spot_img
Ahabanza Blog Page 40

Bajya bavuga ko ntawujyana ubukire ikuzimu, ariko se nibyo koko? Dore abakire bagiye bahambanwa ubukire bwabo.

0

Burya ushobora kwicara ukavuga uti igihe maze ku isi ntacyo ntarabona, ariko burya imyaka yose waba ufite byanze bikunze haba hari byinshi utazi uba ukeneye kumenya.

Umuhanga witwaga Albert Einstein niwe wigeze kuvuga ko ati: “hari ibintu muri ubu buzima burya bitagira iherezo. ‘isanzure ndetse n’ubucucu bw’ikiremwamuntu’”. Ibi mbihereye ku kuba umunsi kuwundi ku isi haba ibintu ukaba wakwibaza niba ababikoze batekereje cyangwa se babikora batatekereje.

Icyakora bwinshi mu bucucu abantu bakora banza bukorerwa muri Africa, ugasanga umuntu arapfuye bakamuhambana ibikoresho yakundaga cyangwa imitungo ihenze yari afite ngo ajye kwishimisha mubuzima bukurikira, nyamara ugasanga iyo mitungo bamushyize iruhande mu mva yakagombye gufasha benshi ku isi bagifite umwuka w’abazima.

Ibi turabihera ku kuba muriyi nkuru tugiye kubereka bamwe mu bakire bagiye bahambanwa imitungo ihenze cyane cyangwa se bakabasegura amafranga menshi cyane.

Umukire umwe muri Uganda bamuhambanye arenga miiyoni 200 z’amashilingi, aya arenga miliyoni 55 z’amanyarwanda, ngo byari ukugira ngo bashimishe imana zabo ntizizamufate nabi aho agiye.

Undi mugabo muri Nigeria bamuhambanye imodoka nshya yo mubwoko bwa BMW, ubusanzwe usanga zigonderwa na bacye.

Sibyo gusa kuko mu mafoto hasi muraza kubona ko hari nabandi bahambanywe imodoka zikomeye zirimo nka Hummer na Mercedes Benz.

Ese wowe wemera ko umuntu akwiye guhambanwa imwe mumitungo ye ihenze cyane?

Abacyecuru n’abasaza b’abazungu ubu ni imari ishyushye ku rubyiruko rwa Africa. Uyu mwuga wateye imbere ute?

Ubusanzwe iyo bavuze umwuga wo kwicuruza (uburaya) usanga benshi bahita bumva abakobwa bahagaze ku muhanda bategereje abagabo ngo baze bacaguremo uwo bashaka bagende baryamane maze umugabo yishyure birangirire aho. Gusa ibi siko bikimeze muriyi isi ya none kuko ibintu byahinduye isura.

Uburaya bwavuye mu bakobwa no mu bagore bwambukiranya no mu basore n’abagabo, si kenshi cyane ushobora kumva abasore bahagaze ku mihanda bigurisha ahubwo ibi bikorwa mu buryo bushya aho usanga abasore b’abanya Africa bigurisha ku bacyecuru b’abanyamahanga cyane cyane abazungu, ibi kandi ntibirangirira ku basore gusa kuko n’inkumi zo muri Africa zahurumbiye abasaza b’abazungu cyane ndetse benshi byamaze kubakiza.

Ibihugu nka Kenya na Gambia ku mugabane wa Africa byamaze kuba ikimenyabose ku isi, ariko cyane cyane muri ibi bihugu usanga abacyecuru b’abazungu baza kuhashaka abasore umuntu yakwita imashini z’imibonano mpuzabitsina. Icyakora nubwo tuvuze ibyo bihugu sibyo byonyine kuko ibihugu hafi ya byose bya Africa yirabura byamaze kwandura iyi virusi yo kwicuruza mu bazungu bageze mu zabukuru.

Kuki abazungu bakuzwe n’abany’ Africa bakiri bato? 

