spot_img

Bitunguranye Bamporiki Edouard yamaze kugezwa muri gereza i Mageragere.

- Advertisement -

Ni inkuru ishobora kuba itunguranye mu matwi ya bamwe ariko nanone ni cyo cyagombaga gukurikira kuri uyu munyacyubahiro wari umaze iminsi ari mu rubanza kuva mu mwaka ushize.

Bamporiki Edouard wahoze ari umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’umuco yahagaritswe ku kazi na perezida wa repubulika mukwezi kwa gatanu umwaka ushize, icyo gihe byatangiye guhwihwiswa ko yaba yarijanditse mu bikorwa bya ruswa ariko ntawari wakamenye ibyaha nyakuri akurikiranyweho. Byaje gutinda urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda rutangaza ko koko Bamporiki akurikiranyweho ruswa ndetse ko dosiye ye yagejejwe mu bushinjacyaha.

- Advertisement -

Urubanza rwarabaye ndetse icyo gihe ibyaha bya ruswa bikurwaho ariko ahamwa nibyaha by’uburiganya ndetse no kwihesha ikintu cyundi, yahamwe kandi no gukoresha ububasha afite mu nyungu ze bwite, ibi rero byatumye ahanishwa igifungo cy’imyaka 4 n’ihazabu na miliyoni 60, iki gihano nticyanyuze Bamporiki ndetse byatumye ajurira. Ni ubujurire bwategerejwe na benshi kuko hari benshi batiyumvishaga ko uyu Bamporiki ashobora gufungwa bitewe nuko yakundaga kwigaragaza ko ari ntamakemwa ndetse agakunda kujora abakoze ibyaha cyane.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Mutarama 2023 urukiko rukuru narwo rwemeje ko Bamporiki nubundi ahamwa nibyo byaha twavuze haruguru ndetse rumuhanisha gufungwa imyaka itanu ndetse no gutanga ihazabu ya miliyoni 30.

- Advertisement -
Photo of IGIHE

Amakuru dukesha igihe aravuga ko urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko Bamporiki Edouard yamaze kugezwa muri gereza ya Mageragere kugira ngo arangize igihano cye nkuko amategeko abiteganya.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles