spot_img

BURUNDI: Wa mu Jenerali wari wabuze byarangiye atawe muri yombi.

- Advertisement -

Kuricyi cyumweru tariki ya 23 Mata 2023 umucamanza mukuru w’u Burundi yasohoye itangazo rivuga ko Gen Alain-Guillaume Bunyoni wari waburiwe irengero kuri ubu noneho ari mu maboko y’inzego za polisi mu Burundi. Uyu mucamanza mukuru witwa Nyandwi Syvestre avuga ko ariwe wasohoye impapuro zo guta muri yombi uwo mu jenerali nyuma yuko police igiye kumusaka iwe murugo ikamubura

Hashyizweho umwanzuro wo kujya gusaka Gen Bunyoni wahoze ari minisitiri w’intebe w’u Burundi, nyuma yuko hari amakuru yari amaze kumenyekana ko hari ibyaha yaba yarakoze. Muri iri tangazo umucamanza mukuru yagize ati: “ku itariki ya 17 Mata 2023, habaye isaka ryakorewe murugo kwa General de Police Alain Bunyoni ariko we ntitwabashije kumusanga iwe murugo. Aho niho twahise dushyira hanze impapuro zo kumuta muri yombi”

- Advertisement -

Bakomeza bavugako uyu yatawe muri yombi kuwa gatanu wiki cyumweru dusoje, bamusanze aho yari yihishe muri komine kabezi mu ntara ya Bujumbura. Bavuga kandi ko kugeza ubu hari kwegeranywa amakuru yose yavuye mu isaka ndetse nandi bari basanganywe bityo Gen Bunyoni akazahita ashyikirizwa ubucamanza.

General Bunyoni yabaye minisitiri w’intebe w’u Burundi kuva muri 2020 ubwo Ndayishimiye Evariste yafataga ubutegetsi, uyu mwanya yawuvuyeho mukwezi kwa cyenda umwaka ushize asimburwa nundi musirikare ukomeye ariwe Gen Gervais Ndirakobuca benshi bamenye ku kazina ka “Ndakugarika”

- Advertisement -
Gen Gervais Ndirakobuca

Bunyoni asanzwe ari umuntu ukomeye cyane yaba mu gihugu ndetse no mu ishyaka rya CNDD-FDD riri ku butegetsi, icyakora amakuru ataremezwa neza avuga ko uyu Bunyoni ashobora kuba yarashatse gutegura igikorwa cyo guhirika Ndayishimiye ku butegetsi bigatahurwa mbere yuko abigeraho.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles