spot_img

Bikomeje gutera urujijo ukuntu Messi yatwaye igikombe cy’isi Cristiano agahita ajya aho yari yaranze.

- Advertisement -

Mbere yuko Cristiano Ronaldo asohoka muri Manchester United yari yaramaze gutangaza ko yifuza gukomeza gukina ku rwego rwo hejuru ndetse mu makipe akomeye ku mugabane w’uburayi cyane cyane ayakina muri Champions League. Icyakora ubwo yasezererwaga muri Manchester United nta kipe nimwe ikomeye yari yagaragaje ko yifuza kugura uyu Ronaldo kuburyo nawe byari kumukurura. Ku giti cye Cristiano yiyumvaga nk’umukinnyi ugikomeye kandi ugifite byinshi byo gukora mu kibuga ndetse bigatuma yumva ko koko akwiye gukinira ikipe ikomeye cyane.

Yerekeje mu gikombe cy’isi afite intego yo kunyomoza abashidikanyagaho akabereka ko akiri rutahizamu wakina ahariho hose ku isi. ku giti cye kandi yumvaga ko igikombe cy’isi kizatuma yongera kwifuzwa na benshi bityo yanga kugira ikipe iciriritse avugana nayo igikombe cy’isi kitarangiye cyane ko yarafite n’ibyiringiro ko agomba kukijyana. Icyakora iki gikombe cy’isi yari ategerejemo amakiriro ahubwo cyamubereye nka za nzozi mbi kuko umwanya munini yawumaze ku ntebe y’abasimbura, uku kwicazwa kwa Ronaldo kandi kwamugizeho ingaruka zikomeye zanatumye benshi basubira inyuma bibaza ko koko yarakwiye kujya mu mpaka z’ukwiye kuba umukinnyi mwiza w’ibihe byose, ni impaka zari zimaze imyaka irenga 15.

- Advertisement -

Ku rundi ruhande mukeba wa Cristiano ariwe Lionel Messi yarari gukora ibitangaza ndetse byarenze ku kwitwara neza bigera naho bamwe bavuga ko byari ikosa kugereranya Messi na Ronaldo. Nubwo ariko benshi bavuze ibi, ntawuzibagirwa ko iri gereranya ryatumye isi igira abakinnyi b’amateka aribo Messi na Cristiano bamaze imyaka myinshi bahiganwa ariko bikaza kurangira igihu kivuyeho umwiza kurushaho akigaragaza. Ugutwara igikombe cy’isi kwa Messi kwatumye hahindurwa ipaji nshya mu mateka ya ruhago ndetse hafatwa umwanzuro mushya muri uyu mukino ukurikirwa kurusha iyindi ku isi.

Byemezwa ko Cristiano koko ari umukinnyi ukomeye mu mateka ya ruhago ku birebana no gutsinda ibitego (goalscorer) ibyo rero bigatuma nawe azanwa mu bakinnyi bakomeye isi yigeze igira ariko Messi ari hejuru yibyo, Lionel Messi afatwa nk’umukinnyi wuzuye w’umupira w’amaguru, bivuze ko ashobora gutsinda ibitego ku rwego rwo hejuru rwifuzwa ariko nanone akaba afite umwihariko wo gukora nibindi mu kibuga byakozwe na bacye mu mateka y’umpira. Ibi rero byahise bituma Lionel Messi akurwa ku rwego rwa Cristiano ahubwo ashyirwa ku rwego rw’ibihangange bibiri biri hejuru cyane aribyo Diego Maradona na Pele aba bombi bamaze gutabaruka.

- Advertisement -

Abahanga bati ubundi urubanza rw’umukinnyi wa mbere mu mateka ya ruhago rwakabaye ruri hagati ya Messi, Pele na Maradona aho kuba hagati ya Messi na Cristiano. Messi yari yaratsindiye byose ariko yaburaga igikombe cy’isi, ninacyo yaje gutwarira muri Qatar ndetse ahita yandika uduhigo dushya twinshi cyane tuzagarukaho mu nkuru zacu zitaha.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles