Bruce Melodie yasinye amasezerano ya Miliyari

Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie amaze gusinya amasezerano ya miliyari imwe y’amanyarwanda na sosiyete ikomeye mu gucuruza ibiribwa.

Sosiyete ya Food Bundle niyo  yasinyishije uyu muhanzi. amafaranga bazayamuha cash mu gihe cy’imyaka ibiri.

Bazahera ku bukangurambaga bwiswe Morefreshlife bugamije kwigisha abantu gusirimuka bagahindura imyumvire mu buzima bujyanye n’uko bahaha bifashishije ikoranabuhanga, harimo no gufasha abahinzi ku gucuruza umusaruro wabo  mu buryo bugezweho.

Bruce Melodie yari amaze amezi atandatu aganira n’iyi sisiyete.

Shikama Dioscore watangije iyi sosiyete, yavuze ko bashaka gufasha muzika nyarwanda kandi ko Atari ibihuha.

Ati “Twashatse guhindura ibisanzwe biba mu ruganda rwa muzika nyarwanda. Ntabwo ibi bintu ari igihuha nibyo.”

Iyi sosiyete yari isanzwe ikorana n’abahinzi 2000 , ngo ubu bashaka gukuba uwo mubare inshuro 100.

Bruce Melodie yavuze ko yishimiye urwego muzika ye igezeho.

Ati “Nanjye nishimiye kuba ndi aha. Nishimiye kuba nagiriwe kino cyizere. Nari maze igihe nkora umuziki ariko ntabwo ibintu byari byakageze kuri uru rwego. Niteguye gukorana n’iyi sosiyete neza nk’uko nsanzwe mbigenza.”

[kwamamaza]

Hashize amezi atatu Bruce Melodie asinyiye izindi miliyo 150, aho yasinyanye na Kigali Arena.

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*