ko kuba ariwe muntu wakoze amateka bwa mbere akazana igikombe cy’isi muri Afurika ndetse kikagenda neza byari bimeze nk’inzozi ngo byaramushimishije cyane ndetse ngo ntanubwo icya kabiri kizahabera mu bihe bya vuba.

Blatter nabo bakoranaga hafi ya bose bageretsweho ibirego n’inzego za FBI zo muri Amerika icyo gihe baratewe muri FIFA bakurwamo nta tegeko na rimwe rigendeweho byari muri 2015, Amerika ngo yababajwe cyane nukuntu Blatter yayangiye kwakira ibikombe by’isi mu myaka yatambutse ahubwo akabiha Afurika y’epfo, Uburusiya na Qatar. Ibyo byanatumye akimara kuvaho Amerika yahise ihabwa kwakira igikombe cy’isi cya 2026 aho izafatanya na Mexico na Canada.

Umusore nyuma yibyo umukunzi we yamukoreye yaje amwambura ibyo yamuhaye muruhame

Ibi bintu bidasanzwe byabereye mu iguriro rihuriyemo abantu benshi cyane mu gihugu cya Nigeria, aho umugabo yaje yariye umwanda yambura umukunzi we telefone ya iPhone yari yaramuguriye nk’impano ndetse n’umusatsi mwiza uhenze (wig), uyu mugabo akaba yaratewe n’umujinya ugeze aha nyuma yuko atereye ivi uyu mukobwa amusaba kuzabana maze umukobwa akamutera utwatsi (akabyanga).

Amashusho agaragaza uyu musore muriryo guriro apfukamye asaba umukobwa ko bazabana ndetse afite n’impeta mu ntoki.

REBA AYO MASHUSHO HANO

Gusa umukobwa we nubwo bagenzi be bakomeje kumusunikira kwemera ubwo busabe, we siko yabitekerezaga ahubwo yahise yanga kwambara impeta yuwo musore, ntabyo gutinda umusore yahise ahaguruka n’umujinya mwinshi maze ashikuza umusatsi uwo mukobwa yari yambaye ku mutwe nkaho bidahagije umukobwa yashatse guhita ava aho ariko umusore amubera ibamba ahubwo nawe yahise amukurikira amubwira gusubiza na telefone ya iPhone 15 yari amaze iminsi amuguriye nk’impano ku muntu akunda, umukobwa yabanje kwanga kuyitanga ariko nyuma y’akanya gato abonye ukuntu umusore yarubiye yemeye gusubiza telefone baba bamuteje ingaru ako kanya.

Ntibyatinze umusore amaze gusubirana utwe, yahise yigendera abari aho bose bifata ku munwa batangazwa n’ukuntu uwo musore adashobora gushyiramo imiyaga na gato. Bamwe mubari aho bavuganiye umusore abandi bavuganira umukobwa, bati nk’umusore uba ugomba kumenya ibitangwa mu rukundo byose bitajya bisubizwa, ahubwo wakabaye utekereza cyane mbere yo gutanga impano kuko ibintu bidahora bimeze neza mu rukundo. Icyakora abandi nabo bise uwo mukobwa umujura wishakira indonke ku musore kandi atamukunda, bityo ko niba atamukunda atagombaga no kwakira ibivuye ku muntu adakunda by’ukuri, abandi nabo bakemeza ko uyu mukobwa yagendaga mu basore benshi asarura utuntu nk’utwo bityo atari kwemera kugumana n’umuntu ngo bakundane byo kubana.

Icyatumye uyu musore atazongere kuvugisha umuryango we nawe kiragutungura.

Abasenga usanga ibiriho ubu babyita imperuka y’isi, ariko n’abadasenga ntibabura gutangarira ibigenda biba umunsi ku wundi kuko imibereho y’abatuye isi yarahindutse cyane kandi ihinduka mu buryo burushaho kuba bubi cyane.

Uyu musore ukiri muto mu cyiciro ubu cyitwa Gen Z yagaragaye mu mashusho abantu benshi ku mbuga batakunze na gato ndetse byanatumye bamwe bamuha urw’amenyo bakamwita injiji cyane. Uyu uvuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga (influencer) yitwa Larz akaba afite abamukurikira (followers) bagera ku bihumbi 300 kuri instagram yagaragaye mu mashusho yarebwe cyane kuko yagize miliyoni zirenga umunani mu masaha 24 gusa ariko abayarebye bose basigaye bamutuka cyane.
Yagize ati: “burya sinkivugisha abantu bo mu muryango wange, nta kigenda cyabo ndetse kubavugisha si ngombwa” uyu musore abantu batangajwe n’amagambo yavuze ku kuba umuryango we atawuvugisha bamunnyega ko atagakwiye kuba yirata kuko ntaho aragera. Bamwe bati wa mwana we wibwira ko wagezeyo ko uri igihangange ariko sibyo, bamwe muri twe ntitwari tunakuzi bivuze ko ukiri hasi. Bamwe kandi bakomeje gutangazwa naho isi igeze, bavuga ko ikiremwamuntu kiri kugwa mu kangaratete, aho umwana w’umusore ashobora gufata umuryango we akawusimbuza abantu atazi ngo nuko bamukurikira gusa.

Icyakora uyu musore siwe wenyine nubwo we yageze aho kubitangaza ariko ibi no mu Rwanda birahari aho usanga umwana ashobora gukubita umunsi wose ntamuntu wo murugo bavuganye ahubwo yibereye kuri telefone ye cyangwa kuri laptop avugana n’abantu bataziranye rimwe na rimwe batazigera banahura bari mu gihugu cyangwa hanze. Uwo musore kandi yakomeje avuga ko abizi neza ko hari abantu benshi batazakira neza ibyo yavuze bityo ko abo babyumva gutyo nabo ari ba ntakigenda batazi iyo biva niyo bijya. Abajijwe niba ibyo avuze aribyo koko, yasubije ko umuryango we amaze igihe atavugana nawo, ko ntamuntu numwe ajya avugisha kandi ko azabikomeza kuko adashobora kuganira n’abantu batagira ababakurikira (followers).

Abajijwe abo avugisha mu mwanya w’umuryango we yavuze ko avugana n’aba stars bazwi nkaba Cardi B ndetse n’abandi.

Uyu musore wamugira iyihe nama?