spot_img

Byatangiye bakina imikino yo kwihishanya birangira umwe yisanze mukindi gihugu mu buryo atazi.

- Advertisement -

Uyu muhungu w’imyaka 15 yisanze yakoze urugendo runini cyane muburyo atari yiteze, uyu yavuye muri Bangladesh yisanga muri Malaysia nyuma yuko we na bagenzi be bari bari gukina umukino wo kwihishanya (ibi bizwi nka hide and seek).

Nk’ibisanzwe muri uyu mukino umuhanga cyane mu kwihisha aba azi neza ko kubona ahantu yihisha kuburyo batari bumubone arirwo rufunguzo rutuma atsinda umukino. Uyu mwana w’imyaka 15 rero ubwo yari ari gukina yagiye kwihisha ahantu azi neza ko ntawuri bumubone. Uyu akimara kubona kontineri (container) itarimo ikintu na kimwe yahise yinjiramo ajya kwihisha.

- Advertisement -

Uyu mwana yagiye kwihisha ariko ikintu atari yamenye nuko iyo kontineri yari iri ku murongo w’izigomba gupakirwa zikajyanwa ndetse umwana akimara kwinjiramo kontineri yahise ipakirwa ariko umwana ntiyamenya ibijya mbere. Icyo atari azi ni uko iyo kontineri yari ijyanywe mu rugendo ruzamara iminsi itandatu ndetse ikambutswa umupaka. Nyuma y’iminsi itandatu umuzigo warashyize ugera ahujyanywe ndetse wa mwana aza kwisanga ku cyambu cya Klang muri Malaysia, uwo mwana ubwo abashinzwe icyambu bamubonaga baratunguwe cyane.

- Advertisement -

Iyi kontineri yahagurutse muri Bangladesh kuwa 11 Mutarama ndetse yageze muri Malaysia kuri 17 Mutarama, uyu mwana witwa Fahim yafungiranywe muri kontineri nta kintu na kimwe cyo kurya afite ndetse yagiye asakuza asaba ubufasha ariko ntiyagira umutabara kugera umuzigo ugeze aho ujya. Kugira ngo bamubone nabwo nuko umwe mu bakora ku cyambu yumvise ikintu gikomanga kuri imwe muri kontineri bari bazanye maze bihutira gufungura ngo barebe ikirimo.

Abari aho bose batunguwe ariko nanone bababazwa no gusanga ari akana kakiri gato, katabashaga kuvuga bitewe no gucika intege, aka kana katabashaga kuvuga ururimi rw’igihugu kari kagezemo bahise bagakuramo bwangu kugira ngo gahabwe ubutabazi. Police ya Malaysia ikimara kubona uwo mwana babanje gukeka ko uwo mwana ashobora kuba yazanywe nabagizi ba nabi bashakaga kumugurisha ariko iperereza ryaje gusanga ntaho bihuriye nigurishwa ry’abantu ahubwo byabaye ku mpanuka.

Uyu mwana nyuma yo kwitabwaho n’abaganga bivugwa ko hari gutegurwa uburyo yasubizwa iwabo ariko noneho bitanyuze muri kontineri ahubwo agacyurwa mu ndege. Uyu mwana ngo akimara kugera muri kontineri ari kwihishanya na bagenzi be ngo yahise asinzira niko kujyanwa mu buryo atazi. Icyakora abaganga bemeza ko ameze neza ndetse ntabundi burwayi bamusanganye.

 

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles