Uyu mugore utwite yari amaze iminsi arwaye Malaria maze biba ngombwa ko ajyanwa mu bitaro aho yari amaze iminsi itanu, ibintu rero ntibyaje kugenda neza kuko yaje gufatirwa mu cyuho ari gusambana n’umusore w’imyaka 24.
Police ubwayo yabonye ibi biba ndetse buri wese yatangaye cyane, benshi batabibonye bavuga ko ibi bintu bishobora kuba bitabayeho ari ibihimbano kuko batiyumvisha ukuntu bishoboka. Gusa abayobozi bahageze bose bipfutse ku munwa bashaka icyo bakorera abo bombi baracyibura. Uyu musore w’imyaka 24 yashinjwe guteza umutekano mucye muri rubanda.
Bivugwa ko uyu musore ngo yaba yarakoze aya mahano ubwo yanyuraga aho uyu mugore yari amaze iminsi arwariye mu cyumweru cyashize. Amahirwe macye yuyu musore yaje kuba, ubwo uyu mugabo yafataga umwanzuro wo kujya kureba uko umugore we uko amerewe nyuma y’iminsi itanu yari ishize arwaye, gusa yaje no gutungurwa no gusanga uyu mugore we ari kwisana nuwo musore w’imyaka 24 utatangajwe izina.
Umuyobozi w’ibitaro avuga ko ababajwe cyane nibyabereye mu kigo cyabo ariko kandi arahindukira ashinja uburangare umugabo wuwo mugore ndetse avuga ko iyo bitaba uwo mugabo nibyo byose bitari kuba. Umuyobozi w’ibitaro ati: “bishoboka bite ko wakohereza umugore wawe kwa muganga ukamara iminsi itanu yose utaranatekereza uti reka njye kureba uko ameze” yakomeje agira ati: “abagabo benshi usanga bitwaza ko bafite akazi kenshi kandi ko bahuze, mujye mumenya ko atari abantu bose bahora bahuze, abafite akanya bazajya babajyanira abagore mukanuye”
Uyu mugabo w’umugore nawe ubwe yemeje ko koko bamuciye inyuma kuko ariwe muntu wa mbere wabonye biba, yagize ati: “napanze urugendo rutunguranye rwo kujya kwa muganga ngo ndebe uko umugore wange amerewe, gusa natunguwe no gusanga uwo musore mu gitanda aryamanye n’umugore wange” uyu mugabo yakomeje avuga ko umugore we yari yagiye kwa muganga arembye kuko yari arwaye Malaria.