Kevin Moody ukomoka muri America ubwo yafunguraga akabati abikamo utuntu twe, yari yiteze gusanga telefone ye yarashaje cyane ndetse bimwe mu bikoresho byayo byarangiritse bitagikora. Icyaje kumutangaza kurushaho suko yabonye telefone ye ikiri nzima ndetse isa neza ahubwo yatangajwe cyane no gusanga telefone ye ikiri kwaka ndetse igifite umuriro ungana na 70 ku ijana.
Uyu mugabo warumaze imyaka hafi 20 atarakora kuriyi telefone ye ya Nokia 3310 yari agiye muri aka kabati ngo agahanagure kuko kari kamaze igihe kinini kadakorerwa isuku, iyi telefone ye kuyibona byaramunejeje cyane ariko icyamunejeje kurushaho nuko yasanze ikiri kwaka ndetse igifitemo umuriro ndetse mwinshi kandi mu gihe cy’imyaka 20.
Uyu mugabo avuga ko atibuka bwanyuma ubwo aherutse gucomeka iyi phone ku muriro, ikindi nuko yavuze ko icyamubabaje aruko yongeye kuvumbura phone atagifite sharijeri yakongera kuyicaginga kuko zitakiboneka. Reka tukwibutse ko telephone zubu zitwa ko zigezweho iyigerageje kurambya umuriro ari iminsi itatu ubundi igakenera gusubizwa ku muriro.
Iyi Nokia 3310 ifatwa nkaho ariyo telefone ya mbere ku isi igira bateri ikomeye kurusha izindi ndetse abazizi bemeza ko ntayindi telefone izigera iboneka yayihiga ku kurambya umuriro.
Ese wowe waba warigeze uyitunga ngo uduhe ubuhamya?
Ni umwanya wabaye ubuki kuri uyu munya Argentine w’imyaka 35 ariwe Lionel Messi, uyu yatwaye igikombe cya shampiyona mu Bufaransa, ariko nanone arahindukira atwara ikiruta ibindi byose ku isi aricyo gikombe cy’isi yari yarahize imyaka ye yose yari amaze ku isi. nkaho bidahagije Messi ninawe wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’irushanwa mu gikombe cy’isi kandi nanone atwara igihembo cy’umukinnyi wa kabiri watsinze ibitego byinshi muriryo rushanwa.
Bimwe bavuga ko bamwe barira abandi baseka nibyo byabaye, kurundi ruhande uwahoze ari mukeba wa Messi ariwe Cristiano Ronaldo umwaka wa 2022 niwo mwaka wabaye mubi cyane mu mateka ye mu mupira w’amaguru. Nubwo wari watangiye Ronaldo ashaka gufunga iminwa abataramwemeraga, byose byaje gusibwa n’imyitwarire mibi ya Manchester United byanatumye Ronaldo birangira atandukanye na Manchester United nabi cyane. Uyu Ronaldo byaje kurangira yerekeje gukina muri Arabia Saudite nubwo yari yarabanje kwanga kujyayo yizeye ko harikipe zikomeye iburayi zizamugura.
Gusa nubwo byakumvikana ko asa nuwagiye ahantu hamworoheye mu gutsinda ibitego nanubu mu mikino ibiri amaze gukina nta gitego na kimwe aratsinda, ibi rero byatumye abafana muri stade batangira kuririmba izina Messi bituma nabwo Ronaldo batangira kumwibazaho cyane. Ibi rero kandi byaje gushimangirwa n’urutonde rw’ikinyamakuru the Guardian cyasohoye, cyerekana abakinnyi beza 100 ba mbere baranze umwaka wa 2022. Lionel Messi yaje ku mwanya wa mbere, Ronaldo ntiyagaragara muri 50 ba mbere.
Kuri uru rutonde Kylian Mbappe watsinze ibitego bitatu ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi yaje ari uwa kabiri, mu gihe Karim Benzema uheruka gutwara Ballon d’Or yaje ari uwa gatatu. Erling Halaand wabiciye bigacika mu Bwongereza yaje ari uwa kane. Dore urutonde rw’aba mbere 10 uko ruhagaze
Lionel Messi PSG
Kylian Mbappe PSG
Karim Benzema Real Madrid
Erling Halaand Man City
Luka Modric Real Madrid
Kevin de Bryune Man City
Robert Lewandowski Barcelona
Vinicius Junior Real Madrid
Thibaut Courtois Real Madrid
Mohamed Salah Liverpool
Aba nibo baje mu myaka 10 ya mbere icyakora hari abandi bazwi nka Harry Kane ku mwanya wa 13, Jude Bellingham 14, Bukayo Saka wa Arsenal 22, Cristiano Ronaldo 51.
Visi perezida wa Kenya yasabye abategetsi bose b’intara muricyo gihugu gushyira mubikorwa itegeko ry’akabari kamwe muri buri mujyi nkuko ryashyizweho mu cyumweru gishize. Uyu mutegetsi mukuru Rigathi Gachagua kandi yakomeje avuga ko ahantu hose haberamo ibikorwa byo kwinezeza hagomba kujya hafungura hagati ya saa kumi nimwe na saa tanu z’umugoroba mu rwego rwo gushyira mubikorwa imyanzuro yafashwe, ibi byose bikaba ari mu buryo bwo kurwanya ubusinzi bukabije bugaragara muricyo gihugu.
Nyuma y’uyu mwanzuro hari benshi bagaragaje impungenge zuko abantu bashobora guhita bahungira mu nzoga zakorewe mu ngo, nyamara ziba zitujuje ubuziranenge, na mbere yuko uyu mwanzuro ufatwa, muri Kenya hagiye havugwa imfu z’abantu benshi bazize inzoga zitari ku rwego. Gusa uyu muyobozi avuga ko iyi myanzuro yose yafashwe nyuma yuko byagaragaye ko ubusinzi bumaze gufata intera iteye ubwoba mu mijyi inyuranye ya Kenya. Sibyo gusa ikigo gishinzwe gutanga impushya zo gukora akabari cyabwiwe ko mu gihe izo utubari dufite zarangira nta zindi mpushya zemerewe gutangwa.
Gachagua ati: “mureke dutorere umuti ibi bibazo, reka dukize ab’ejo hazaza atari uko dufite ikibazo mu mibanire” ikibazo cy’ubusinzi bukabije gikomeje kugenda gikomera cyane cyane mu bihugu bya Africa, umunsi kuwundi ibyegeranyo bisohoka byerekana ko urugero rw’ubusinzi no gukoresha ibisindisha bizamuka umunsi kuwundi. Sibyo gusa kandi kuko ubusinzi bugenda bwiganza mu rubyiruko cyane, ibi rero bigatera impungenge ku hazaza h’ibihugu bya Africa mu gihe urubyiruko arirwo rwaheranwa n’ubusinzi bukabije.
Mu kwezi kwashize Gen Muhoozi Kainerugaba akaba n’umwana mukuru wa perezida Museveni yari yavuze ko gusimbura se ku butegetsi bitigeze biba intego na rimwe mu mutwe we. Muhoozi ati: “hari abantu bahora bavuga ko nshaka kuba perezida wa Uganda, mvugishije ukuri, ibi sinigeze mbitekereza n’umunsi n’umwe, ntabwo byigeze biza no mu bitekerezo byange”
Gusa muriyi minsi micye uyu mugabo wahoze akuriye ingabo zirwanira ku butaka yahinduye imvugo yemeza ko noneho ashobora kuba perezida ariko byose bizaterwa na se (Museveni) ko ariwe uzamuha irembo ryo kwinjiriramo. Gusa nanone benshi bemeza ko kuri ubu Museveni yiteguye kurekurira umuhungu we, nawe akaramutswa igihugu nyuma y’imyaka 36 abanya Uganda bategereje ko Museveni asimburwa nundi muntu uwariwe wese.