Nkuko bisanzwe abanyafrica benshi usanga bibwira ko abazungu bagira amafaranga menshi, ibi ninako bikunda kugenda cyane kuko abazungu benshi batemberera muri Africa bahasiga amafaranga menshi. Bitewe nuko mu bihugu by’uburayi na America kenshi usanga higanje imico inyuranye irimo ubutinganyi bukabije ndetse na za gatanya za hato na hato, imibonano mpuzabitsina cyane cyane mu bakuze usanga ari inzozi kuribo kuko bigorana ko babona uwo bayikorana. Ku mugabane wa Africa rero aho usanga urubyiruko rwinshi rutagira icyo rukora abenshi kubabwira ibyerekeye imibonano mpuzabitsina uba ubashyize igorora, noneho byakwiyongeraho ko harimo n’amafaranga biba byamaze koroha kwigarurira urubyiruko rwa Africa. Uko umuzungu cyangwa umuzungukazi rero aje akabona ibyishimo yari yarabuze iwabo, arushaho kugenda abyamamaza mubo yasize bityo nabo bagahita bagira amatsiko yo kuza gushaka ibyo byishimo baba bamaze igihe barabuze.

Uku rero niko akazi ko kwigurisha kaje guhinduka umwuga ukomeye kuri bamwe ndetse bakaza no kurenga imipaka kugeza naho ibihugu bimwe na bimwe byabaye kimenyabose ku isi, nk’ibifite abasore n’abakobwa biteguye kugurisha imibiri yabo ariko bakabona amafaranga mu buryo bwose.

Umugore w’imyaka 25 n’umugabo we w’imyaka 28 bagize abana batandatu, bavugako byabatunguye ndetse batazi nicyo gukora

Uyu mugabo witwa Simon Ndungu w’imyaka 28 asanzwe ari umushoferi akaba akomoka Nakuru muri Kenya, kuri ubu yatunguwe no kuba yujuje abana batandatu kandi akiri muto cyane.

Ibi byabaye nyuma yuko umugore we w’imyaka 25 witwa Margaret Wairimu yabyaye impanga z’abana batanu barimo abakobwa bane n’umuhungu umwe, bikaba byarabaye kuri uyu wa kabiri mu masaha y’ijoro. Uyu mugore ngo yari yajyanye ku bitaro ameze nabi cyane maze abaganga baza kubona ko inzira yoroshye ari ukumubaga kugira ngo abyare byoroshye, umuganga wamubyaje avuga ko iyo bataza kumubaga hakiri kare yashoboraga kuhahurira n’ikibazo cyangwa se abana bakabigenderamo.

Aba bana bose uko ari batanu bahise bashyirwa mu mashini igomba kubarera kuko umuganga yemeza ko bavutse igihe kitaragera, ndetse ngo bimwe mu bice by’imibiri yabo ntibiramera neza. Ubusanzwe mwene izi mashini zifasha umwana wavutse igihe kitageze gukomeza kubaho nkaho akiri mu nda, bituma rero nta ndwara zimwibasira ndetse n’imikurire igakomeza kumera nkuko byari biri akiri mu nda, umwana rero agumamo kugeza igihe cyanyacyo yari kuvukira kigeze.

Umugabo w’uyu mugore bwana Simon avuga ko atari yiteze ibi bintu, avuga ko umwana wabo mukuru afite imyaka ine, bityo yumvaga agiye kugira abana babiri, ariko akaba yatunguwe nuko hahise haza abana batanu icyarimwe akaba abaye se w’abana batandatu ku myaka ye 28 gusa. Umugabo ati: “ndashimira Imana ko yongeye kungira umubyeyi, hari abantu benshi baba bifuza urubyaro ariko ntibikunde kubera impamvu zitandukanye. Usanga bamwe bahitamo kwiba abana b’abandi cyangwa abandi bakajya mu bapfumu kubera urubyaro ariko njyewe Imana yarumpaye ntacyo ntanze”

Yakomeje agira ati: “ndisabira abantu bafite ineza ku mitima yabo ndetse n’ubuyobozi bwa leta mu gace kacu ko buri wese ubishoboye yazampa ubufasha nkabasha gukuza aba bana batanu Imana yangeneye, ndabizi neza ko ntabonye ubufasha bw’abagiraneza bitazanyorohera kubarera bagakura”

Uyu mugabo ashimangira ko ubwo bajyaga kwisuzumisha n’umugore we imashini yerekanaga ko afite abana batatu, ibi bivuze ko kuva muntangiriro uyu mugabo yiteguraga abana batatu aho kuba batanu, gusa avuga ko nubwo bitamworoheye ariko nanone yishimiye urubyaro rwe rushya.

Wabyifatamo ute ubyaye batanu icyarimwe.

Imodoka y’intambara yambitswe umudari ndetse ishyirwa mu rwego rw’intwari.

0

Umuyobozi w’ikirenga wa Korea ya ruguru Kim Jong Un yashyize mu rwego rw’intwari imodoka irasa ibisasu bya kirimbuzi (missile launcher) iyi modoka iba hacye ku isi yashyizwe ku rwego rumwe n’intwari nkuru ziki gihugu zirimo se ubyara uyu muyobozi ndetse na sekuru.

Iyi modoka yitwa Hwasong-17 yambitswe imidali itatu itandukanye y’intwari ndetse benshi baratangara cyane kuko mwene iyi midali ifitwe n’abantu bacye ku isi, aba barimo nyakwigendera Kim Jong Il, se wa Kim, Kim Il Sung akaba na sekuru wa Kim, Fidel Castro wahoze ari perezida wa Cuba ndetse Muamar Kadafi wahoze ayobora Libya.

Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko bidasanzwe kuba imodoka y’intambara ishobora guhabwa mwene iki cyubahiro, ariko kandi bakemeza ko kuri Korea ya ruguru nta cyaba gitunguranye kuko baha intwaro zabo agaciro gakomeye cyane, ahanini bitewe nuko zabahaye uruvugiro ku isi. iyi midali uko ari itatu ubusanzwe itangirwa rimwe harimo uwitwa “Gold Star Medal, order of the national flag ndetse nundi wa First Class” niko bigenda rero ntabwo umwe ujye utangwa wonyine ahubwo uhawe umwe uzana nindi ibiri.

Iyi midali ariko si ikintu cyoroshye muri koreya kuko ubusanzwe ihabwa umuntu wakoze ibidasanzwe kurugamba, uwakoreye igihugu igikorwa cy’indashyikirwa cyangwa se akaba yakoze igikorwa gikomeye ku ishyaka ry’abakozi, ari naryo riri ku butegetsi muri Korea.

Korea ni igihugu cyagiye kimenyekana cyane mu myaka 10 ishize, ibi ahanini byaturutse ku guhangana gukomeye ndetse no guterana amagambo na America biturutse ku kuba Koreya yararenze umurongo wari warashyizweho na America ninshuti zayo. Ibi rero byatumye Korea iba igihugu gishya gitunze intwaro kirimbuzi, kuva ubwo Korea yagiye igaruka cyane mu itangazamakuru, cyane nkiyo babaga bamaze gusuzuma ibisasu bishya, arinabyo byatumaga America yongera kuvuga menshi.

Uyu musore yemeza ko ikibuno cye kimaze kumukiza ubu akaba ari umuherwe.

Uyu munya Kenya wamenyekanye cyane ku mbuga zinyuranye nka tiktok yitwa Kelvin Kinuthia aherutse kuvuga ko kimwe mu bintu bimutera ishema ari ikibuno cye, uyu abishingira ku kuba mu buzima bwe bwose, ikibuno cye ngo aricyo kimaze kumwinjiriza agatubutse kurusha ikindi gice cy’umubiri icyaricyo cyose.

Kinuthia ukomoka muri Kenya ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Mpasho, umunyamakuru yamubajije igice cy’umubiri yemera kurusha ibindi. Nta kuzuyaza yahise avuga ati: “ntekereza ko nkunda ikibuno cyane kurusha ibindi byose, iki kibuno cyanyubakiye izina ndetse kinyinjiriza n’amafaranga menshi” uyu usanzwe yamamaza imyambaro y’abagore ndetse nibindi bikoresho bakoresha bashakisha ubwiza, avuga ko azakomeza aka kazi ke kuko agakunda cyane.

Wumvise yirata ikibuno wagira ngo ni umugore nyamara ahubwo ubusanzwe ni umugabo, gusa uyu nubwo afite igitsina cy’abagabo ku giti cye yitwara nk’umugore ndetse usanga yambaye imisatsi y’abagore, inzara ndetse akisiga nkibyo abagore bisiga na cyane cyane ko yamamaza imyambaro y’abagore ariko by’umwihariko uyu akaba ari umutinganyi. Kumurika imideli ndetse no kwamamaza imyambaro ni umurimo wakomeje kugarukwaho cyane nk’umwe mu yifashishwa mu kwamamaza ubutinganyi ku isi.

Uyu Kinuthia rero atangaza abantu cyane iyo ashimangiye ko afite ikibuno kimwinjiriza amafaranga menshi, kandi ubusanzwe ibi bizwi ku gitsina gore.

Niba uri umusore dore bimwe mu bintu udakwiye kuzakora na rimwe kugira ngo ushimishe igitsina gore.

0

Urukundo ni ikintu kiba hose kandi kigirwa n’abantu hafi ya bose ku isi. icyakora usanga buri wese akora ibitandukanye nibyundi kugira ngo ashimishe uwo akunda.

Gusa utitaye ku rukundo rwose waba ukunda umuntu, burya hari ibintu uba udakwiye gukora kugira ngo ushimishe uwo ukunda. Icyakora nk’umugabo cyangwa umuntu witegura kuba umugabo uba ufite inshingano yo gushimisha uwo ukunda, ariko nanone byose bigomba kugira aho bigarukira. Hari ibintu uba ugomba gukora ariko hari nibyo uba utagomba gukora mu rwego rwo kwihesha icyubahiro n’umutuzo mu buzima bwawe.

Ntuzigere wishyurira umukobwa ishuri: uretse kuba yaba ari umugore wawe mwaramaze kubana, ariko ubundi ntukwiye guhirahira wishyurira umukobwa cyangwa umugore amashuri utitaye ku kuba waba umukunda cyane cyangwa mwaba mumaranye igihe. Birakwiye ko bishobotse wamufasha utuntu tumwe na tumwe ari ku ishuri ariko ntuzigere wishyiraho inshingano zo kumwishyurira ishuri ryose uko ryakabaye. Niba kandi wiyemeje kumwishyurira ishuri, ubwo uzamenye ko ari ubufasha utanze atari ideni azaba akugiyemo iryariryo ryose, ibi nukubera ko uko iminsi ihita ibintu bihinduka bityo ushobora gukoresha imbaraga nyinshi umwishyurira nyuma akazikundira undi ibyo wakoze byose bikarangirira aho.

Ntuzigere urenga ku mategeko kubera umukobwa: hari umuntu ukunda ariko ugasanga ntafite ubushobozi bwo guha umukobwa byose akeneye. Nubona nawe uri umwe muri aba ntuzigere wishyira mu kaga nkako kwiba cyangwa ubwambuzi ngo ukunde ubone ibishimisha uwo ukunda. Ntuzigere wemera na rimwe gukora ibyaha byanagufungisha ugamije gushimisha umukobwa.

Ntuzigere wimaraho twose kubera we: usibyeko haraho bishobora kugera bikaba ngombwa nko mugihe cy’uburwayi ariko mu buzima busanzwe ujye ugeraho ube igisambo kuri we.

Ntugate umurongo wahoranye: burya umusore wese cyangwa umugabo ahorana inzozi kuva ari umwana, ndetse akora cyane umunsi kuwundi ngo azigereho. Niyo mpamvu uwo wakunda wese, uko yaba ameze kose adakwiye kukwibagiza inzozi zawe warufite kuva na mbere yuko muhura. Usanga abantu benshi baba bafite inzozi zo gukomeza amashuri yaba mu gihugu cyangwa hanze ariko yamara guhura n’umukunzi ugasanga ntibigikunze kuko umukunzi adashaka ko amusiga. Ibi ni ikosa rikomeye kuko harigihe uwo mukunzi mudahorana kandi yazagenda ugatangira bushya. Wowe komeza inzozi zawe natabasha kugutegereza azaba atari uwawe, uzamureke ariko ukomeze intego yawe.

Ntuzigere utesha umuryango wawe agaciro: hari umukunzi muhura ugasanga ntiyishimira umuryango wawe, ndetse kenshi yakumva ko urikumwe nabo mu muryango wawe ntibimushimishe ndetse akifuza ko mwaca ukubiri nawo. Urukundo rwose uzakunda umuntu ntuzigere wemera ko aguca ku muryango wawe kuko isano y’umuryango wawe izahoraho iteka ryose.

Uyu mugabo yarazutse ahita atsindira za miliyoni muri tombora. Inkuru ye iratangaje cyane.

Uyu mugabo witwa Bill Morgan ubuzima bwe bwuzuye amahirwe atandukanye ndetse avanze nibyago, ariko inkuru ye nuyumva uraza gutangara cyane.

Uyu mugabo ubuzima bwe ku isi bwari kuba bwararangiye mu kwa gatandatu 1998, kandi koko uyu mugabo yarapfuye gusa yavuye mu buzima mu gihe cy’iminota 14, kubw’amahirwe abaganga bakoze ibishoboka bamugarura mu buzima. Ibi ni nyuma yuko Morgan yari afite uburwayi bukomeye bw’umutima ndetse bwaje no gutuma amara iminsi 14 muri koma (coma). Uyu mugabo nyuma yiyi minota 14 apfuye yaje kugaruka mu buzima ndetse kuva ubwo yahise ahabwa akazina k’igitangaza cy’abaganga.

Hashize igihe uyu azutse yakomeje kwiberaho ubuzima busanzwe maze umunsi umwe ubwo yari ari kwishimira ko yongeye kubaho, uyu yagiye muri tombola agura itike bashishura maze bagatombora, uyu akimara gushishura ikarita yahise atombora imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla ifite agaciro k’ibihumbi 30 by’amadolari (arenga miliyoni 30 rwf). Ibi rero byatumye abanyamakuru bahurura umugabo aza kuba ikimenyabose. Kuva ubwo itangazamakuru ryose ryahise rimwerekezaho camera ndetse amenyekana ku isi hose.

Bidatinze uyu mugabo yaje kugaruka ku makuru cyane ubwo yatangaza ko yongeye gutombora bikino maze akaza gutombora ibihumbi 250 by’amadolari muri kasha (arenga miliyoni 250 rwf). Uyu mugabo mu byishimo byinshi yaragize ati: “mfite impungenge ko umutima ushobora kongera kumfata, kubera ibyishimo byinshi byuzuye no gutungurwa”

Morgan kuri ubu ufite imyaka 59 avuga ko ubuzima bwe yahuye n’amahirwe atagirwa n’abantu benshi ariko ashimangira ko nanubu akijya muri tombola nubwo burigihe atariko amahirwe amusekera.

Wowe waba warigeze ujya gutombora na rimwe?

 

Nibwo bwa mbere bibaye mu mateka y’umupira, Irebere uyu mukinnyi waciye agahigo ko gukina imyaka myinshi atarasiba na rimwe.

0

Umupira w’amaguru ni akazi gakomeye cyane ndetse kenshi na kenshi birangira ugakora yangiritse akavunika cyangwa agahura nubundi burwayi, ibi rero bituma hari abakinnyi benshi basiba imikino myinshi kubera imvune, umunaniro cyangwa uburwayi.

Icyakora ibi siko bimeze kuri uyu mukinnyi Inaki William ukinira Athletic Bilbao muri Espanye. Byatangaje benshi kumva ko Inaki Williams noneho agiye gusiba umukino ku nshuro ya mbere kuva mu myaka itandatu ishize. Kugira ngo ubyumve neza Williams yari amaze gukina imikino 251 ya shampiona yikurikiranya atarasiba na rimwe. Uyu mukinnyi yageze muriyi kipe aba ngenderwaho ariko kandi arabakundira ababera mwiza no hanze y’ikibuga, ibi byatumye kuva kuwa 07 Mata 2016 akina buri mukino wose wa shampiona iyi kipe yakinnye kugeza kuriki cyumweru tariki 28 Mutarama 2023 ni imyaka itandatu irengaho gato yari amaze adasiba umukino n’umwe.

Yaherukaga mu kibuga kuwa kane ushize mu irushanwa rya Copa Del Rey aho yanatsinze ibitego bibiri ubwo ikipe ye yari ihanganye na Valencia. Williams yavuyemo asimbuwe ndetse bigaragara ko atameze neza byaje no gutuma asiba umukino kuri iki cyumweru ikipe ye yakinaga. Icyakora uko byamera kose uyu mukinnyi yaciye agahigo kuko mu mateka ya ruhago nta mukinnyi numwe wigeze agera kuribi, kuba yakina imyaka itandatu atarasiba umukino n’umwe.

Byatangiye bakina imikino yo kwihishanya birangira umwe yisanze mukindi gihugu mu buryo atazi.

Uyu muhungu w’imyaka 15 yisanze yakoze urugendo runini cyane muburyo atari yiteze, uyu yavuye muri Bangladesh yisanga muri Malaysia nyuma yuko we na bagenzi be bari bari gukina umukino wo kwihishanya (ibi bizwi nka hide and seek).

