Benshi batangiye gusabira perezida Trump kweguzwa.

Umusenateri w’umudemokarate bwana Chuck Schumer kuri uyu wa kane yasabye visi perezida wa America bwana Mike Pence gushyira mu bikorwa ibyo itegeko nshinga rimwemerera mu ngingo ya 25 maze agakura perezida Trump ku butegetsi ku ngufu.

Uyu mugabo kandi avuga ko niba Mike Pince bimunaniye nka visi perezida wa repubulika inteko ishinga amategeko ikwiye kubyikorera maze ikeguza perezida Trump ku gahato (impeachment). Ibi yabivuze nyuma y’ibyabaye ku manywa yo kuwa gatatu ubwo abashyigikiye perezida Trump bateraga iteko ishinga amategeko bagamije kuburizamo ibikorwa byo kwemeza perezida mushya watowe bwana Joe Biden.

Visi perezida wa America bwana Mike Pence

Schumer avuga ko ibyakozwe n’abayoboke ba perezida Trump biturutse ku ijambo Trump ubwe yatangaje bikwiye guhita byambura uburenganzira Trump bwo kuguma mu biro bya perezida. Schumer yagize ati: “uburyo bworoshye kandi bwihuse bwo gukuraho perezida, ni uko visi perezida Mike Pence yashyira mu bikorwa ibyo itegeko nshinga rimwemerera mu ngingo ya 25 maze akeguza ku ngufu perezida Trump. Visi perezida kandi bimunaniye inteko ishinga amategeko ikwiye guhita imweguza byihuse”.

Ubusanzwe iyi ngingo ya 25 mu itegeko nshinga rya America rivuga ko visi perezida hamwe n’igice kinini cy’inteko ishinga amategeko babyemeje, bashobora gukura perezida wa repubulika mu mirimo ye. Icyakora amakuru avuga ko Pence atigeze na rimwe atekereza kuba yakweguza perezida Trump cyane ko ari nawe wamuhaye akazi, bityo benshi bakaba bemeza ko byagorana kweguza umukoresha wawe.

[kwamamaza]

Kuwa gatatu ubwo hari hateganyijwe umuhango wo kwemeza Joe Biden nka perezida, perezida uriho ubu Donald Trump yakanguriye abayoboke be kwigaragambya byanashoboka bakaburizamo icyo gikorwa kuko we yemeza ko yibwe amatora. Ninako byagenze kuko abayoboke be binjiye ku ngufu mu nteko ishinga amategeko ndetse imirimo iza gusubikwa mu masaha macye, nubwo nyuma Joe Biden yaje kwemezwa nka perezida mushya wa America.

VIDEO WAREBA