Icyakora igitekerezo cyo kuba Muhoozi yasimbura se ku butegetsi si icya none kuko kimaze imyaka myinshi mu mitwe yabanya Uganda, ku giti cye Gen Muhoozi ubwe yakunze kwigaragaza nkaho ariwe wenyine ufite ububasha bwo kuzasimbura se kandi byanahuzwa nukuntu yagiye azamurwa mu ntera umunsi kuwundi buri wese akabona ko haricyo bihatse. Kuri ubu rero yatangiye ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya ukomeye kuruta indi mu gihugu ariwo wa perezida wa repubulika.
Mu ntangiriro ziki cyumweru turi gusoza, yagaragaye aherekejwe n’ibimodoka bya gisirikare mu gace ka Sebei maze atangira gukangurira abaturage ko muri 2026 ari umwe mu bazaba bahatanye mu matora ya perezida. Mu minsi yashize kandi Muhoozi yigeze kuvuga ko yifuza kuba perezida wa Uganda kugira ngo ashimire ndetse aheshe icyubahiro nyina wamubyaye kuko abona nta kindi yamwitura. Yagize ati: “uburyo bumwe bwamfasha kwitura mama wambyaye nuko nazaba perezida wa Uganda, naba mwituye by’ukuri”
Ariko kandi kurundi ruhande bivugwa ko nubwo Muhoozi ari kwiyamamaza, perezida Museveni nawe aziyamamaza muri 2026, bityo hibazwa niba koko aba bombi bazahanganira mu kibuga cy’amatora, ndetse bakibaza niba kandi uyu Muhoozi niba afite agatuza ko guhangana na se ndetse nabandi batavuga rumwe nubutegetsi nabo basange batoroshye na gato.
Kuri uyu wa kane habaye imirwano ikomeye cyane hagati ya M23 na FARDC, iyo mirwano yasize umujyi ukomeye wa Kitshanga muri Teritwari ya Masisi ufashwe n’inyeshyamba za M23 nkuko zabishimangiye. Uretse M23 kandi na Radio Okapi y’umuryango w’abibumbye yemeje ifatwa ryuyu mujyi ndetse Monusco ishimangira ko abantu benshi bahungiye kubiro byayo ngo ibatabare.
Hagati aho M23 nayo kuri uyu wa kane nubundi yasohoye itangazo ishinja ingabo za Congo (FARDC) zifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR gukora Jenoside ku baturage b’abatutsi bo mubice bya Kitshanga, Burungu, Kilolirwe, no hafi yaho, bityo bagakomeza bemeza ko basanze ari ngombwa ko haricyo M23 igomba gukora ngo ihagarike iyo Jenoside. Kurundi ruhande leta ihakana gukorana na FDLR cyangwa se gutegura Jenoside n’ubundi bwicanyi bwibasira abatutsi bo muri Congo.
Biturutse ku mirwano ikomeye kandi M23 kuva kuwa kabiri yafunze umuhanda uhuza Kitshanga (umujyi uzwiho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro) ndetse na Goma. Sibyo gusa kandi uretse na Kitshanga M23 kandi ubu iracyari kugenzura Kishishe na Bambo nubwo leta yari yagerageje kwigarurira iyo mijyi mu cyumweru cyashize ariko ntibigire icyo bitanga.
Umusenateri wa Congo madame Francine Muyumba yasabye ko inteko ishinga amategeko ikwiye guterana mu buryo budasanzwe bitewe nuko igihugu gihagaze nabi cyane. Uyu yabivuze maze arenzaho nuduce dusaga 20, M23 imaze kwigarurira asaba ko buri wese akwiye gukora ibishoboka agatabara igihugu.
Aha bizakorwa bafata ibice by’umuntu bishaje bakabisimbuza ibindi bishya byakorewe muruganda, kuburyo umubiri w’umuntu uzahora ari mushya. Ibi rero ngo bikazatuma umubiri w’umuntu utongera guhura n’urupfu burundu.
