Kunywa agasembuye usanga ari ingingo rusange ku isi hose, gusa nanone agace ku kandi usanga ibihugu bitanganya imibare iyo bigeze mu gufata ku gacupa. Gusa iyo urebye ibihugu bya mbere bifite abanywi benshi b’agasembuye u Rwanda narwo ruri mu bya mbere kuri uyu mugabane wa Afurika. Ninayo mpamvu kuriyi nshuro tugiye kubereka ibihugu 10 bya mbere bifata bikoresha inzoga nyinshi ku mugabane wa Afurika.
Umugabane nawo urambye cyane mu bijyanye n’ibinyobwa bisembuye, kuko mbere yuko haza inzoga zikaze zikorerwa mu nganda zazanywe n’abazungu, n’ubundi ku mugabane wa Afurika bari basanzwe biyengera inzoga zabo umuntu yakwita gakondo. Mu Rwanda benshi barahita bumva urwagwa ndetse n’ikigage. Gusa uko iminsi igenda ihita iterambere ryaraje hagenda haduka nizindi nzoga zikorerwa mu nganda.
Ibi nibyo bihugu bya mbere bifata ku gasembuye muri Afurika
- Nigeria: iki gihugu uretse kuba gituwe nabantu benshi muri Afurika ndetse kikaza mu bya mbere ku isi, inabarizwa mu bihugu bya mbere bifata ku gasembuye kurusha ibindi. Imibare ya vuba igaragaza ko byibuze ufashe inzoga zose zinyobwa ukazigabanya buri muturage yaba anyweye litiro 13.4 buri mwaka. Ikindi wamenya nuko muri Nigeria benshi binywera za rufuro kuko 90 ku ijana by’inzoga zinyobwa muricyo gihugu ari rufuro (beer) kuba Nigeria iza imbere mu kunywa cyane ahanini biterwa nuko abatuye icyo gihugu benshi ari urubyiruko, batuye cyane mu mijyi ndetse bakagenda bigana imico yahandi.
- Uganda: iza ku mwanya wa kabiri mu bihugu binywa cyane muri Afurika aho byibuze buri muturage abarirwa litiro 11.9 buri mwaka, Uganda izwi cyane ku kinyobwa cyabaye ikimenyabose cya Waragi, ikaba ifatwa nk’ikinyobwa gakondo muriki gihugu. Kunywa cyane muri Uganda bihuzwa cyane n’ubujiji bwo kuba benshi batarize, ubukene bukabije ndetse no kubura amazi meza yo kunywa.
- Gabon: ugabanyije abaturage ba Gabon inzoga zose zinyobwa, buri muturage yaba abarirwa litiro 9.4 buri mwaka, Gabon rero biyitereka ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu gufata agasembuye. Kunywa inzoga cyane kwa Gabon bihuzwa no kuba icyo gihugu kibarizwamo ubukungu bwinshi buri munsi y’ubutaka bigatuma abantu benshi babasha gukora ku ifaranga bityo no kugura inzoga bikaborohera.
- South Africa: uretse kuba iki gihugu kiri mu biteye imbere, kinakize cyane ku nganda nyinshi zikora inzoga zigezweho, Afurika yepfo ku mwanya wa kane buri muturage abarirwa litiro 9.3 buri mwaka. Kunywa cyane muri Afurika yepfo bihuza nirondaruhu rya apartheid ryahoze muricyo gihugu, ryatumye benshi bahezwa ku nzoga cyane cyane abirabura.
- Namibia: kimwe na Afurika yepfo Namibia nayo iri mu bihugu biri kuzamuka cyane mu iterambere, umuturage wa Namibia abarirwa litiro 9.1 buri mwaka bituma iza ku mwanya wa gatanu. Kunywa cyane muriki gihugu bihuzwa cyane n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butuma benshi bakora ku ifaranga byoroshye, bityo bigatuma no kugura inzoga biborohera.
- Seychelles: ibi birwa bibarizwa mu Nyanja y’ubuhinde bibarizwa ku mwanya wa gatandatu, aho umuturage abarirwa litiro 8.8 ku mwaka. Inzoga zinyobwa cyane muri Seychelles akenshi usanga ari iza gakondo ndetse zirakunzwe cyane. Kunywa inzoga cyane muriki gihugu bihuzwa n’umubare munini w’abakerarugendo, ari nawo utuma inzoga ari ikintu kiboneka cyane kurusha ibindi mu bice byose by’igihugu.
- Botswana: ku mwanya wa karindwi hari Botswana aho buri muturage abarirwa litiro 7.9 buri mwaka. Muriki gihugu inzoga gakondo zaho nizo zinyobwa cyane mu gihugu hose. Kunywa cyane muri Botswana akenshi bihuzwa n’ubukene bukabije, kubura amazi meza yo kunywa ndetse n’umuco wabo gakondo ugira henshi uhurira n’inzoga.
- Rwanda: ku mwanya wa munani haza igihugu cyacu cy’u Rwanda. Buri muturage w’u Rwanda abarirwa litiro byibura 7.6 buri mwaka. Wumvise izi litiro ushobora kuvuga uti ni nkeya kuko umwaka ni muremure, ariko wibuke ko hano baba bafashe inzoga zinyobwa mu gihugu bakagabanya abaturage bose bagituye hatitawe ku bazinywa, abatazinywa ndetse habariwemo n’abana bato cyane. U Rwanda rwamenyekanye cyane ku kinyobwa cy’urwagwa kinanyobwa cyane mu gihugu hose. Gusa hari kugenda haduka ninzoga nyinshi zikorerwa mu nganda yaba izoroheje nizikomeye kuko inganda zikora inzoga mu gihugu zigenda ziyongera umunsi kuwundi. Imibare ya minisiteri y’ubuzima iheruka kujya hanze igaragaza ko intara y’amajyaruguru iyoboye izindi mu Rwanda mu kugira abanywi benshi. Uku kunywa inzoga cyane mu Rwanda bihuzwa n’ingaruka za jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 zatumye bamwe yaba abayirokotse ndetse n’abayikoze bahitamo guhungira ku nzoga mu rwego rwo kwiyibagiza ibyo banyuzemo. Umuco nyarwanda kandi uzwiho gukoresha inzoga cyane yaba mu makwe, ndetse no mu birori binyuranye,
- Burundi: kimwe n’u Rwanda u Burundi nabwo burya bukoresha urwagwa cyane, buri muturage w’u Burundi abarirwa litiro 7.3 buri mwaka. Mu Burundi kunywa cyane bihuzwa no kubura amazi meza ahagije yo kunywa, ubukene ndetse n’umuco gakondo ukoresha inzoga mu birori byose.
- eSwatini: iki gihugu cyahoze kitwa Swaziland, ni agahugu gato kazengurutswe na Afurika yepfo impande zose. Buri muturage abarirwa litiro 7.2 ku mwaka. Muriki gihugu bakoresha cyane inzoga gakondo ndetse ninazo zinyobwa cyane muricyo gihugu. Kunywa cyane muri Eswatini bihuzwa n’Ubukene bukabije, kubura amazi ahagije yo kunywa ndetse n’umuco.