Bishe benshi, bafunga benshi ariko baza gupfa, Menya abayobozi b’abagome babayeho mu mateka y’isi.

Iyo usubiye inyuma mu mateka y’isi, ubasha kugenda ubona amateka y’abanyagitugu babayeho ndetse bakajegeza isi cyangwa se ibice bakomokamo. Aba bagiye bakora ibikorwa ubundi byagorana kwiyumvisha ko byakozwe n’ikiremwamuntu. Gusa baca umugani ngo nta gahora gahanze, aba nubwo bishe benshi ndetse bagafunga benshi nabo urupfu rwaje kubatwara.

Kuriyi nshuro tugiye kubabwira kuri bamwe mu bategetsi babi babayeho mu mateka y’isi ndetse nanubu amateka yabo mabi akaba akibukwa nubwo haciyeho ibinyacumi by’imyaka.

[kwamamaza]
  1. Attila The Hunt (434-453): uyu attila yabaye umwami w’abami mu bwami bwa Hunnid, nimuri Hongiriya (Hungary) y’uyu munsi, uyu Attila yari mubi cyane ndetse ububi bwe yabugaragaje ubwo yicaga umuvandimwe we bavukana. Gusa uyu nubwo yishe abantu benshi cyane azwiho kuba yaraguye ubwami bwe cyane bukaba bunini.
Attila The Hunt
  1. Genghis Khan (1206-1227): ntushobora kuvuga abanyagitugu babaye kuriyi si utavuze Genghis Khan. Uyu wahoze ayobora Mongolia yamenyekanye cyane nkutagira impuhwe na gato. Uyu yafashe igice kinini ku mugabane wa Asia harimo n’Ubushinwa abyomeka ku gihugu cye, uyu ngo yahitanye ubuzima bw’ama miliyoni menshi cyane kugeza ubwo byageze aho bakagira ngo ntazigera apfa.
Genghis Khan
  1. Queen Mary azwi cyane nka “Bloody Mary” uyu mugore wari umwana rukumbi w’umwami w’Ubwongereza witwaga Henry VIII, nyuma yaje no kuba umwamikazi se amaze gutanga mu mwaka wa 1553. Uyu akimara kujya ku butegetsi yahise akuraho idini ry’abaporoso nka rimwe muyakomeye mu gihugu ahubwo yimika aba katolika. Nkaho bidahagije uyu yatangiye guhiga bukware abaporoso bose maze abamarira ku icumu, hari nabo yicishaga abatwitse. Bitewe nuko yakundaga kwica cyane uyu yiswe Mariya w’amaraso.
Queen Mary cyangwa Bloody Mary
  1. Joseph Staline: “(1992-1953): uyu mugabo wayoboye uburusiya yishe abaturage b’abasivile benshi cyane. Uyu yishe kandi imfungwa yaba izintambara ndetse nizisanzwe, kugeza ubwo ubwicanyi bwe abantu babwise igikorwa cyo kugabanya abaturage.
Joseph Staline
  1. Adolf Hitler (1933-1945): uyu mugabo wayoboye ubudage, umuntu amushyize ku mwanya wa mbere nta kosa yaba akoze. Uyu afatwa nk’umuntu wa mbere ku isi wishe abantu benshi cyane abaziza ubusa kandi yabigambiriye. Uyu akigera ku butegetsi yavuze ko abaturage b’ubudage aribo bantu nya bantu ku isi nzima ndetse ko arinabo bakwiye kubaho. Uyu bivugwa ko ku butegetsi bwe gusa bwamaze imyaka 12 yonyine yishe abantu basaga miliyoni 11, abarenga ½ cyabo bari abayahudi yishe abaziza ubwoko bwabo gusa.
Adolf Hitler

Benshi bafata Adolph Hitler nk’intumwa ya shitani ku isi, abandi ndetse ntibanatinye kuvuga ko ahubwo Hitler yari shitani wa nyawe.

VIDEO WAREBA