spot_img

Benshi ntibumva ukuntu abarenga 100 bumviye pasiteri kugeza nubwo abasabye kwiyahura bakabikora.

- Advertisement -

Duheruka kubagezaho inkuru y’abarenga 21 batoraguwe ari imirambo bitururse ku gikorwa cyo kwiyicisha inzara bari bategetswe na pasiteri wabo, kuri ubu police ya Kenya ndetse n’inzego zishinzwe iperereza zivuga ko abantu bamaze kuvumburwa murizo mva ziri mu ishyamba bageze kuri 90.

Iyi mibare mishya kandi yatangajwe mu gihe police n’inzego bafatanyije bavumbuye indi mirambo igera kuri 17, ndetse ubu bakaba bamaze kurokora abagera kuri 34 bakiri bazima, icyakora nubwo ari uko bimeze umuryango utababara Croix Rouge muri Kenya ivuga ko nanubu abantu barenga 213 bitazwi aho baherereye bityo ibikorwa byo gushakisha bikaba bigikomeje.

- Advertisement -

Pasiteri Paul Mckenzie uyobora Itorero Good News International church ashinjwa kuba ariwe watangije ibyo bikorwa byo kohereza abo baturage muriryo shyamba. Uyu bivugwa ko yategetse abayoboke be kwiyiriza (kwiyicisha inzara) kugeza bapfuye kugira ngo bazabashe kubona Yesu, ndetse agahita abohereza mu mva zari zicukuye muriryo shyamba ryari rikikije urwo rusengero rwe. Uyu yatawe muri yombi mu ntangiriro zuku kwezi kwa kane ndetse yagumishijwe kuri police mu gihe ategereje gushyigikirizwa ubucamanza.

Minisitiri w’umutekano mu gihugu cya Kenya Kithure Kindiki yavuze ko ubu bagiye mu bikorwa byo gushakisha kugira ngo bashobore kurokora ubuzima bw’abandi baba bakiri bazima. Akomeza avuga ko kuri ubu leta igiye guhindura imikorere igendanye nukuntu bajyaga bafata ibijyanye n’amadini ubu ngo bakaba bagiye kubishyiramo imbaraga ndetse bakaba bagiye gutangira ibikorwa byo kugera kuzindi nsengero bivugwa ko zifite imyitwarire nkiya Mckenzie.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles