BAJAU: Byinshi utigeze umenya kubantu bibera munsi y’amazi.

Ku isi abantu benshi usanga badashobora guhumeka igihe kinini hari abamara amasegonda abandi iminota ariko micye cyane ishoboka. Nyamara ibyo benshi batazi nuko hari ubwonko bw’abantu bitwa “bajau” aba bashobora koga mu mazi magari bakamara iminota irenga 13 bari munsi y’amazi mubujyakuzimu burenga metero 20.

Aba bantu batagira ubutaka babarizwaho buzwi, mu buzima bwabo biberaho bimuka ariko by’umwihariko babarizwa mu bihugu bya Malaysia na Indonesia. Ubuzima bwabo usanga bwibanda mumazi cyane kuko uburobyi bwabo babukoresha amaboko ntayindi mitego bakeneye. Aba kandi bakunda kujya mu mazi cyane kuko bajya no gukurayo bimwe mubikoresho bifashisha mu bukorikori bwabo.

Aba ba Bajau bazwiho kuba ari abanyamahoro cyane, ariko by’umwihariko ubuzima bwabo bukaba bwiganjemo ubuhanga buhambaye mubirebana n’amazi ndetse bakaba bamaze imyaka myinshi babyitoza. Kumenya ko aba utabatandukanya n’amazi usanga ninzu babamo zubatse kubwato bw’ibiti bakabubamo ndetse bagakomeza n’imirimo yabo yiganjemo uburobyi.

Iyo ugeze mu duce biganjemo utangazwa no gusanga barubatse ikimeze nk’umudugudu mumazi, kuburyo uhita ubona ari nk’ibitangaza. Icyakora muriyi minsi usanga benshi muribo batangiye gutinyuka isi yo hanze, kuko hari abatangiye gutura kubutaka bisanzwe ndetse bagakorana ubucuruzi n’abandi bantu. Icyakora ibi babikora banakomeza kwibanda cyane kukongera ubumenyi kumazi, kuburyo aba bafatwa nkaba mbere mu kumenya kuba mumazi.

Abana bavuka muri ubu bwoko batangira gutozwa amazi bakiri bato cyane, kuburyo umwana waho ashobora kumara iminota ikabakaba 15 mumazi hasi cyane muri metero nka 20 atararohama ndetse agakomeza gukurikira umuhigo we (ifi) ntawubure. Aba bana usanga ubuzima bwabo bwose ari amazi ndetse ninako kazi kabo, aba iyo bageze mumazi hasi ngo baba bareba neza cyane kuburyo byagorana kubatandukanya n’amafi cyangwa n’izindi nyamaswa zo mumazi.

Aba bitewe nuko batamenyereye ubuzima bw’isi yo hanze ngo ibintu byo kwiga ntacyo bibabwiye, gusa ababashije kubagenderera bemeza neza ko bagira urugwiro bakakira neza ababagana ndetse bakaba abanyamahoro cyane.

KANDA HANO UREBE VIDEO

[kwamamaza]

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*