spot_img

Bamwe bati ntituzakina ku zuba, abandi bati ntituzakina ku matara. Ferwafa yashyizeho ibiciro by’igikombe cy’amahoro ariko habura ubwumvikane.

- Advertisement -

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa ryatangaje ibiciro byo ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro ndetse n’umwanya wa gatatu byombi bizabera kuri Stade ya Huye. Ferwafa kandi yanaboneyeho kumenyesha abanyarwanda ko kimwe cya kabiri (50%) cy’amafaranga azakusanywa mu kwinjira kuri stade azafashishwa abagizweho ingaruka n’ibiza byibasiye abo mu ntara y’amajyaruguru, amajyepfo n’uburengerazuba.

Iyi mikino izaba kuwa 03 Kamena 2023 ni imwe mu bizifashishwa na Ferwafa mu gutanga uruhare rwayo mu gufasha aba basizwe iheruheru n’ibiza byabaye mu ntangiriro zuku kwezi kwa gatanu. FERWAFA mu itangazo yagize iti: “twishimiye kumenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru ko 50% by’amafaranga azava ku mikino ya nyuma y’igikombe cy’amahoro, azajya mu bikorwa byo gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza byibasiye intara y’uburengerazuba, iy’amajyaruguru niy’amajyepfo”

- Advertisement -

Agashya kari kuriyi mikino kandi nuko abantu bazagura amatike mbere bagabanyirijwe ibiciro aho mu myanya y’icyubahiro bazishyura ibihumbi 10, hafi yaho bishyure 5000, mu gihe ahasigaye hose ari 2000. Icyakora abazagura tike ku munsi w’iyo mikino bo bazongezwaho ibiciro bikaba 15000, 7000, ndetse na 3000.

Uwo munsi hazaba imikino ibiri aho Kiyovu Sports na Mukura zizacakirana zihatanira umwanya wa gatatu, ndetse APR FC na Rayon Sports zikazahurira ku mukino wa nyuma zishaka igikombe. Hari amakuru ataremezwa avuga ko umukino w’umwanya wa gatatu washyizwe saa saba ndetse imwe mu makipe azakina uwo mukino ikaba yatangiye kwanga ayo masaha ko idashobora kwemera gukina ku zuba. Umukino wa nyuma kandi nawo bivugwa ko washyizwe saa kumi n’ebyiri nabwo imwe mu makipe azakina final ikaba yavuze ko idashaka gukina ku matara. Gusa ntacyo FERWAFA iratangaza kuribyo ariko turacyari gukurikirana aya makuru.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles