Bwa mbere mu mateka habonetse urukingo rwa Malaria. Menya byinshi…

Ni amakuru yazamuye ibyishimo mu mitima ya benshi, ubwo umuryango ushinzwe ubuzima ku isi OMS watangazaga iyi nkuru. OMS ivuga ko ku ikubitiro uru rukingo rushya rwiswe RTS,S/AS01 (Mosquirix) rugomba gukoreshwa ku mugabane wa Africa.

Malaria ni indwara isanzwe yibasiye abatuye isi, ikaba iterwa n’umubu ariko kenshi ugasanga yiganje mu bice bishyuha ku isi. Iri tangazo ryemeza uru rukingo ni intambwe ikomeye cyane mu mateka ya muntu. Kugeza ubu imibare ivuga ko abantu barenga miliyoni 200 ku isi bandura malaria buri mwaka ariko kandi abasaga ibihumbi 100 ikabahitana, benshi muri bo bakomoka kumugabane wa Africa ndetse bakaba biganjemo abana.

Kuva malaria yadutse nta rukingo narumwe rwari rwakabonetse, iri tangazo ryemerera Mosquirix gukoreshwa mu rwego rwo gukingira, ryatangiwe mu nama yahuzaga OMS ndetse n’abaterankunga bayo. Uyu mwanzuro kandi wafashwe nyuma yaho hakorewe amagerageza menshi kuri uru rukingo ndetse bikaba byaragenze neza mu magerageza yakorewe mu bihugu binyuranye birimo nka Kenya, Ghana na Malawi.

[kwamamaza]

Byatangajwe kandi ko uru rukingo ruzajya rutangwa mu byiciro bibiri, aho uwaruhawe cyane cyane abana, bazaba bafite amahirwe yo kutazahazwa na malaria kuburyo uwaruhawe atazakenera kujyanwa kwa muganga cyangwa ngo bamwongerere amaraso.

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*