Nyuma y’iminsi micye inteko ishinga amategeko ya Uganda yemeje itegeko ryo guhangana n’abatinganyi, perezida Joe Biden yaburiye perezida Museveni ndetse amubwira ko adakwiye kwemeza iryo tegeko ngo ribe ryatangira gushyirwa mu bikorwa.
Kuwa kabiri tariki 21 Werurwe nibwo inteko ya mushinga yemeje umushinga w’itegeko rigamije guhagarika ubutinganyi mu gihugu cya Uganda, ndetse banashyira ibihano bikakaye muriryo tegeko, hashize amasaha 24 gusa ibyo bibaye minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa America bwana Antony Blinken yasabye ubutegetsi bwa Uganda kwisubiraho bagasubiramo iryo tegeko byanaha ngombwa rikavaho.
Blinken we avuga ko ibyakozwe ngo ari ugusagarira uburenganzira bw’abanya Uganda ndetse no gusubiza inyuma urugamba rwo kurwanya sida. Ati: “iri tegeko ryo guhana ubutinganyi ryemejwe n’inteko ya Uganda, ribangamiye cyane uburenganzira bwa muntu bw’ibanze, ibi kandi bishobora gusubiza inyuma umugambi warusanzweho wo kurwanya sida” “kubw’ibyo turasaba leta ya Uganda gusubiramo iby’iri tegeko byanaba ngombwa bakarikuraho”
The Anti-Homosexuality Act passed by the Ugandan Parliament yesterday would undermine fundamental human rights of all Ugandans and could reverse gains in the fight against HIV/AIDS. We urge the Ugandan Government to strongly reconsider the implementation of this legislation.
— Secretary Antony Blinken (@SecBlinken) March 22, 2023
Ubutinganyi nanubu ni ingingo itavugwaho rumwe mu bihugu byinshi bya Africa, bimwe mu bihugu byahisemo kuburwanya kuburyo bwimbitse, ibindi bihugu byemera gukorana neza n’abazungu byemera ubutinganyi. Ariko kandi hari nibihugu utamenya aho bihagaze, bitarahakana cyangwa ngo byemere ubutinganyi, ahubwo bikaba bihagaze hagati aho.
America n’uburayi nibyo bihugu usanga biteza imbere cyane ubutinganyi, kugeza naho igihugu kitabushyigikiye gishyirirwaho ibihano binyuranye. Nanubu rero Uganda ishobora kuba igiye guhura n’ibihano by’abanya Amerika n’uburayi mu gihe Museveni yaba yasinye iri tegeko.