Benshi ku isi baziko Michael Jackson yitukuje, nyamara sibyo. Menya icyabaye agahinduka nk’abazungu.

Nta muntu n’umwe ku isi washidikanya ko nyakwigendera Michael Jackson yari umuhanzi ukomeye cyane ndetse akaba yari ari no mu bayoboye. Cyane cyane imibyinire ye yatumye abantu bose yaba abakuru n’abatoya bagerageza kumwigana iyi mibyinire by’umwihariko iyamenyekanye cyane nka “Moonwalking” aho yabyinaga ameze nk’ufite rukuruzi mu birenge ni bimwe mu bitazava mu mitwe y’abantu.

Uyu mugabo wapfuye mumwaka wa 2009 afite imyaka 50, yabaye urugero ku banyamuziki benshi ndetse atera benshi akanyabugabo ko kuzamura impano zabo, yatsindiye ibihembo byinshi cyane, aca uduhigo nanubu bikigoye uwariwe wese kutugeraho.

Nyamara nubwo uyu yakunzwe hafi n’isi yose hari ingingo byageragaho abamukundaga bagasa naho bamuteye umugongo. Iyo ngingo ntayindi ni iraba ry’uruhu rwe, Michael Jackson wari umwirabura yashinjwe kenshi kwitukuza ku bushake kugira ngo ase n’abazungu.

Nyamara nubwo igice kinini ku isi ariko bari bazi ibi, siko byari bimeze kuko Jackson ntiyigeze yitukuza ku bushake agamije gusa n’abazungu, ahubwo hari ukundi byagenze. Ukuri ku ibara ry’uruhu rwe nuko uyu mugabo yari afite uburwayi bwibasiye uruhu bwitwa “vitiligo”. Iyi ndwara yibasira uruhu rw’umuntu ndetse igatuma ruzaho amabara y’umweru, ibi bituruka kukuba imisemburo isanzwe igira uruhare mugushyiraho ibara ry’uruhu iba yapfuye cyangwa se igahagarara gukora.

Ni indwara izana amabara y’umweru ku mubiri wose, ndetse ikaba mbi cyane kuko iyo yakwibasiye ntacyo wakora ngo uyirokoke. Hari abantu benshi bibasirwa niyi ndwara ndetse bamwe muribo ugasanga barahindutse ba nyamweru umubiri wose kuburyo utapfa kumenya umuntu wari usanzwe uzi akiri muzima.

Jackson rero akiri umwana iyi ndwara yatangiye kuza gacye gacye, gusa by’umwihariko kwa muganga baje kumupimamo iyi ndwara mu 1986. Yakuze agerageza guhisha ko ayirwaye ariko biranga biba iby’ubusa, kugeza ubwo yagezaho akabitangaza ku mugaragaro. Uko yakuraga iyi ndwara yarushagaho gukwira umubiri wose, yageze aho abonako atangiye gutakaza isura bityo ahitamo gukoresha imiti yemewe yo kuruhu kugira ngo atagira amabara atandukanye kumubiri we.

[kwamamaza]

Imwe muriyo miti yakoresheje harimo nk’iyitwa solaquin, tretinons na benoquin iyi rero yamufashije gutuma uruhu rwe rutagira amabara menshi anyuranye ahubwo ruba umweru hose. Nyamara abataramenye ibyo yanyuzemo wasangaga bamukatira urwo gupfa, ngo yaritukuje kandi bamubeshyera.

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*