BURUNDI: Umwana amaze imyaka 18 asinziriye, umubyeyi we arasaba ubufasha.

Umubyeyi witwa Godeliva utuye mu gihugu cy’u Burundi agahinda ni kose, bitewe n’umwana we umaze imyaka cumi n’umunani (18) asinziriye adakanguka.

Godeliva yashakanye n’umugabo bakundanaga baza kubyarana umwana wabo wa mbere avuka ntakibazo yarafite, ibintu byaje kuba bibi ubwo babyaraga umwana wabo wa kabiri.

Ubwo Godeliva yabyaraga umwana we wa kabiri, umwana amaze iminsi itandatu nibwo yaje kugira ikibazo aho yararaga arira cyane kandi n’umuriro ukiyongera ari nako yakomezaga kurira, yakomeje kurira bigera aho araceceka ari nabwo bwari ubwanyuma Godeliva yari yumvishe ijwi ry’umwana we.

Godeliva yaje kujyana umwana we yari yarise Maliya kwa muganga, aho yamaze iminsi kwa muganga ari nabwo umutwe wa Maliya wagendaga uba munini, abaganga baje kumubwira ko umwana we arwaye “Hydrocephalus,” butuma umuntu azana amazi mu mutwe.

Nyuma yo kumara igihe kinini mu bitaro, atishyura kandi atanabona ayo kwishyura imiti, ibitaro byaje kumwirukana arataha, ageze mu rugo umugabo we ntiyaje kubyakira neza dore ko yabwiye Godeliva ko yakica uwo mwana gusa Godeliva yarabyanze. Ibyo byateye umugabo guhita amuta arigendera.

Nyuma y’amezi macye umugabo we amutaye, haje kuza undi Mugabo amubwira ko amukunda araza barabana, uwo mugabo babyaranye abana batatu gusa na we yaje kumuta. Aza gushaka undi mugabo baje kubyarana abana babiri, ariko na we ntago barambanye dore ko yaje kumuta. Abo bagabo bose bamusigiye abana barindwi arera wenyine.

Ubwo Godeliva yarari mu nzira ateruye Maliya, yahuye n’umugore amubwira ko yamufasha ariko nawe agakora ibyo yabwiwe. Godeliva yahawe akazi ko gukora amasuku ku kigo cy’amashuri cy’uwo mugore kugira ngo arebe ko umwana we yavuzwa, yaje kwirukanwa kandi umwana we ntiyigeze avuzwa.

Godeliva yaje kujya acuruza utuntu duciriritse, ari nako yajyanaga Maliya gusaba kugira ngo arebe ko yaramuka.

[kwamamaza]

Icyifuzo cya Godeliva nuko abagira neza bamufasha, umwana we Maliya akajyanwa kuvurizwa mu mahanga kuko mu gihugu cye yabwiwe ko uyu mwana batamuvura.

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*