Nk’ibisanzwe muri uyu mukino umuhanga cyane mu kwihisha aba azi neza ko kubona ahantu yihisha kuburyo batari bumubone arirwo rufunguzo rutuma atsinda umukino. Uyu mwana w’imyaka 15 rero ubwo yari ari gukina yagiye kwihisha ahantu azi neza ko ntawuri bumubone. Uyu akimara kubona kontineri (container) itarimo ikintu na kimwe yahise yinjiramo ajya kwihisha.

Uyu mwana yagiye kwihisha ariko ikintu atari yamenye nuko iyo kontineri yari iri ku murongo w’izigomba gupakirwa zikajyanwa ndetse umwana akimara kwinjiramo kontineri yahise ipakirwa ariko umwana ntiyamenya ibijya mbere. Icyo atari azi ni uko iyo kontineri yari ijyanywe mu rugendo ruzamara iminsi itandatu ndetse ikambutswa umupaka. Nyuma y’iminsi itandatu umuzigo warashyize ugera ahujyanywe ndetse wa mwana aza kwisanga ku cyambu cya Klang muri Malaysia, uwo mwana ubwo abashinzwe icyambu bamubonaga baratunguwe cyane.

Iyi kontineri yahagurutse muri Bangladesh kuwa 11 Mutarama ndetse yageze muri Malaysia kuri 17 Mutarama, uyu mwana witwa Fahim yafungiranywe muri kontineri nta kintu na kimwe cyo kurya afite ndetse yagiye asakuza asaba ubufasha ariko ntiyagira umutabara kugera umuzigo ugeze aho ujya. Kugira ngo bamubone nabwo nuko umwe mu bakora ku cyambu yumvise ikintu gikomanga kuri imwe muri kontineri bari bazanye maze bihutira gufungura ngo barebe ikirimo.

Abari aho bose batunguwe ariko nanone bababazwa no gusanga ari akana kakiri gato, katabashaga kuvuga bitewe no gucika intege, aka kana katabashaga kuvuga ururimi rw’igihugu kari kagezemo bahise bagakuramo bwangu kugira ngo gahabwe ubutabazi. Police ya Malaysia ikimara kubona uwo mwana babanje gukeka ko uwo mwana ashobora kuba yazanywe nabagizi ba nabi bashakaga kumugurisha ariko iperereza ryaje gusanga ntaho bihuriye nigurishwa ry’abantu ahubwo byabaye ku mpanuka.

Uyu mwana nyuma yo kwitabwaho n’abaganga bivugwa ko hari gutegurwa uburyo yasubizwa iwabo ariko noneho bitanyuze muri kontineri ahubwo agacyurwa mu ndege. Uyu mwana ngo akimara kugera muri kontineri ari kwihishanya na bagenzi be ngo yahise asinzira niko kujyanwa mu buryo atazi. Icyakora abaganga bemeza ko ameze neza ndetse ntabundi burwayi bamusanganye.

 

Irebere ubudasa bw’imashini z’intambara z’uburusiya zigiye guhangamura abanyaburayi.

0

Nkuko Uburusiya budasiba gutungura isi, nanubu bagarukanye ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru, nyuma yuko bumuritse igifaru kidasanzwe gishobora kwikoresha ku rugamba (AI Tanks).

Iki gifaru kidasanzwe bivuze ko kidakenera umushoferi numwe cyangwa umuntu ukirashisha ahubwo byose kibikora kugiti cyacyo. Iki gifaru kandi ngo kizakora akazi gakomeye cyane kuko kitezweho ubushobozi bwo gutahura ahantu hose ibifaru Ubudage na America baherutse kwemerera Ukraine ndetse kikazajya gihita kibisenya, ibi byose ni inzira zinyuranye Uburusiya bushaka gukoresha mu rwego rwo gukomeza guhangana na America yifatanyije n’abanyaburayi bakihisha mu mutaka wa Ukraine.

Ubudage buzaha Ukraine ibifaru 14 byitwa Leopard 2, mu gihe America yemereye Ukraine ibifaru 31 byitwa Abrams cyane cyane biriya by’Ubudage ni ibifaru bikomeye cyane kandi biteye imbere ariko Uburusiya nabwo bwanze kwicara ubusa budafite intwaro yo guhangana n’umwanzi. Hagiye gushira umwaka Uburusiya butangiye ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare muri Ukraine kuva icyo gihe America ninshuti zayo zi burayi ntabwo zirigera ziryama umunsi kuwundi bakora ibishoboka ngo barebe ko bagamburuza Uburusiya bukava muri Ukraine nubwo nayo yakomeje kubabera ibamba.