spot_img

Bidasubirwaho Cristiano Ronaldo yabonye ikipe nshya.

- Advertisement -

Nyuma yo gusohoka nabi mu ikipe ya Manchester United Cristiano Ronaldo yamaze gusinyira ikipe ya Al Nassr muri Arabia Saudite, iyi kipe yamuhaye akayabo k’amafaranga atarahabwa undi mukinnyi ku isi kuko azajya yinjiza miliyoni 175 z’amapawundi buri mwaka (miliyari hafi 180 frw), bisobanuye neza ko buri kwezi azajya ahembwa miliyoni hafi 15 zamapawundi.

Uyu mugabo w’imyaka 37 yaragiye kumara hafi ukwezi nta kipe afite nyuma yikiganiro yahaye umunyamakuru Piers Morgan ntikinyure ubuyobozi bwa Manchester United ndetse bikaza gutuma yirukanwa igitaraganya. Kugeza ubu rero ikipe ya Al Nassr yemeje ko yamaze gisinyisha uyu rutahizamu wumunya Portugal ndetse akaba yasinye kuyikinira imyaka ibiri iri imbere.

- Advertisement -

Uyu mwanzuro wo kujya gukina muri Arabia Saudite uhise ushimangira ko Ronaldo asoje umupira we kurwego rukomeye rw’isi cyane ko atazongera kuboneka mu makipe akomeye ku mugabane w’uburayi. Byari byabanje gutangazwa ko azakinira ikipe izakina Champions League iburayi ariko abafana be bategereje iyo kipe azasinyira baraheba kugeza ubwo bitangajwe ko yamaze kwerekeza muri aziya.

- Advertisement -

Byatangajwe kandi ko imwe munshingano ze ari ukuba umwe muri ba ambasaderi bazafasha Saudi Arabia kwakira igikombe cy’isi cya 2030 aho yasabye ko yacyakira ifatanyije na Misiri ndetse n’Ubugereki. Iyi kipe ya Al Nassr ni imwe muzikomeye muri Arabia Saudite cyane ko imaze gutwara shampiona yicyo gihugu inshuro 9 aho iyiheruka muri 2019.

Bamwe mu bakurikira umupira w’amaguru kandi bahamya ko urubanza rw’umukinnyi mwiza wibihe byose hagati ya Messi na Ronaldo rushobora kuba rurangiriye aha ndetse Ronaldo atsinzwe kuko bizagorana kongera kumwumva mu mupira w’amaguru ku rwego rukomeye rw’isi. ibi kandi bibaye mu gihe hataranashira ukwezi uyu wahoze ari mukeba we Lionel Messi yegukanye igikombe cy’isi mu gihe Ronaldo yaviriyemo muri ¼ akagenda amara masa.

Ese wowe Ronaldo umwitezeho iki muri Arabia Saudite?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles