Biragoye kwizera ko uyu muntu afite imyaka 27, Arapfa akongera akazuka, Ese Biterwa n’iki?

Uyu musore umubonye n’amaso yawe byakugora kwemera ko afite imyaka 27, agaragara nkaho akiri umwana muto cyane bitewe n’umubiri we, ushobora gukeka ko afite nk’imyaka 7 cyangwa 8.

Uku kudahura kw’imyaka ye ndetse n’igihagararo cye, nyina umubyara avuga ko uburwayi bwe ndetse we yita ubumuga ariho buzingiye. Uyu musore witwa Lazaro ntashobora kugenda ntashobora kuvuga ikintu na kimwe kandi wibukeko afite imyaka 27. Nyina umubyara witwa Francine avuga ko kuva uyu mwana yavuka mumyaka yose amaze kuvuga amagambo ane gusa.

Aya magambo nayo ngo yayavuze ubwo yari amaze kuzuka, benshi ntibemera uyu muzuko we, nubwo nyina umubyara yemeza ko umwana we amaze gupfa inshuro zirenga imwe akazuka. Kugira ngo ubyumve neza nuko Francine yemeza ko umuhungu we amaze gupfa inshuro esheshatu kandi murizo nshuro zose akaba yarazutse agasubirana ubuzima.

Ibi ngo babisuzumye inshuro nyinshi, aho uyu mwana yabaga yapfuye byarangiye ndetse nabari aho bose bakemeza ko yapfuye kuko babaga babonye ibimenyetso byose byerekana uwapfuye. Gusa inshuro yabaga yapfuye bateguraga umuhango wo kumushyingura ariko bagera munzira bajya ku irimbi, umwana bakumva arakoroye, bagahita bagaruka murugo.

Kuva ubwo bimaze kuba inshuro irenga imwe, ngo ntibongeye gufata urupfu rwe nk’urwanyarwo biterwa nuko nizindi nshuro zose yapfuye yagiye yongera akazuka. Uyu mugore akimara gutwara inda ngo umugabo wayimuteye yamusabye kuyikuramo kuko yavugaga ko atazashobora kurera umwana, umugore yaramutsembeye kugeza ubwo umugabo yageze aho akamuta kugeza nanubu ntazi amakuru na macye yaho uwo mugabo yarengeye.

Sibyo gusa kuko umwana akimara kuvuka, umuryango w’umugabo nawo wamusabye kwica uwo mwana, ubwo bari bamaze kubonako afite ubwo bumuga, aba bavugaga ko uyu mwana udashobora kuzagenda ntakindi yazamarira umuryango, gusa umugore nabo yarabatsembeye yanga kumwica ndetse avuga ko akunda umwana we cyane kuko arinawe rukumbi yabyaye.

Uyu mwana kuva yavuka mu myaka 27, ntanubwo ashobora guhekenya ibiryo kuko nyina umubyara abanza kubimuhekenyera ubundi akamutamika uwo mwana akabona kubimira. Nibwo buzima babayemo muriyo myaka yose. Umunsi uwe rero ubwo yapfaga kunshuro ya mbere bakajya kumuhamba, nibwo bageze kugituro arakorora abantu bakwirwa imishwaro nubwo bwinshi, nyina umubyara niwe wenyine wasigaye aho, arinabwo bwa mbere yumvise umwana we avuga ijwi ryamusohotsemo rivuga ko igihe cye cyo gupfa kitaragera bitewe nuko umutumwa bwamuzanye ku isi butararangira.

[kwamamaza]

Kuva ubwo gupfa kwe byagiye biba kenshi kugeza ubwo babifashe nk’ibisanzwe, uyu munsi ntanumwe ukiza kureba niba koko yapfuye kuko arapfa akazuka.

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*