Kuri ubu gutandukana kw’abashakanye ntibikiri inkuru mu matwi ya benshi. Ibi nukubera ko abenshi basigaye batandukana hataranashira umwaka basezeranye kubana akaramata, ariko se ujya wibaza urugo rwabayeho igihe gito kurusha izindi ku isi. Kurikira inkuru yose.
Mukwezi kwa mbere mu mwaka wa 2019, mu gihugu cya Kuwait habaye agashya ubwo umugabo n’umugore we bari bamaze gusezerana imbere y’amategeko byarangiye batse gatanya hashize iminota itatu gusa bamaze gusezerana. Aba bivugwa ko aribo bantu batse gatanya yihuse kurusha izindi ku isi.
Icyo wamenya nuko batse gatanya bataranasohoka mu rukiko barahiriyemo kubana akaramata.
Kugira ngo bigende uku, umugore yaranyereye birangira aguye hasi, umugabo we rero aho kumuhagurutsa ahubwo yarahindukiye aramutuka amwita igicucu. Ntakundi kubyigaho umugore nawe yahise ahaguruka igitaraganya asubira ku mucamanza wari umaze kubarahiza ahita yaka gatanya nta kindi kirenzeho.
Icyakora nubwo byagenze uko hari benshi bavuze ko uyu mugore atabitewe nuko umugabo we yamututse, ahubwo bavuga ko gatanya ari ikintu kikubye kenshi muri Kuwait bitewe nuko leta hari amafaranga igenera abantu bakoze ubukwe. Ibyo rero bituma hari abantu bapanga ubukwe bitabarimo kugira ngo bibonere kuri ayo mafaranga bamara kuyabona bagahita baka gatanya yihuse.
Aba banavuga ko batemera ko koko uyu mugore yaguye ku mpanuka ahubwo bagakeka ko yigushije nka bimwe abakinnyi bakora mu kibuga, kugira ngo ashakishe impamvu.
Tukiri kuribi bya gatanya kandi twagira ngo tubereke bamwe mubantu batandukanye nyuma hakaza gutangwa impamvu zatangaje benshi.
Mu mwaka wa 2017 umugabo mu gihugu cy’Ubutaliyani yasabye gatanya ashinja umugore we kuba afite amadayimoni muri we. uyu mugabo yavuzeko bari bamaranye imyaka icumi ariko umugore we yakomeje kugenda yerekana imyitwarire ya kidayimoni.
Mu mwaka wa 2015, umugore wo muri Nigeria yasabye gatanya nyuma y’ijoro rimwe ashyingiranywe n’umugabo we, uyu yavuze ko impamvu imuteye gutandukana nuwo yari yihebeye ari ukubera ko umugabo ngo yari afite igitsina kinini cyane birenze. Uyu ngo mu ijoro rya mbere baryamanye yumvise adashobora kwihanganira ingano y’igitsina cy’umugabo we. uwo mugabo mu rukiko nawe ntiyabikanye ndetse gatanya yahise yemerwa.
Mu gihugu cy’Ubuyapani umugore yasabye gatanya kubera ko umugabo we yanze gusubiza ubutumwa umugore yari yanditse. Uyu mugore wandikiye umugabo we amumenyesha ko ari mu bitaro ngo umugabo yararuciye ararumira, urukiko rero rwahise rwemera gatanya kubera ko kudasubiza ubutumwa bw’umugore we bifatwa nk’icyaha gikomeye gihanishwa gatanya.
Muri leta zunze ubumwe za America umugore ejobundi muri 2016 yasabye gatanya kubera ko umugabo we yari yavuze ko azatora Donald Trump mu matora ya perezida.