spot_img

BURYA NTAWE BITABAHO: Byavumbuwe ko uyu muherwe wa mbere ku isi agenda atereta abagore benshi barimo n’abakozi be.

- Advertisement -

Ntabwo ari inkuru ijya ikunda kumvikana kuri aba bagabo bamenyekanye cyane mu kugira umutungo mwinshi ku isi, gusa kuri ubu hari amakuru yagiye hanze yemeza ko uyu muherwe Elon Musk umaze kuba ikimenyabose ku isi, mu myaka yashize ngo yigeze guteretana na bamwe mu bakobwa ndetse n’abagore bamukoreraga mu kigo cye cya SpaceX cyizwi mu gukora ibigendanye n’ibyogajuru.

Muri 2018 bivugwa ko Musk yishyuye amadorali ibihumbi 250 abiha umwe mu bakobwa bamukoreraga kugira ngo azamuhishire mu kirego cyashoboraga kwangiza isura ye. Gusa si uyu byagarukiyeho gusa ahubwo nyuma byagaragaye ko Musk yakundanye n’abakobwa benshi bamukoreraga ndetse hakaba hari n’abandi yahoraga asaba ko baryamana.
Bivugwa ko uyu mukire numero ya kabiri ku isi, yakundanye bikomeye n’agakobwa gato kimenyerezaga umwuga mu kigo cye, ndetse nyuma aza no kukazamura agaha akazi mu buyobozi bukuru.

- Advertisement -

Hari nundi mugore yasabye ko babyarana umwana ndetse ngo nawe bamaze amezi menshi baryamana uwo nawe ngo Musk yari yarigeze kumukoresha muri za 2014. Elon Musk usanzwe afite abana 11 bazwi, bivugwa ko abagore yasabye kumubyarira ari benshi, ngo hari nundi muri za 2011 yasabye ko babyarana ariko uwo mugore arabyanga, gusa ngo ntabwo yamwirukanye mukazi ahubwo nyuma Musk ngo yahoraga agaya imikorere yuwo mugore byaje no gutuma asezera mukazi muri 2013 ahawe imperekeza ya miliyoni y’amadorali.
Muri 2010 nabwo ngo Musk yaryamanye n’agakobwa kimenyerezaga umwuga ibi twita stage. Ako gakobwa ngo karushwaga na Elon Musk imyaka 20.

Gusa ibi birego ari gushyirwaho byamaganirwa kure n’abayobozi b’ibigo akuriye cyane cyane icya SpaceX bivugwa ko byinshi ariho byakorewe.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles