Mu by’ukuri aho isi igeze telefone imaze kuba igikoresho cy’ibanze kuburyo benshi bamaze kubatwa nayo ndetse hari nutiyumvisha uko yabaho adafite telefone ye mu ntoki. Ariko ibi byose ahanini byatewe nuko telefone yasimbuye ibikoresho byinshi mukazi ka buri munsi, bityo ikaba imeze nk’ibiro umuntu akoreramo akazi ke. Gusa bitewe nuko zikoresha umuriro kandi ushiramo buri kanya usanga buri wese akeneye telefone irambya umuriro koko, nyamara benshi muri twe usanga tutazi ko hari nibyo dukora bituma umuriro ushira vuba muri phone zacu. Niyo mpamvu kuriyi nshuro tugiye kukwereka zimwe mu nama zizagufasha kubungabunga ubuzima bwa bateri ya telefone yawe.
Ibi bintu tugiye kukubwira nubyubahiriza bizagufasha gutuma telefone yawe byibuze imarana umuriro hagati y’amasaha arindwi n’umunani.
Mu gihe uri kongeramo umuriro muri phone yawe burya sibyiza ko uyireka ngo igere ku 100% ahubwo ibyiza nuko yagera kuri 80% ugahita uyikuraho. Ibi nukubera ko iyo irenze aha, iba yikorejwe umutwaro munini (overcharging) maze bigatuma bateri itakaza ingufu vuba.
Sibyiza ko telefone yawe ihora ku muriro ukwiye kuyireka umuriro ukabanza ugashiramo, byibuze yireke imanuke igere nko kuri 20% maze ubone kuyisubiza ku muriro, ubushakashatsi bwagaragaje ko guhoza ku muriro telefone byica bateri yayo kuburyo mu gihe gito iba itagishoboye kubika umuriro umwanya munini.
Kwibagirwa cyangwa kutabyitaho bituma akenshi usanga duhinduranya ama sharijeri tugakoresha izindi zitazwi cyangwa zitari ku rwego rw’amatelefone yacu, gusa twirengagiza ko zigira ingaruka ku matelefone yacu, mbere yo gukoresha sharijeri nshya ujye ubanza urebe ubushobozi bwayo niba buhuye nubwa telefone.
Bitewe nuko buri wese aba ashaka gusubirana telefone ye mu ntoki aba yumva yakoresha sharijeri yuzuza telefone mu masegonda macye, ibi rero bituma benshi bakoresha izizwi nka Fast Charger. Izi sharijeri si nziza na gato kuko zituma bateri itakaza ubushobozi vuba vuba bitewe nuko zikoresha uburyo bwa high voltage butuma na bateri ihura nubushyuhe budasanzwe (overheat) arinabyo bituma ipfa vuba.
Kumara umwanya munini ku muriro, kuzura birenze urugero, ibi byica bateri mu gihe gito bitewe nuko iyo uyirajeho yuzura ikabura uyikuraho.
Iyo phone iri ku muriro irashyuha cyane, icyakora kuyubika mu gihe iri kujyamo umuriro biyifasha kugabanya ubushyuhe kuko burya iyo yubitse biyifasha guhumeka ubushyuhe bukagabanuka, bityo bigafasha na bateri kudapfa vuba.
Uramutse ushaka ko harikindi twakubwiraho ku byuma by’ikoranabuhanga ushobora kutwandikira muri comments hasi.