Icyakora nanone mbere yuko dukomeza kwibanda kubikinwa muri filimi, reka tunagaruke kuri bimwe mu bibera ku isi dutuye. Tugarutse ku mugabo wavuzwe cyane witwa “Dashi Dorzho Itigilov, uyu yavutse mu 1852 ndetse akaba ari umu monk. Bivugwa ko uyu mugabo nanubu akiriho muriyi myaka yose ishize kuko ngo mu gihe cye cyo gupfa yagiye mu kizwi nka deep meditation, uyu ngo bizwi ko yapfuye ariko mubyukuri sibyo kuko mu myaka irenga 70 ishize bibaye nanubu umubiri we ngo uracyameze neza nkuko isuzuma ryakozwe muri 2007 ryabitangaje.
Uyu ngo yabwiye aba monk bagenzi be kwitegura imihango yo kumushyingura kuko we yavugaga ko yumva neza ko agiye gupfa, gusa yaricaye muburyo bicaramo bameze nk’abari gusenga bategereza ko ahaguruka cyangwa ngo agwe hasi baraheba kugeza imyaka isaga 70 nta kimenyetso cyerekana ko umubiri wangiritseho na gato. Benshi rero bibaza ko uyu ari mu cyiciro cyo kuzima (state of hibernation/Nirvana State). Aha ni mugihe umuntu aba atapfuye atari na muzima ari hagati yibyo bibiri.
Ese wowe iyi ngingo uyitekerezaho iki? Wizera ko abashakashatsi koko bashobora kuzatubonera umuti w’urupfu?
Kuwa kabiri nimugoroba nibwo hasakaye amashusho y’indege ya Congo yarenze umupaka ikinjira mu kirere cy’u Rwanda, ntibyaje kurangirira aho kuko igisirikare cy’u Rwanda cyayirashego isubira muri Congo icumba umwotsi, ndetse nyuma haza kuza andi mashusho bari kuyizimya no kuyijyana mu igaraje.
Leta ya Congo yo yavuze ko barenganye kubera ko iyo ndege yarashwe biturutse mu buryo bw’ubushotoranyi kuko bo bemeza ko indege yariri ku butaka bwa Congo ndetse yariri kumanuka yerekeza ku kibuga cya Goma. Kuri ubu leta ya Congo ivuga ko byanze bikunze igomba kwihorera kucyo yise ubushotoranyi bwa leta ya Kigali (Rwanda) nyuma yuko iyo ndege yabo irashwe n’ingabo z’u Rwanda.
Leta ya Congo iti: “twamaganye iraswa ry’indege yacu y’indwanyi byakozwe n’ingabo z’u Rwanda, kandi ikarasirwa mu kirere cya Congo, twagira ngo tumenyeshe ko ibi bitaza kurangirira aho”
Ku ruhande rw’u Rwanda nabo bavuga ko ubu ari ubwa gatatu indege y’intambara ya Congo yinjiriye ikirere cy’u Rwanda, u Rwanda kandi rushimangira ko ibi bitazakomeza gutya ndetse bagasaba Congo guhagarika ubu bushotoranyi kuko budakwiye.
Uwahoze ari perezida wa Kenya bwana Uhuru Kenyatta kuri ubu wahawe inshingano z’ubuhuza hagati y’u Rwanda na DRC avuga ko ahangayikishijwe cyane no kongera kuzamuka k’umwuka mubi hagati yibi bihugu, avuga ko kandi kongera kuzamuka kw’imirwano hagati ya FARDC na M23 bibabaje kuko abaturage aribo bahatakariza ubuzima.
Ikipe ya Juventus mu Butaliyani yakuweho amanota 15 muri shampiona y’Ubutaliyani muri uyu mwaka, ibi byaje nyuma yuko iyi kipe iri gushinjwa uburiganya bukomeye mu igura ndetse nigurisha ry’abakinnyi.
