Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Mutarama ahagana saa kumi nimwe indege y’igisirikare cya Congo Sukhoi Su-25 yongeye kwambuka umupaka igera mu kirere cy’u Rwanda idahawe uruhushya, icyakora ntibyayiguye amahoro kuko ingabo z’u Rwanda zahise ziyikorera mu ngata ziyirasaho ihita isubira muri congo yaka umuriro, amashusho yaje kugaragara nyuma yerekanye bari kuyimenaho ibisa n’amazi ku kibuga cy’indege cya Goma.
Nyuma yaho igisirikare cy’u Rwanda cyahise gisohora itangazo ryemeza ko Congo yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda ndetse ko igomba guhagarika ubwo bushotoranyi bukomeje kuva mu mpera z’umwaka ushize dore ko ari inshuro ya gatatu indege ya Congo yambutse umupaka ikinjira mu Rwanda.
#RDC: HappeningNow 🚨 #Goma | le Sukhoi des #FARDC visé par un missile pic.twitter.com/kYsGXhc6vP
— Steve Wembi (@wembi_steve) January 24, 2023
Ku rundi ruhande kandi naho ntabwo bemera ko indege yabo yarashwe yariri mu Rwanda, ahubwo nabo bavuga ko u Rwanda rwarashe ku butaka bwa Congo, bitewe nuko indege itigeze yambuka ahubwo yarasiwe mu kirere cyabo. Mu itangazo leta ya congo yasohoye rivuga ko yamaganye ingabo z’u Rwanda zarashe indege yaririmo yururuka ngo igwe ku kibuga cy’indege cya Goma kandi ko yari irimo igurukira mu kirere cya Congo. Leta ya Congo nayo ikaba yavuze ko ibi ari ubushotoranyi.
Leta ya Congo iti: “leta nubwo ikomeje kubahiriza inzira z’amahoro, ifite uburenganzira bwo kurinda ubutaka bwayo kandi ntabwo izabireka gutyo”
Ese ibihugu byombi nibikomeza kwitana ba mwana biraza kuganisha he?