Nyuma yo gukurwaho aya manota Juventus yahise iva ku mwanya wa 3 yaririho ihita ijya ku mwanya wa cumi, kugeza abayobozi biyi kipe bavuga ko bagiye kujuririra uyu mwanzuro. Uretse ikipe ya Juventus kandi hari nabandi bantu kugiti cyabo bahanwe. Aha harimo nka Andrea Agnelli wahoze ari perezida wa Juventus akaba yarahawe igihano cy’imyaka ibiri atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru mu Butaliyani, harimo kandi Fabio Paratici kuri ubu uyoboye ibikorwa bya football muri Tottenham nawe akaba yahawe igihano cy’amezi 30 atagaragara mubikorwa by’umupira w’Ubutaliyani.
Ibi bihano ubwo byafatwaga byari ku rwego rw’Ubutaliyani, icyakora ishyirahamwe rya ruhago mu Butaliyani FIGC riri gusaba ko ibi bihano byarenga imbibi bikagera ku rwego rwa FIFA na UEFA kuburyo aba bantu bombi ntahantu bemererwa gukora ibijyanye n’umupira ku isi hose. Kugeza ubu FIFA na UEFA ntacyo baratangaza kuribi ariko uyu Paratici we aracyafite akazi ke muri Tottenham mu gihe hagitegerejwe umwanzuro mushya ushobora kuva muri FIFA.
Juventus ishinjwa gukora uburiganya bunyuranye burimo nko kuba abakinnyi bamwe na bamwe baragiye bagurwa ariko amafaranga baguzwe nyakuri ntabe ariyo yandikwa, ishinjwa kandi gukora andi manyanga anyuranye arimo nko kuba umukinnyi Cristiano Ronaldo yashoboraga kuba yaragihembwa niyi kipe rwihishwa ariko ibi bikaba ntaho bigaragara mubitabo by’ikipe.
Si ubwa mbere Juventus ihawe ibihano bikakaye kuko no muri 2006 iyi kipe yahamwe nibyaha byo gutegura uko imikino iri bugende ibi bizwi nka match fixing, icyo gihe iyi kipe yamanuwe mu cyiciro cya kabiri ndetse yamburwa ibikombe bimwe na bimwe yari yaratwaye n’amanota.
Aba bafana bagera ku munani ba Arsenal bari batawe muri yombi na police yo mu mujyi wa Jinja nyuma yo kwishimira intsinzi bakuye kuri Manchester United mu buryo budasanzwe, ubu noneho rero bamaze kurekurwa bose. Ubwo batabwaga muri yombi kuwa mbere bari bambaye imyenda y’ikipe yabo ndetse banafite igikombe nk’ikimenyetso cyuko ikipe yabo igiye kugitwara.
Police ubwo yabataga muri yombi, bashinjwaga gubangamira ituze rusange kuko nta burenganzira bari bafite bwo gutambagira imihanda ya Jinja kuwa mbere. Kuri uyu wa kabiri itsinda rihuriweho ry’abashinzwe umutekano ryemeje ko aba barekurwa ariko bakaburirwa bikaba byatangajwe na James Mubi umuvugizi wa police muri ako gace.
Umwe mu bafana barekuwe yabwiye abanyamakuru ko bazasaba uruhushya rwo kwishima ikipe yabo niramuka itwaye igikombe. Uyu musore wiyita ambasaderi wa Arsenal muri Uganda ati: “tuzakorera ibirori muri stade ya Bugembe” umuvugizi wa police we avuga ko nubwo aba bafana Arsenal batazi ikintu na kimwe kuriyi kipe.
Mubi ati: “ntanumwe muribo uzi igihe Arsenal yaciye agahigo k’imikino myinshi idatsindwa, ikindi kandi bavuze ko uwahoze ari umuzamu wa Uganda ari umukinnyi wa Arsenal”
Arsenal mu Bwongereza ubu iri kumwanya wa mbere muri Premier League, ikaba irusha Manchester City iyikurikiye amanota atanu ariko iracyafite urugendo rukomeye mu mikino 19 isigaye kugira ngo ibashe gutwara iki gikombe iheruka muri 2004.